Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 28 - Bibiliya Yera


Kuzuka kwa Yesu
( Mar 16.1-10 ; Luka 24.1-12 ; Yoh 20.1-18 )

1 Nuko umunsi w'isabato ushize, ku wa mbere w'iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro.

2 Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w'Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho.

3 Ishusho ye yasaga n'umurabyo, n'imyenda ye yeraga nk'urubura.

4 Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n'abapfuye.

5 Ariko marayika abwira abagore ati “Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe.

6 Ntari hano kuko yazutse nk'uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye.

7 Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse, kandi azababanziriza kujya i Galilaya. Iyo ni ho muzamubonera dore ndabibabwiye.”

8 Bava mu gituro vuba bafite ubwoba n'ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be.

9 Maze Yesu ahura na bo arababwira ati “Ni amahoro!” Baramwegera bamufata ku birenge, baramupfukamira.

10 Maze Yesu arababwira ati “Mwitinya, nimugende mubwire bene Data bajye i Galilaya, ni ho bazambonera.”

11 Bakigenda, bamwe muri ba barinzi bajya mu murwa babwira abatambyi bakuru ibyabaye byose.

12 Bateranira hamwe n'abakuru bajya inama, bagurira abasirikare ifeza nyinshi

13 bati “Mujye muvuga muti ‘Abigishwa be baje nijoro dusinziriye, baramwiba.’

14 Umutegeka naramuka abyumvise tuzamwemeza, namwe tuzabakiza amakuba.”

15 Nuko baherako bijyanira ifeza, babigenza uko bohejwe. Iryo jambo ryamamara mu Bayuda na bugingo n'ubu.


Yesu atuma abigishwa be mu mahanga yose
( Mar 16.14-18 ; Luka 24.36-49 ; Yoh 20.19-23 ; Ibyak 1.6-8 )

16 Nuko abigishwa cumi n'umwe bajya i Galilaya ku musozi Yesu yabategetse.

17 Bamubonye baramupfukamira, ariko bamwe barashidikanya.

18 Nuko Yesu arabegera avugana na bo ati “Nahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi.

19 Nuko mugende muhindure abantu bo mu mahanga yose abigishwa, mubabatiza mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera,

20 mubigisha kwitondera ibyo nababwiye byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y'isi.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan