Yeremiya 12 - Bibiliya YeraAbayuda bazapfa nabi, igihugu cyabo kizahindūrwa 1 Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni wowe ukiranuka, ariko nkundira nkubaze iby'imanza zawe. Kuki umunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza? 2 Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhoza ku rurimi ariko ukaba kure y'imitima yabo. 3 Ariko wowe Uwiteka uranzi, uranduzi ugerageza umutima wanjye uko ukumereye, kandi bo ubakurure nk'intama zigiye kubagwa ubarindirize umunsi w'icyorezo. 4 Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n'ibiguruka birahashira bizize ibyaha by'abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.” 5 Niba warasiganywe n'abagenza amaguru bakagusiga unaniwe, wabasha ute gusiganwa n'amafarashi? Kandi naho umerewe neza mu gihugu cy'amahoro, Yorodani niyuzura uzagenza ute? 6 Kuko n'abo muva inda imwe n'inzu ya so, abo na bo bagukoreye iby'uburiganya basakuriza inyuma yawe, ariko naho bakubwira neza ntukabizere. 7 Nasize inzu yanjye, nataye umwandu wanjye, uwo umutima wanjye ukunda cyane namutanze mu maboko y'abanzi be. 8 Umwandu wanjye wambereye nk'intare yo mu ishyamba, yaranguruye ijwi ryo kuntera, ni cyo gituma mwanga. 9 Mbese umwandu wanjye wampindukiye nk'igisiga gifite amabara menshi? Mbese ntagoswe n'ibisiga bimugurukiye? Nimugende muteranirize hamwe, inyamaswa zose zo mu gasozi muzizane zibatanyagure. 10 Abungeri benshi bononnye uruzabibu rwanjye, banyukanyutse igikingi cyanjye, igikingi cyanjye nakundaga bagihinduye ubunoge bubi. 11 Bakigize ikidaturwa kirantakira kuko kirimo ubusa, igihugu cyose cyagizwe ikidaturwa kuko ari nta muntu ukibyitayeho. 12 Abarimbuzi bateye mu mpinga zose zo mu butayu, kuko inkota y'Uwiteka irimbura uhereye mu ruhande rumwe rw'igihugu ukageza mu rundi, nta kizima gifite amahoro. 13 Babibye ingano basarura amahwa, bariruhije ntibyagira icyo bibamarira, kandi muzakozwa isoni n'umwero wanyu bitewe n'uburakari bukaze bw'Uwiteka. Imana izagarura Abayuda 14 Uku ni ko Uwiteka aburira abaturanyi banjye babi, bakoze ku mwandu naraze ubwoko bwanjye Isirayeli ati “Dore ngiye kubaca mu gihugu cyabo, inzu ya Yuda na yo nzayibakuramo. 15 Nimara kubaca nzagaruka mbagirire imbabazi, nzabagarura umuntu wese asubire mu mwandu we, n'umuntu wese mu gikingi cye. 16 Nibigana ubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwiteka uhoraho’, nk'uko na bo bari barigishije ubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye. 17 Ariko nibatumvira nzaca ubwo bwoko, nzabuca kandi mburimbure.” Ni ko Uwiteka avuga. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda