Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Yeremiya 45 - Bibiliya Yera


Yeremiya ahanurira Baruki amahoro

1 Ijambo umuhanuzi Yeremiya yabwiye Baruki mwene Neriya, igihe yandikaga ayo magambo mu gitabo yandikishijwe na Yeremiya, mu mwaka wa kane wa Yehoyakimu mwene Yosiya umwami w'u Buyuda ati

2 “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ikubwira, Baruki we iti

3 ‘Waravuze uti: Yewe, mbonye ishyano kuko Uwiteka yanyongereye agahinda ku mubabaro wanjye, ndembejwe no kuganya simbona uko nduhuka!’ ”

4 Uku abe ari ko uzamubwira uti “Uku ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Dore icyo nubatse ngiye kugisenya, n'icyo nateye nk'insina ngiye kukirandura ndetse no mu gihugu cyose.

5 Mbese nawe urishakira ibikomeye? Ntukabishake kuko ngiye guteza abantu bose ibyago, ariko ubugingo bwawe nzabugutabarurira aho uzajya hose. Ni ko Uwiteka avuga.’ ”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan