Yesaya 12 - Bibiliya YeraUwiteka ashimirwa imbabazi agirira abantu be 1 Uwo munsi uzavuga uti “Uwiteka, ndagushimira yuko nubwo wandakariraga, uburakari bwawe bushize ukampumuriza. 2 Dore Imana ni yo gakiza kanjye nzajya niringira ne gutinya, kuko Uwiteka Yehova ari we mbaraga zanjye n'indirimbo yanjye agahinduka agakiza kanjye.” 3 Ni cyo gituma muzavomana ibyishimo mu mariba y'agakiza. 4 Kandi uwo munsi muzavuga muti “Nimushime Uwiteka mwambaze izina rye, mwamamaze imirimo ye mu mahanga, muvuge yuko izina rye rishyizwe hejuru. 5 Muririmbire Uwiteka kuko yakoze ibihebuje byose, ibyo nibyamamare mu isi yose. 6 Wa muturage w'i Siyoni we, shyira ejuru uvuge cyane, kuko Uwera wa Isirayeli uri hagati yawe akomeye.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda