Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yesaya 13 - Bibiliya Yera


Ibihano Imana izahana i Babuloni

1 Ibihanurirwa Babuloni Yesaya mwene Amosi yabonye.

2 Nimushinge ibendera ku musozi muremure w'ubutayu mubarangururire ijwi, mubarembuze kugira ngo binjire mu marembo y'imfura.

3 Nategetse intore zanjye kandi nahamagaye ingabo zanjye z'intwari, zishimana ubutwari ngo zimare uburakari.

4 Nimwumve ikiriri cy'abantu benshi mu misozi miremire kimeze nk'icy'ishyanga rikomeye, mwumve n'urusaku rw'amahanga y'abami ateranye, Uwiteka Nyiringabo aragera ingabo zo kujya mu ntambara.

5 Baraturuka mu gihugu cya kure ku mpera y'ijuru, bazanye n'Uwiteka n'intwaro z'uburakari bwe ngo barimbure igihugu cyose.

6 Nimuboroge kuko umunsi w'Uwiteka uri bugufi. Uzaza ari umunsi wo kurimbuka uturutse ku Ishoborabyose.

7 Ibyo bizatuma amaboko yose atentebuka, n'umutima w'umuntu wese ukuka.

8 Baziheba, umubabaro n'uburibwe bizabafata, bazababara nk'umugore uri ku nda, bazarebana bumirwe kandi mu maso habo hazatugengeza hase n'umuriro.

9 Dore umunsi w'Uwiteka uraje, uzazana uburakari bw'inkazi n'umujinya mwinshi uhindure igihugu imyirare, urimbure n'abanyabyaha bo muri cyo bagishiremo.

10 Inyenyeri zo mu ijuru n'ubukaga bwazo ntibizaka, izuba rizijima rikirasa, n'ukwezi ntikuzava umwezi wako.

11 Nzahana ab'isi mbahora ibyo bakoze bibi, n'abanyabyaha nzabahana mbahora gukiranirwa kwabo, nzamaraho ubwibone bw'abibone, n'agasuzuguro k'abanyagitinyiro nzagacisha bugufi.

12 Nzatubya abantu babe ingume kurusha izahabu nziza, ndetse umuntu azaba ingume arushe izahabu nziza ya Ofiri.

13 Ni cyo kizatuma mpindisha ijuru umushyitsi, isi na yo nkayinyeganyeza ikava ahayo, mbikoreshejwe n'umujinya w'Uwiteka Nyiringabo ku munsi w'uburakari bwe bukaze.

14 Maze umuntu wese azasubira iwabo yiruka nk'isha ihigwa cyangwa intama itagira umwungeri, umuntu wese azahungira mu gihugu cyabo.

15 Uwo bazabona wese bazamusogota, kandi uzafatwa wese bazamwicisha inkota.

16 Impinja zabo na zo bazazibahondera imbere, amazu yabo azasahurwa kandi abagore babo bazendwa ku gahato.

17 Dore nzabateza Abamedi, ntibazita ku ifeza, kabone n'izahabu ntizabanezeza.

18 Abanyamiheto bazavunagura abasore, ntibazababarira urubyaro rwabo, ntibazagirira imbabazi n'abana babo batoya.

19 Kandi i Babuloni ari ho cyubahiro cy'amahanga y'abami, ari ho bwiza bw'ubwibone bw'Abakaludaya, hazamera nk'uko Imana yarimburaga i Sodomu n'i Gomora.

20 Ntihazongera guturwa kandi ntihazongera kubabwa uko ingoma yimye. Abarabu ntibazahashinga amahema, kandi n'abungeri ntibazahabyagiza imikumbi yabo.

21 Ahubwo inyamaswa z'inkazi zo mu butayu ni zo zizahaba, amazu yabo azababwamo n'ibikoko bitera ubwoba, imbuni zizahaba n'ihene z'ibikomo zizahateganira.

22 Amasega azakankamira mu mazu yabo y'inyumba, n'imbwebwe zizamokera mu mazu y'abami babo ashimwa. Igihe cyaho kirenda gusohora kandi ntihazongera kurama.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan