Yeremiya 43 - Bibiliya YeraYeremiya ajyanwa muri Egiputa ku gahato 1 Yeremiya amaze kubwira abantu bose amagambo yose Uwiteka Imana yabo yari yamubatumyeho uko angana, 2 Azariya mwene Hoshaya na Yohanani mwene Kareya n'abibone bose, babwira Yeremiya bati “Uravuga ibinyoma. Uwiteka Imana yacu ntiyagutumye kuvuga ngo ‘Ntimuzajye muri Egiputa ngo mutureyo.’ 3 Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we utukugabiza kugira ngo dutangwe mu maboko y'Abakaludaya batwice, kandi batujyane i Babuloni turi imbohe.” 4 Nuko Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose na rubanda rwose, banga kumvira ijwi ry'Uwiteka ngo bature mu gihugu cy'u Buyuda. 5 Ahubwo Yohanani mwene Kareya n'abatware b'ingabo bose bajyana abasigaye b'i Buyuda bose, bari bagarutse bavuye mu mahanga yose aho bari baratatanirijwe bazanywe no gutura mu gihugu cy'u Buyuda: 6 si abagabo si abagore, si abana si abakobwa b'umwami, umuntu wese Nebuzaradani umutware w'abarinzi yari yeguriye Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, hamwe n'umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya. 7 Nuko bajya mu gihugu cya Egiputa kuko banze kumvira ijwi ry'Uwiteka, maze bagera n'i Tahapanesi. 8 Maze ijambo ry'Uwiteka riza kuri Yeremiya ari i Tahapanesi riti 9 “Itorere amabuye manini, uyahishe rwihishwa munsi y'amatafari ashashe ku irembo ry'inzu ya Farawo i Tahapanesi abantu b'i Buyuda babireba, maze ubabwire uti 10 ‘Uku ni ko Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli ivuga iti: Ngiye gutuma nzane Nebukadinezari umwami w'i Babuloni umugaragu wanjye, intebe ye nyitereke hejuru y'ayo mabuye nahishe, na we azabamba ihema rye ry'ubwami hejuru yayo. 11 Nuko azaza yubike igihugu cya Egiputa maze abo gupfa bazicwa, abo kujyanwa ari imbohe bazagenda ari imbohe, n'abo kwicishwa inkota bazicishwa inkota. 12 Kandi nzakongeza umuriro mu ndaro z'ibigirwamana byo muri Egiputa, na we azabitwika abijyane ho iminyago. Azirimbanisha ibyo mu gihugu cya Egiputa nk'uko umwungeri yambara umwambaro we, kandi azahava amahoro. 13 Azamenagura n'inkingi z'amabuye ziri i Betishemeshi ho mu gihugu cya Egiputa, kandi indaro z'ibigirwamana byo muri Egiputa azazitwika.’ ” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda