Yeremiya 15 - Bibiliya YeraAbayuda bahanurirwa ibyago 1 Maze Uwiteka arambwira ati “Nubwo Mose na Samweli bampagarara imbere, umutima wanjye ntabwo nawerekeza kuri aba bantu. Ubankure mu maso bagende. 2 Nibakubaza bati ‘Tujye he?’ Nawe uzababwire uti ‘Uku ni ko Uwiteka avuze ngo: Abakwiriye gupfa bapfe, n'abakwiriye inkota barimbuzwe inkota, kandi abakwiriye inzara bicwe n'inzara, n'abakwiriye kujyanwa ari imbohe bagendeho imbohe.’ 3 Kandi nzabategekera uburyo bune bwo guhanwa. Ni ko Uwiteka avuga: Inkota yo kwica, imbwa zo gutanyagura, ibisiga byo mu kirere, n'inyamaswa zo mu ishyamba byo kugasha no kurimbura. 4 Kandi nzatuma bateraganwa hirya no hino mu bihugu byose byo mu isi, mbahoye ibyo Manase mwene Hezekiya, umwami w'u Buyuda yakoreye i Yerusalemu byose.” 5 Ni nde wakugirira imbabazi Yerusalemu we? Cyangwa ni nde wakuborogera? Cyangwa ni nde wahindukira ngo agusuhuze? 6 Uwiteka aravuga ati “Waranyanze wasubiye inyuma, ni cyo cyatumye nkuramburiraho ukuboko nkakurimbura, ndarambiwe noneho guhora mbagirira imbabazi. 7 Kandi nabagoshoje intara mu marembo y'igihugu, nabiciye abana, narimbuye ubwoko bwanjye ntibarakangarukira ngo bave mu nzira mbi zabo. 8 Abapfakazi babo bambereye benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja, na ba nyina w'abasore nabateje umurimbuzi ku manywa y'ihangu, nabatunguje ubwoba n'umubabaro. 9 Uwabyaye barindwi arihebye ararabiranye, izuba rye rirenze butarīra, yakozwe n'isoni no kumwara: kandi abasigaye bo muri bo nzabarimburiza inkota imbere y'ababisha babo.” Ni ko Uwiteka avuga. 10 Mbonye ishyano mama, kuko wambyariye kuba umuntu wo kujya impaka no kurwanya abo mu isi yose! Nta we nagurije, kandi nta wangurije, nyamara umuntu wese wo muri bo aramvuma. 11 Uwiteka yaravuze ati “Ni ukuri nzagukomeza ugubwe neza, ni ukuri nzatera abanzi bawe kukwisunga mu gihe cy'amakuba no mu gihe cy'umubabaro. 12 Mbese hariho uwabasha kuvuna icyuma, icyuma cy'ikasikazi n'umuringa? 13 “Ibintu byawe n'ubutunzi bwawe nzabitanga ho iminyago ari nta cyo biguzwe, babimareho mu ngabano zawe zose ari ibyaha byawe byose nguhoye. 14 Nzakunyuza mu gihugu utazi uri kumwe n'abanzi bawe, kuko umuriro wakijwe n'uburakari bwanjye wo kuzabatwika.” Imana isezeranira Yeremiya kumurinda 15 Ayii Uwiteka, ni wowe ubizi. Unyibuke kandi unsure, umporere abandenganya ku bwo kwihangana kwawe ntunkureho, umenye yuko nababajwe ngatukwa ku bwawe. 16 Amagambo yawe amaze kuboneka ndayarya, maze ambera umunezero n'ibyishimo byo mu mutima wanjye, kuko nitiriwe izina ryawe Uwiteka Mana Nyiringabo. 17 Sinicaye mu iteraniro ry'abantu bishima bakanezerwa, ahubwo nicaye ukwanjye ku bw'amaboko yawe, kuko wanyujujemo uburakari. 18 Kuki mporana umubabaro, uruguma rwanjye rutavurika rukaba rwanze gukira? Mbese koko uzambera isōko ishukana, cyangwa nk'amazi akama? 19 Ni cyo gituma Uwiteka avuga atya ati “Nugaruka nzakugarura kugira ngo uhagarare imbere yanjye, kandi ibishimwa nubivana mu bigawa uzaba nk'akanwa kanjye. Bazakugarukira ariko ntuzabagarukire. 20 Kandi nzakugira inkike yubakishijwe imiringa ibe igihome gikingiye abo bantu, na bo bazakurwanya ariko ntibazakunesha, kuko ndi kumwe nawe ngo ngukize kandi nkurokore. Ni ko Uwiteka avuga. 21 Nzakurokora nkuvane mu maboko y'abanyabyaha, kandi nzagukiza amaboko y'abateye ubwoba.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda