Yesaya 22 - Bibiliya YeraIyerekwa ryo mu kibaya cyo kwerekerwamo 1 Ibihanurirwa ikibaya cyo kwerekerwamo. Noneho umeze ute, ko wuriye inzu abantu bawe bose bakaba bari hejuru y'amazu? 2 Yewe wa murwa wuzuye urusaku n'imivurungano we, wa mudugudu wishima we! Abantu bawe bapfuye ko batishwe n'inkota, ntibagwe mu ntambara! 3 Abatware bawe bose bahungiye hamwe bafatanwa imiheto, n'abantu bawe aho babasanze bahungiye kure, bababohera hamwe. 4 Ni cyo cyatumye mvuga nti “Nimurebe hirya mwindeba ngiye kurira cyane, mwe kwirushya ngo muramara umubabaro mfitiye umukobwa w'ubwoko bwanjye unyazwe, 5 kuko ari umunsi wo kwiheba no kunyukanyukwa n'ubwishobere, biturutse ku Uwiteka Umwami Nyiringabo mu kibaya cyo kwerekerwamo, hariho guhombagura inkike z'amabuye n'imiborogo igera ku misozi miremire.” 6 Abanyelamu bambaye ibirimba, bazanye n'ingabo ziri mu magare n'izigendera ku mafarashi, kandi ab'i Kiri basohoye ingabo. 7 Nuko ibibaya byawe byiza cyane byuzura amagare, n'abagendera ku mafarashi bateze ingamba ku irembo. 8 Atwikurura i Buyuda, nawe uwo munsi wikuburira ku ntwaro zo mu nzu y'ishyamba. 9 Mubonye ibyuho byo mu murwa wa Dawidi ko ari byinshi, mukoranyiriza hamwe amazi yo mu kidendezi cyo hepfo, 10 mubara amazu yo muri Yerusalemu, amazu muyasenyera kugira ngo mukomeze inkike. 11 Amazi yo mu kidendezi cya kera muyafukurira iriba hagati y'inkike zombi, ariko ntimwazirikana uwari warakoze ibyo, kandi ntimwita ku uwabiremye kera cyane. 12 Uwo munsi Uwiteka Nyiringabo yahamagariye abantu kurira no kuboroga, no kogosha inkomborera no kwambara ibigunira, 13 aho kugenza batyo habaho kunezerwa no kwishima, no kubaga inka n'intama no kurya inyama no kunywa vino bati “Reka twirire, twinywere kuko ejo tuzapfa.” 14 Maze Uwiteka Nyiringabo yihishurira amatwi yanjye arambwira ati “Ni ukuri uku gukiranirwa ntimuzakōzwa ngo kubaveho, kugeza aho muzapfira.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze. 15 Uwiteka Umwami Nyiringabo aravuga ati “Genda usange uwo munyabintu Shebuna, ari we munyanzu umubaze uti 16 ‘Urakora iki hano? Kandi uri kumwe na nde utuma wicukurira imva hano, ko wicukurira imva ahantu ho hejuru, ukībariza ubuturo mu rutare? 17 Dore Uwiteka azakujugunyisha imbaraga, nk'umunyamaboko, ni koko azakujigitira, 18 akuzingazinge akujugunye nk'umupira mu gihugu kigari. Aho ni ho uzagwa kandi ni ho amagare yawe y'icyubahiro azaba, wa rukozasoni rw'inzu ya shobuja we. 19 Nzakunyaga ubutware bwawe, kandi nzakumanura ngukure mu bukuru bwawe.’ 20 “Uwo munsi nzahamagara umugaragu wanjye Eliyakimu, mwene Hilikiya, 21 mwambike umwambaro wawe mukenyeze umushumi wawe ngo akomere, mugabire ubutware bwawe kandi azaba se w'abaturage b'i Yerusalemu n'ab'inzu ya Yuda. 22 Urufunguzo rw'inzu ya Dawidi nzarushyira ku rutugu rwe, ni we uzakingura ntihagire ukinga kandi ni we uzakinga ntihagire ukingura. 23 Nzamushimangira nk'umusumari ahantu hakomeye, azabera inzu ya se intebe y'icyubahiro. 24 “Maze bazamujishaho icyubahiro cy'inzu ya se cyose, urubyaro rwe na bene wabo ndetse n'ibintu bitoya byose, uhereye ku bikombe ukageza ku bicuma byose.” 25 Uwiteka Nyiringabo aravuga ati “Ariko uwo munsi uwo musumari washimangiwe ahantu hakomeye, uzakuka kandi uzatemwa ugwe, umutwaro wari ujishweho uzacibwa”, kuko Uwiteka abivuze. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda