Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Umubwiriza 12 - Bibiliya Yera

1 Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti “Sinejejwe na byo.”

2 Izuba n'umucyo n'ukwezi n'inyenyeri bitarijimishwa, n'ibicu bitaragaruka imvura ihise,

3 n'igihe abarinzi b'inzu bazahinda umushyitsi kandi intwari zikunama, n'abasyi bakarorera kuko babaye bake, n'abarungurukira mu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa,

4 n'ijwi ry'ingasire rigaceceka kandi umuntu akabyutswa n'ubunyoni, n'abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi,

5 ni ukuri bazatinya ibiri hejuru bafatirwe n'ubwoba mu nzira, kandi igiti cy'umuluzi kizarabya, n'igihōre kizaba kiremereye kandi kwifuza kuzabura, kuko umuntu aba ajya iwabo h'iteka, abarira bakabungerera mu mayira,

6 akagozi k'ifeza kataracika n'urwabya rw'izahabu rutarameneka, n'ikibindi kitaramenekera ku isōko n'uruziga rutaravunikira ku iriba

7 n'umukungugu ugasubira mu butaka uko wahoze, n'umwuka ugasubira ku Mana yawutanze.

8 Nuko umubwiriza aravuga ati “Ni ubusa gusa nta kamaro, byose ni ubusa.”


Nta kindi gifite akamaro atari ukubaha Imana

9 Maze kandi kuko Umubwiriza yari umunyabwenge, yakomeje kwigisha abantu ubwenge. ni ukuri yaratekereje agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi.

10 Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye n'ibyanditswe bitunganye, iby'amagambo y'ukuri.

11 Amagambo y'abanyabwenge ameze nk'ibihosho, n'amagambo y'abakuru b'amateraniro ameze nk'imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n'umwungeri umwe.

12 Ariko kandi mwana wanjye uhuguke. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binaniza umubiri.

13 Iyi ni yo ndunduro y'ijambo, byose byarumviswe. Wubahe Imana kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriye umuntu wese.

14 Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza, n'igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan