Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 19 - Bibiliya Yera


Ibyago Abanyegiputa bazabona

1 Ibihanurirwa Egiputa. Dore Uwiteka ahetswe n'igicu cyihuta aragenda ajya muri Egiputa. Ibishushanyo bya Egiputa bizanyeganyegera imbere ye, umutima wa Egiputa uzayāgira mu nda.

2 “Nzateranya Abanyegiputa bisubiranemo bumuntu wese arwane na mugenzi we, umuntu arwane n'umuturanyi we. Umudugudu uzarwana n'undi, ubwami buzatera ubundi bwami.

3 Egiputa hazakuka umutima, nanjye nzica imigambi yaho. Abanyegiputa bazaraguza ibishushanyo n'abapfumu, bashikishe abashitsi barogeshe abarozi.

4 Abanyegiputa nzabagabiza umutware w'umunyamwaga, kandi umwami w'umunyarugomo azabategeka.” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo avuze.

5 Uruzi rudendeje ruzakama, kandi uruzi rutemba ruzagabanuka.

6 Inzuzi zizanuka kandi imigezi ya Egiputa izatemburuka ikame, imfunzo n'imiberanya bizahonga.

7 Urwuri rwo kuri Nili ku nkengero yayo n'imyaka yose ihahingwa, bizuma bishireho bye kongera kuboneka.

8 Abarobyi bazarira, abarobesha indobo muri Nili bose bazaboroga, n'abarobesha inshundura muri ayo mazi bazacika intege.

9 Kandi abakoraga ubugwegwe bushanduye, n'ababoha imyenda yera bazumirwa.

10 Inkingi za Egiputa zizavunagurika, n'abakorera ibihembo bose bazagira umubabaro mu mutima.

11 Abatware b'i Sowani ni abapfapfa rwose, inama z'abajyanama ba Farawo b'abahanga zihindutse iz'ibyigenge. Muhangara mute kubwira Farawo muti “Ndi umwana w'umunyabwenge, ndi uw'abami ba kera”?

12 Nuko rero abanyabwenge bawe bari hehe? Ngaho nibakubwire bamenye imigambi Uwiteka Nyiringabo afitiye Egiputa.

13 Abatware b'i Sowani bahindutse abapfapfa, n'abatware b'i Nofu barashutswe, ni bo bayobeje Egiputa kandi ari bo buye rikomeza impfuruka ry'imiryango yaho.

14 Uwiteka ashyize umwuka wo kuganda muri Egiputa hagati, bahatera gufudika mu mirimo yaho yose, nk'uko umusinzi adandabiranira mu birutsi bye.

15 Kandi muri Egiputa nta murimo uzakorwa, wakorwa n'umutwe cyangwa ikibuno, ugakorwa n'ishami ry'umukindo cyangwa n'umuberanya.

16 Uwo munsi Egiputa hazamera nk'abagore, hazatinya hahindishwe umushyitsi n'uko Uwiteka Nyiringabo ahabanguriyeho ukuboko.

17 Igihugu cya Yuda kizahinduka icyo gutera Egiputa ubwoba, uzakibwirwa wese azatinya ku bw'imigambi Uwiteka Nyiringabo yagambiriye kuri Egiputa.


Uko Egiputa izatakambira Uwiteka igakira

18 Uwo munsi mu gihugu cya Egiputa hazabamo imidugudu itanu ivuga Urunyakanāni, irahira Uwiteka Nyiringabo. Umwe uzitwa umudugudu wo kurimbuka.

19 Uwo munsi hazaba igicaniro cyubakiwe Uwiteka, mu gihugu cya Egiputa hagati, kandi ku rugabano rwacyo bazashingira Uwiteka inkingi.

20 Izaba ikimenyetso n'umuhamya ku Uwiteka Nyiringabo mu gihugu cya Egiputa, kuko bazatakambira Uwiteka babitewe n'ababarenganya. Na we azaboherereza umukiza n'umurengezi, aze abakize.

21 Nuko Uwiteka azīmenyesha Egiputa kandi Abanyegiputa bazamenya Uwiteka uwo munsi, ndetse bazaramya batambe ibitambo bature n'amaturo, bazahiga umuhigo ku Uwiteka bawuhigure.

22 Uwiteka azatera Egiputa yice kandi akize, na bo bazagarukira Uwiteka. Azahendahendwa na bo, na we azabakiza.

23 Uwo munsi hazaba inzira ngari iva muri Egiputa ijya i Bwashuri. Abashuri bazaza muri Egiputa n'Abanyegiputa bazajya i Bwashuri, kandi Abanyegiputa n'Abashuri bazasengera hamwe.

24 Uwo munsi Abisirayeli bazaba aba gatatu kuri Egiputa na Ashuri bo guhesha isi umugisha,

25 kuko Uwiteka Nyiringabo abahaye umugisha ati “Abantu banjye b'Abanyegiputa n'Abashuri umurimo w'intoki zanjye, n'Abisirayeli gakondo yanjye bahirwe.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan