Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Nehemiya 11 - Bibiliya Yera


Abatuye i Yerusalemu

1 Nuko abatware b'abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafinda ubufindo bwo gukuramo abantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemu umurwa wera, n'abandi basigaye bose mu yindi midugudu.

2 Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu.

3 Kandi aba ni bo batware b'igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu midugudu y'u Buyuda umuntu wese yabaga mu gikingi cye mu mudugudu w'iwabo: Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi, n'Abanetinimu n'abuzukuruza b'abagaragu ba Salomo.

4 Muri Yerusalemu harimo bamwe bo mu Bayuda n'abo mu Babenyamini. Muri bene Yuda ni Ataya mwene Uziya mwene Zekariya, mwene Amariya mwene Shefatiya mwene Mahalalēli wo muri bene Perēsi,

5 na Māseya mwene Baruki mwene Kolihoze mwene Hazaya, mwene Adaya mwene Yoyaribu mwene Zekariya w'i Shilo.

6 Bene Perēsi bari batuye i Yerusalemu bose bari abagabo b'intwari magana ane na mirongo itandatu n'umunani.

7 Kandi aba ni bo bene Benyamini: Salu mwene Meshulamu mwene Yowedi mwene Pedaya mwene Kolaya, mwene Māseya mwene Itiyeli mwene Yeshaya,

8 akurikirwa na Gabayi na Salayi. Bose bari magana urwenda na makumyabiri n'umunani.

9 Kandi Yoweli mwene Zikiri yari umukoresha wabo, na Yuda mwene Hasenuwa yari uwa kabiri mu batware b'umurwa.

10 Mu batambyi ni Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini,

11 na Seraya mwene Hilukiya mwene Meshulamu mwene Sadoki, mwene Merayoti mwene Ahitubu umutware w'inzu y'Imana,

12 na bene wabo bakoraga umurimo wo mu nzu, bose bari magana abiri na makumyabiri na babiri. Na Adaya mwene Yerohamu mwene Pelatiya mwene Amusi, mwene Zekariya mwene Pashuri mwene Malikiya,

13 na bene wabo b'abatware b'amazu ya ba sekuruza, bose bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Na Amashisayi mwene Azarēli mwene Ahazayi, mwene Meshilemoti mwene Imeri,

14 na bene wabo abagabo bakomeye b'intwari ijana na makumyabiri n'umunani, kandi umukoresha wabo yari Zabudiyeli mwene Hagedolimu.

15 Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hasubu mwene Azirikamu mwene Hashabiya mwene Buni,

16 na Shabetayi na Yozabadi bo mu batware b'Abalewi, abakoreshaga imirimo y'inzu y'Imana yo hanze.

17 Na Mataniya mwene Mika mwene Zabudi mwene Asafu, uwari umutware watereraga abandi ishimwe iyo basengaga, na Bakibukiya uwari uwa kabiri muri bene se, na Abuda mwene Shamuwa mwene Galali mwene Yedutuni.

18 Nuko Abalewi bo mu murwa wera bose bari magana abiri na mirongo inani na bane.

19 Kandi abakumirizi Akubu na Talimoni na bene wabo barindaga amarembo bose, bari ijana na mirongo irindwi na babiri.


Abatuye mu yindi midugudu

20 Abandi Bisirayeli bose, n'abandi batambyi n'Abalewi baturaga mu midugudu y'u Buyuda yose, umuntu wese muri gakondo ye.

21 Ariko Abanetinimu babaga Ofeli, kandi Siha na Gishipa ni bo bari abatware babo.

22 Umukoresha w'Abalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu b'abaririmbyi, bakoraga imirimo y'inzu y'Imana

23 kuko umwami yari yategetse ibyabo, akagerera abaririmbyi igerero ry'iminsi yose.

24 Kandi Petahiya mwene Meshezabēli wo muri bene Zera mwene Yuda, yari igisonga cy'umwami cyarangizaga iby'abantu bose.

25 Kandi mu birorero n'ibikingi byabyo, bamwe b'Abayuda baba i Kiriyataruba no mu midugudu yaho, n'i Diboni no mu midugudu yaho, n'i Yekabusēli no mu midugudu yaho,

26 n'i Yeshuwa n'i Molada n'i Betipeleti,

27 n'i Hasarishuwali n'i Bērisheba no mu midugudu yaho,

28 n'i Sikulagi n'i Mekona no mu midugudu yaho,

29 na Enirimoni n'i Sora n'i Yaramuti,

30 n'i Zanowa na Adulamu no mu midugudu yaho, n'i Lakishi n'amasambu yaho, na Azeka no mu midugudu yaho. Uko ni ko batuye uhereye i Bērisheba ukageza mu gikombe cya Hinomu.

31 Ababenyamini na bo batura i Geba, bageza hirya yaho i Mikimashi na Ayiya n'i Beteli no mu midugudu yaho,

32 na Anatoti n'i Nobu na Ananiya,

33 n'i Hasori n'i Rama n'i Gitayimu,

34 n'i Hadidi n'i Seboyimu n'i Nebalati,

35 n'i Lodi na Ono haba umubande w'abakozi b'abahanga.

36 Kandi Abalewi bamwe bo mu bayuda bifatanya n'Ababenyamini.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan