Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 23 - Bibiliya Yera

1 Ibihanurirwa i Tiro. Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko i Tiro harimbutse, nta mazu asigaye cyangwa aho gutaha. Iyo nkuru babwiwe iturutse mu gihugu cy'i Kitimu. 11.21-22; Luka 10.13-14

2 Mwa baturage bo ku nkengero mwe, batungishwaga n'abacuruzi b'i Sidoni banyura mu nyanja, nimuceceke.

3 Imbuto za Shihori n'ibisarurwa bya Nili byanyuraga mu mazi menshi, ni byo byababeraga indamu. Aho ni ho hari iguriro ry'amahanga.

4 Yewe Sidoni, korwa n'isoni kuko inyanja ivuze, igihome cyo ku nyanja kiravuze kiti “Sindaramukwa kandi sindabyara, nta n'ubwo ndonsa abahungu kandi sindarera abakobwa.”

5 Inkuru y'i Tiro niyamamara muri Egiputa, bazababara cyane.

6 Nimwambuke mujye i Tarushishi mwa baturage bo mu nkuka mwe, muboroge.

7 Mbese uyu mudugudu ni wa wundi wanyu wajyaga wishima, wahozeho kera cyane, bene wo bajyaga bakunda kujya kure guturayo?

8 Ni nde wagiriye i Tiro inama yo kuhatera kandi ari umudugudu wambika amakamba, abacuruzi baho bari ibikomangoma, n'abatunzi baho bakaba bari abanyacyubahiro mu isi?

9 Uwiteka Nyiringabo ni we wagiye iyo nama ngo asuzuguze ubwibone bw'icyubahiro cyose, kandi ngo ahinyuze abanyacyubahiro bo mu isi bose.

10 Wa mukobwa w'i Tarushishi we, nyura mu gihugu cyawe nka Nili kuko nta mushumi ukikuziritse.

11 Yarambuye ukuboko kwe hejuru y'inyanja anyeganyeza ibihugu by'abami, Uwiteka ategeka iby'i Kanāni ngo barimbure ibihome byaho.

12 Aravuga ati “Wa mwari w'i Sidoni w'impabe we, ntuzongera kwishima. Haguruka wambuke ujye i Kitimu kandi na ho ntuzahabona ihumure.”

13 Murebe igihugu cy'Abakaludaya, ubwo bwoko bwarashize. Abashuri bahahinduye ah'inyamaswa zo mu butayu, bubatse iminara yabo, basenya amazu y'ibwami, bahahindura itongo.

14 Mwa nkuge z'i Tarushishi mwe, nimuboroge kuko igihome cyanyu kirimbutse.

15 Maze uwo munsi i Tiro hazibagirana imyaka mirongo irindwi, ihwanye nk'iminsi umwami yamara ku ngoma. Iyo myaka mirongo irindwi nishira, ibizaba kuri Tiro bizaba nk'ibyo mu ndirimbo ya maraya.

16 Wa maraya wahararutswe we, enda inanga ugendagende mu mudugudu, ucurange neza, uririmbe indirimbo nyinshi kugira ngo wibukwe.

17 Nuko iyo myaka mirongo irindwi nishira Uwiteka azagenderera i Tiro, hazasubira ku bucuruzi bwaho hasambane n'ibihugu by'abami bo mu isi bose.

18 Ubutunzi n'ubucuruzi bwaho buzerezwa Uwiteka, ntibizabikwa kandi ntibizashyirwa ukwabyo, kuko ubutunzi bwaho buzahabwa abahora imbere y'Uwiteka kugira ngo barye bahage, babone n'imyambaro ikomeye.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan