Yesaya 20 - Bibiliya YeraAbanyegiputa n'Abanyetiyopiya bahanurirwa ko bazajyanwa ho iminyago 1 Umwaka Taritani yatereyemo Ashidodi agabwe na Sarigoni umwami wa Ashuri, akaharwanya akahahindūra, 2 icyo gihe ni bwo Uwiteka yavugiye muri Yesaya mwene Amosi aramubwira ati “Genda ukenyurure ikigunira ukenyeye mu nda, ukweture inkweto mu birenge byawe.” Abigenza atyo, agenda yambaye ubusa adakwese inkweto. 3 Maze Uwiteka aravuga ati “Nk'uko umugaragu wanjye Yesaya amaze imyaka itatu yambaye ubusa, adakwese inkweto, akabera Egiputa na Etiyopiya ikimenyetso n'igitangaza, 4 ni ko umwami wa Ashuri azajyana imbohe z'Abanyegiputa n'ibicibwa bya Etiyopiya, abato n'abakuru. Bazagenda bambaye ubusa, badakwese inkweto n'amatako yabo nta cyo yambaye, kugira ngo bikoze Egiputa isoni. 5 Kandi baziheba bakorwe n'isoni babiterwa na Etiyopiya biringiraga, na Egiputa biratanaga. 6 Uwo munsi abaturage bo muri iki gihugu gihereranye n'inyanja bazavuga bati ‘Dore ibyo twiringiraga uko bibaye, tukiringira ko bizadutabara tugakira umwami wa Ashuri, noneho tuzikiza dute?’ ” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda