Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 26 - Bibiliya Yera


Bajya inama yo kwica Yesu
( Mar 14.1-2 ; Luka 22.1-2 ; Yoh 11.45-53 )

1 Nuko Yesu arangije ayo magambo yose abwira abigishwa be ati

2 “Muzi yuko iminsi ibiri nishira hazabaho Pasika, Umwana w'umuntu azagambanirwa abambwe.”

3 Maze abatambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko, bateranira mu rugo rw'Umutambyi mukuru witwaga Kayafa,

4 bagira inama hamwe yo koshyoshya Yesu ngo babone uko bamufata, bamwice.

5 Ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, kugira ngo bidatera abantu imidugararo.”


Yesu asīgirwa amavuta mu nzu ya Simoni umubembe
( Mar 14.3-9 ; Yoh 12.1-8 )

6 Yesu ari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe,

7 umugore aza aho ari afite umukondo w'amavuta meza, ameze nk'amadahano y'igiciro cyinshi cyane, ayamusuka ku mutwe yicaye arya.

8 Abigishwa babibonye bararakara bati “Aya mavuta apfiriye iki ubusa,

9 ko yajyaga kugurwa impiya nyinshi zigafasha abakene?”

10 Ariko Yesu abimenye arababaza ati “Uyu mugore muramuterera iki agahinda, ko ankoreye umurimo mwiza?

11 Abakene muri kumwe na bo iteka, ariko jyeweho ntituri kumwe iteka.

12 Igitumye uyu mugore ansukaho ayo mavuta ku mubiri, ni ukuwutunganiriza guhambwa.

13 Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”


Yuda agurisha Yesu
( Mar 14.10-11 ; Luka 22.3-6 )

14 Hanyuma umwe muri abo cumi na babiri witwaga Yuda Isikariyota, asanga abatambyi bakuru

15 arababaza ati “Mwampa iki nkamubagenzereza?” Bamugerera ibice by'ifeza mirongo itatu,

16 aherako ashaka uburyo yamubagenzereza.


Yesu n'abigishwa be basangira ibya Pasika
( Mar 14.12-21 ; Luka 22.7-14 , 21-23 ; Yoh 13.21-30 )

17 Ku munsi wa mbere wo kurya imitsima idasembuwe, abigishwa begera Yesu baramubaza bati “Urashaka ko dutunganiriza he aho uri burīre ibya Pasika?”

18 Arabasubiza ati “Mujye mu murwa kwa ntuza, mumubwire muti ‘Umwigisha aravuze ngo igihe cye kirenda kugera, ngo iwawe ni ho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be.’ ”

19 Abigishwa bagenza uko Yesu yababwiye, baringaniza ibya Pasika.

20 Bugorobye yicarana n'abigishwa cumi na babiri ngo basangire.

21 Bakirya arababwira ati “Ndababwira ukuri, yuko umwe muri mwe ari bungambanire.”

22 Barababara cyane, baherako bamubaza umwe umwe bati “Mwami, ni jye?”

23 Na we arabasubiza ati “Uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uri bungambanire.

24 Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano, ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba ataravutse.”

25 Yuda uwo wari ugiye kumugambanira aramubaza ati “Mwigisha, ni jye?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.”


Yesu atanga ifunguro ryera
( Mar 14.22-26 ; Luka 22.14-20 ; 1 Kor 11.23-26 )

26 Bakirya Yesu yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura, awuha abigishwa be arababwira ati “Nimwende murye, uyu ni umubiri wanjye.”

27 Yenda igikombe aragishimira, arakibaha, arababwira ati “Munywere kuri iki mwese,

28 kuko aya ari amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi ngo bababarirwe ibyaha.

29 Ariko ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data.”

30 Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.


Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane gatatu
( Mar 14.27-31 ; Luka 22.31-34 ; Yoh 13.36-38 )

31 Maze Yesu arababwira ati “Mwebwe mwese iri joro ibyanjye birabahemuza, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, umukumbi w'intama usandare.’

32 Ariko nimara kuzūrwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”

33 Maze Petero aramusubiza ati “Nubwo bose ibyawe biri bubagushe, jyeweho ntabwo bizangusha.”

34 Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro, inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.”

35 Petero aramubwira ati “Naho byatuma mpfana nawe, na bwo sindi bukwihakane na hato.” N'abandi bigishwa bose bavuga batyo.


Yesu asengana umubabaro ari i Getsemani
( Mar 14.32-42 ; Luka 22.39-46 ; Yoh 18.1 )

36 Maze Yesu agerana na bo ahitwa i Getsemani, abwira abigishwa be ati “Nimube mwicaye aha nigire hariya nsenge.”

37 Ajyana Petero na bene Zebedayo bombi, atangira kubabara no guhagarika umutima cyane.

38 Maze arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica. Mugume hano, mubane maso nanjye.”

39 Yigira imbere ho hato arunama, arasenga ati “Data, niba bishoboka iki gikombe kindenge, ariko bye kuba uko jyewe nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”

40 Agaruka aho abigishwa bari asanga basinziriye, abaza Petero ati “Harya ntimubashije kubana maso nanjye isaha imwe?

41 Mube maso, musenge mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”

42 Yongera kugenda ubwa kabiri arasenga ati “Data, niba bidashoboka ko iki kindenga, ngo kereka nkinywereyeho, ibyo ushaka abe ari byo biba.”

43 Yongeye kugaruka asanga basinziriye, kuko amaso yabo aremereye.

44 Arongera abasiga aho aragenda, asenga ubwa gatatu avuga amagambo amwe n'aya mbere.

45 Maze agaruka aho abigishwa bari arababwira ati “Musinzire noneho, muruhuke. Dore igihe kirenda gusohora, Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha.

46 Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”


Bafata Yesu
( Mar 14.43-50 ; Luka 22.47-53 ; Yoh 18.2-12 )

47 Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero kinini gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abakuru b'ubwo bwoko.

48 Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo mumufate.”

49 Uwo mwanya yegera Yesu aramubwira ati “Ni amahoro Mwigisha”, aramusomagura.

50 Yesu aramubwira ati “Mugenzi wanjye, kora ikikuzanye.” Maze baraza basumira Yesu, baramufata.

51 Umwe muri abo bari kumwe na Yesu arambura ukuboko, akura inkota ye, ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi.

52 Maze Yesu aramubwira ati “Subiza inkota yawe mu rwubati rwayo, kuko abatwara inkota bose bazicwa n'inkota.

53 Mbese wibwira yuko ntabasha gusaba Data, akanyoherereza abamarayika nonaha basāga legiyoni cumi n'ebyiri?

54 Ariko rero bibaye bityo, ibyanditswe byasohora bite kandi ari ko bikwiriye kuba?”

55 Uwo mwanya Yesu abaza igitero ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muzira umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo? Nicaraga mu rusengero iminsi yose nigisha, kuki mutamfashe?

56 Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n'abahanuzi bisohore.” Nuko abigishwa bose baramuhāna, barahunga.


Abatambyi bacira Yesu urubanza rwo gupfa
( Mar 14.53-65 ; Luka 22.54-55 , 63-71 ; Yoh 18.12-24 )

57 Abafashe Yesu bamujyana kwa Kayafa Umutambyi mukuru, ari ho abanditsi n'abakuru bari bateraniye.

58 Petero amukurikira arenga ahinguka agera ku rugo rw'Umutambyi mukuru, arujyamo yicarana n'abagaragu ngo arebe amaherezo.

59 Maze abatambyi bakuru n'abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego by'ibinyoma ngo babone uko bamwica,

60 barabibura nubwo haje abagabo b'ibinyoma benshi. Hanyuma haza babiri

61 baravuga bati “Uyu yagize ngo yabasha gusenya urusengero rw'Imana, akarwubaka mu minsi itatu.”

62 Umutambyi mukuru arahaguruka aramubaza ati “Ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”

63 Yesu aricecekera. Umutambyi mukuru aramubwira ati “Nkurahirije Imana ihoraho, tubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w'Imana.”

64 Yesu aramusubiza ati “Wakabimenye, kandi ndababwira yuko hanyuma muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana, aje ku bicu byo mu ijuru.”

65 Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Arigereranije. Turacyashakira iki abagabo? Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe.

66 Muratekereza iki?” Baramusubiza bati “Akwiriye kwicwa.”

67 Nuko bamucira amacandwe mu maso, bamukubita ibipfunsi, abandi bamukubita inshyi bati

68 “Duhanure Kristo, ni nde ugukubise?”


Petero yihakana Yesu
( Mar 14.66-72 ; Luka 22.54-62 ; Yoh 18.15-18 , 25-27 )

69 Ubwo Petero yari yicaye hanze mu rugo, umuja aramwegera aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'Umunyagalilaya.”

70 Maze abihakanira imbere ya bose ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo.”

71 Arasohoka ageze mu bikingi by'amarembo undi muja aramubona, abwira abahari ati “N'uyu yari kumwe na Yesu w'i Nazareti.”

72 Yongera kubihakana arahira ati “Uwo muntu simuzi.”

73 Hashize umwanya muto, abari bahagaze aho baraza babwira Petero bati “Ni ukuri nawe uri umwe muri bo, ndetse ni imvugo yawe irakumenyekanishije.”

74 Maze atangira kwivuma no kurahira ati “Uwo muntu simuzi.” Muri ako kanya inkoko irabika.

75 Petero yibuka ijambo Yesu yari yavuze ati “Inkoko itarabika uri bunyihakane gatatu.” Arasohoka ararira cyane.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan