Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 27 - Bibiliya Yera


Bashyīra Yesu Pilato
( Mar 15.1 ; Luka 23.1-2 ; Yoh 18.28-32 )

1 Umuseke utambitse, abatambyi bakuru bose n'abakuru b'ubwo bwoko bigīra inama yo kwica Yesu.

2 Baramuboha, baramujyana bamushyira umutegeka Pilato.


Yuda yiyahura
( Ibyak 1.16-19 )

3 Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n'abakuru bya bice by'ifeza mirongo itatu ati

4 “Nakoze icyaha, kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza.” Ariko bo baramusubiza bati “Biramaze! Ni ibyawe.”

5 Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.

6 Ariko abatambyi bakuru bajyana bya bice by'ifeza baravuga bati “Amategeko ntiyemera ko tubishyira mu bubiko bw'Imana, kuko ari ibiguzi by'amaraso.”

7 Bajya inama bazigura isambu y'umubumbyi, ngo ijye ihambwamo abashyitsi.

8 Ni cyo gituma iyo sambu yitwa Isambu y'amaraso na bugingo n'ubu.

9 Ni bwo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya byasohoye ngo “Bajyanye ibice by'ifeza mirongo itatu, ari cyo giciro cy'uwo baciriye, uwo bamwe mu Bisirayeli baciriye,

10 babigura isambu y'umubumbyi nk'uko Uwiteka yanyeretse.”


Pilato acira Yesu urubanza
( Mar 15.1-15 ; Luka 23.1-25 ; Yoh 18.28—19.16 )

11 Ubwo Yesu yari ahagaze imbere y'umutegeka. Umutegeka aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?” Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye.”

12 Abatambyi bakuru n'abakuru baramurega, ariko ntiyagira icyo yireguza na hato.

13 Maze Pilato aramubaza ati “Ntiwumvise ko bagushinje byinshi?”

14 Ariko ntiyamusubiza ijambo na rimwe, bituma umutegeka yumirwa cyane.

15 Muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye umutegeka yagiraga akamenyero ko kubohorera abantu imbohe imwe, iyo bashakaga.

16 Icyo gihe bari bafite imbohe y'ikimenywabose, yitwaga Baraba.

17 Nuko bateranye Pilato arababaza ati “Uwo mushaka ko mbabohorera ni nde? Ni Baraba, cyangwa ni Yesu witwa Kristo?”

18 Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo rimubatangishije.

19 Kandi ubwo yari yicaye ku ntebe y'imanza, umugore we amutumaho ati “Ntugire icyo utwara uwo mukiranutsi, kuko naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”

20 Ariko abatambyi bakuru n'abakuru boshya abantu ngo basabe Baraba, bicishe Yesu.

21 Nuko umutegeka yongera kubabaza ati “Muri abo bombi, uwo mushaka ni nde nkamubabohorera?” Bati “Ni Baraba.”

22 Pilato arabasubiza ati “Yesu witwa Kristo ndamugira nte?” Bose bati “Nabambwe!”

23 Na we arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Ariko barushaho gusakuza cyane bati “Nabambwe!”

24 Nuko Pilato abonye ko arushywa n'ubusa, ahubwo ko barushijeho gushega, yenda amazi akarabira imbere y'abantu ati “Jyeweho nta cyaha kindiho ku bw'amaraso y'uyu mukiranutsi, birabe ibyanyu.”

25 Abantu bose baramusubiza bati “Amaraso ye natubeho no ku bana bacu.”

26 Maze ababohorera Baraba, ariko amaze gukubita Yesu imikoba, aramutanga ngo abambwe.


Abasirikare bashinyagurira Yesu
( Mar 15.15-20 ; Yoh 19.2-3 )

27 Maze abasirikare b'umutegeka bajyana Yesu mu rukiko, bamuteraniranirizaho ingabo zose.

28 Baramucuza, bamwambika umwenda w'umuhemba,

29 baboha ikamba ry'amahwa barimwambika mu mutwe, n'urubingo mu kuboko kwe kw'iburyo baramupfukamira, baramushinyagurira bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!”

30 Bamucira amacandwe, benda rwa rubingo barumukubita mu mutwe.

31 Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bamwambika imyenda ye bamujyana kumubamba.


Yesu abambwa
( Mar 15.21-32 ; Luka 23.26-43 ; Yoh 19.17-27 )

32 Bagisohoka, bahura n'Umunyakurene witwaga Simoni, uwo bamuhata kujyana na bo ngo yikorere umusaraba wa Yesu.

33 Bageze ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo i Nyabihanga,

34 bamuha vino ivanze n'indurwe ngo anywe, asogongeye yanga kuyinywa.

35 Bamaze kumubamba, bagabana imyenda ye, barayifindira,

36 bicara aho baramurinda.

37 Bashyira hejuru y'umutwe we ibirego bamureze, byanditswe ngo “UYU NI YESU, UMWAMI W'ABAYUDA.”

38 Maze abambuzi babiri bababambana na we, umwe iburyo bwe undi ibumoso.

39 Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe

40 baravuga bati “Wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu, ikize. Niba uri Umwana w'Imana, manuka uve ku musaraba.”

41 Abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru na bo bashinyagura batyo bati

42 “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza. Ko ari umwami w'Abisirayeli, namanuke ave ku musaraba nonaha, natwe turamwemera.

43 Yiringiye Imana, ngaho nimukize nonaha, niba imukunda kuko yavuze ati ‘Ndi Umwana w'Imana.’ ”

44 N'abambuzi babambanywe na we, na bo bamutuka batyo.


Urupfu rwa Yesu
( Mar 15.33-41 ; Luka 23.44-49 ; Yoh 19.28-30 )

45 Uhereye ku isaha ya gatandatu haba ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaha ya cyenda.

46 Maze ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eli, Eli, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”

47 Ariko bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati “Umva wa mugabo arahamagara Eliya.”

48 Uwo mwanya umwe muri bo arirukanka, yenda sipongo ayuzuza inzoga isharira, ayishyira ku rubingo arayimushomesha.

49 Ariko abandi bati “Ba uretse turebe ko Eliya aza kumukiza.”

50 Ariko Yesu yongera kuvuga ijwi rirenga, aratanga.


Ibitangaza byabaye Yesu amaze gutanga

51 Umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, utangirira hejuru ugeza hasi, isi iratigita, ibitare birameneka,

52 ibituro birakinguka, intumbi nyinshi z'abera bari barasinziriye zirazurwa,

53 bava mu bituro, maze amaze kuzuka binjira mu murwa wera, babonekera benshi.

54 Umutware utwara umutwe w'abasirikare n'abari kumwe na we barinda Yesu, babonye igishyitsi n'ibibaye baratinya cyane bati “Ni ukuri, uyu yari Umwana w'Imana.”

55 Hariho n'abagore benshi bari bahagaze kure bareba, ni bo bakurikiye Yesu ava i Galilaya, baramukorera.

56 Muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo na Yosefu, na nyina wa bene Zebedayo.


Yosefu ahamba Yesu
( Mar 15.42-47 ; Luka 23.50-56 ; Yoh 19.38-42 )

57 Nuko nimugoroba haza umuntu w'umutunzi wo muri Arimataya witwaga Yosefu, kandi na we yari umwigishwa wa Yesu.

58 Uwo ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu, maze Pilato ategeka ko bayimuha.

59 Yosefu ajyana intumbi, ayizingira mu mwenda w'igitare wera,

60 ayishyira mu mva ye nshya, iyo yakorogoshoye mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w'imva, aragenda.

61 Mariya Magadalena na Mariya wundi bari bahari bicaye berekeye imva.


Barinda imva ya Yesu

62 Nuko bukeye bwaho, ari wo munsi wakurikiraga uwo Kwitegura, abatambyi bakuru n'Abafarisayo bateranira kwa Pilato.

63 Baramubwira bati “Mutware, twibutse yuko wa mubeshyi akiri muzima yagize ngo iminsi itatu nishira azazuka.

64 Nuko tegeka barinde igituro cyane bazageze ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kumwiba bakabwira abantu ngo arazutse, maze kuyoba kwa nyuma kukaruta ukwa mbere.”

65 Pilato arababwira ati “Ngaba abarinzi, nimugende mukirindishe uko mubizi.”

66 Na bo baragenda barindisha igituro, bahoma ubushishi ku gitare kugira ngo bagiteranye n'umunwa w'igituro, babushyiraho ikimenyetso abarinzi bahari.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan