Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 21 - Bibiliya Yera


Ibihano by'ibindi bihugu

1 Ibihanurirwa ubutayu bw'inyanja. Nk'uko serwakira yihuta inyura mu gihugu cy'ikusi, ni ko ibihanurwa biza biturutse mu butayu mu gihugu giteye ubwoba.

2 Ibyerekanywe bikomeye birampishurirwa: umuriganya arariganya, n'umunyazi aranyaga. Yewe Elamu, tera, nawe Bumedi, bagote! Gusuhuza umutima kwabo kose ndakurangije.

3 Ni cyo gituma ikiyunguyungu cyanjye cyuzuye uburibwe, ngafatwa n'umubabaro nk'uw'umugore uri ku nda. Ndababaye bituma ntumva, ndihebye bituma ntabasha kureba.

4 Umutima wanjye urasamaguza, gukangarana kurantera ubwoba, umugoroba nifuzaga wampindukiye guhinda umushyitsi.

5 Batunganya ameza, bagashyiraho abarinzi, bakarya bakanywa. Yemwe batware, nimuhaguruke musīge ingabo amavuta.

6 Kuko Uwiteka ambwiye ati “Genda ushyireho umurinzi aze kuvuga icyo yabonye.

7 Nabona umutwe w'ingabo cyangwa abagendera ku mafarashi bagenda ari babiri babiri, cyangwa abagendera ku ndogobe cyangwa ku ngamiya, azahuguka yumve neza cyane.”

8 Nuko avuge nk'intare ati “Nyagasani, mpora mpagaze ku munara w'abarinzi ku manywa, nkajya ndara ku ijoro ndi ku gihe cyanjye.

9 None dore nguriya umutwe w'ingabo zigendera ku mafarashi babiri babiri.” Arongera aravuga ati “I Babuloni haraguye, haraguye! N'ibishushanyo bibajwe by'ibigirwamana byose biravunaguritse bigeza ku butaka.”

10 Yewe wa guhura kwanjye we, nawe masaka yo ku mbuga yanjye, ibyo numvise biturutse ku Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli, ni byo mbabwiye.

11 Ibihanurirwa i Duma. Hariho umpamagara ari i Seyiri ati “Wa murinzi we, ijoro rigeze he? Wa murinzi we, ijoro rigeze he?”

12 Umurinzi aramusubiza ati “Bugiye gucya kandi bwongere bwire. Nimushaka kubaza mubaze, nimuhindukire muze.”

13 Ibihanurirwa Arabiya. Yemwe mwa nzererezi z'Abadedani mwe, mu ishyamba rya Arabiya ni ho muzarara.

14 Uwishwe n'inyota bamuzaniye amazi, abaturage bo mu gihugu cy'i Tema basanganiza impunzi imitsima yabo,

15 kuko bahungaga inkota zivuye mu nzubati n'imiheto ifoye n'amakuba y'intambara.

16 Uwiteka arambwiye ati “Umwaka utarashira, uhwanye n'imyaka y'abakorera ibihembo, icyubahiro cy'i Kedari kizashira.

17 Abazasigara ku mubare w'abarashi b'intwari z'Abakedari bazaba imbarwa.” Kuko Uwiteka Imana ya Isirayeli ari yo ibivuze.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan