Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 25 - Bibiliya Yera


Umugani w'abakobwa cumi

1 “Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n'abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe.

2 Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge.

3 Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n'amavuta,

4 ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n'amatabaza yabo.

5 Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.

6 “Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!’

7 Maze ba bakobwa bose barahaguruka baboneza amatabaza yabo.

8 Abapfu babwira abanyabwenge bati ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu, kuko amatabaza yacu azima.’

9 Ariko abanyabwenge barabahakanira bati ‘Oya, ntiyadukwira twese, ahubwo nimujye mu bahanjuzi muyigurire.’

10 Bagiye kugura, umukwe araza, abari biteguye binjirana na we mu bukwe, urugi rurakingwa.

11 “Hanyuma ba bakobwa bandi na bo baraza, barahamagara bati ‘Nyakubahwa, dukingurire.’

12 Na we arabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ntabazi.’

13 “Nuko mube maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.


Umugani w'abagaragu bahawe italanto
( Luka 19.11-27 )

14 “Bizaba nk'iby'umuntu wari ugiye kuzindukira mu kindi gihugu, ahamagara abagaragu be abasigira ibintu bye,

15 aha umwe italanto eshanu, undi amuha ebyiri, undi amuha imwe uko umuntu ashoboye, arazinduka.

16 Uwo mwanya uwahawe italanto eshanu aragenda arazigenza, agenzuramo izindi talanto eshanu.

17 N'uwahawe ebyiri abigenza atyo, agenzuramo izindi ebyiri.

18 Ariko uwahawe imwe aragenda acukura umwobo, ahishamo italanto ya shebuja.

19 “Maze iminsi myinshi ishize, shebuja w'abo bagaragu araza, abarana na bo umubare w'ibyo yabasigiye.

20 Uwahawe italanto eshanu araza, azana izindi talanto eshanu ati ‘Databuja, wansigiye italanto eshanu, dore nazigenzuyemo izindi talanto eshanu.’

21 Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’

22 “N'uwahawe italanto ebyiri araza aravuga ati ‘Databuja, wansigiye italanto ebyiri, dore nazigenzuyemo izindi ebyiri.’

23 Shebuja aramubwira ati ‘Nuko nuko mugaragu mwiza ukiranuka, wakiranutse mu bike, nzakwegurira byinshi, injira mu munezero wa shobuja.’

24 “N'uwahawe imwe araza aravuga ati ‘Databuja, nari nzi ko uri umunyamwaga, ko usarura aho utabibye, ko uhunika ibyo utagosoye

25 ndatinya, ndagenda mpisha italanto yawe mu butaka. dore ngiyo, ibyawe urabifite.’

26 “Ariko shebuja aramusubiza ati ‘Wa mugaragu mubi we, wa munyabute we, ko wari uzi ko nsarura aho ntabibye, mpunika ibyo ntagosoye,

27 italanto yawe ntiwari ukwiriye kuyiha abagenza, nanjye naza ukampana iyanjye n'inyungu yayo?

28 Nuko nimuyimwake, muyihe ufite italanto cumi.

29 Kuko ufite wese azahabwa akarushirizwaho, ariko udafite azakwa n'icyo yari afite.

30 N'uyu mugaragu nta cyo amaze, mumujugunye mu mwijima hanze. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.’


Gucirwaho iteka

31 “Umwana w'umuntu ubwo azazana n'abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y'ubwiza bwe.

32 Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk'uko umwungeri arobanura intama mu ihene,

33 intama azazishyira iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso.

34 Umwami azabwira abari iburyo bwe ati ‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye ku kuremwa kw'isi,

35 kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira,

36 nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y'imbohe muza kundeba.’

37 “Abakiranutsi bazamubaza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo unywa?

38 Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika?

39 Kandi twakubonye ryari urwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe tuza kugusūra?’

40 Umwami azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, ari jye mwabikoreye.’

41 “Azabwira n'abari ibumoso ati ‘Nimuve aho ndi mwa bivume mwe, mujye mu muriro w'iteka watunganirijwe Umwanzi n'abamarayika be,

42 kuko nari nshonje ntimumfungurire, nari mfite inyota ntimwampa icyo nywa,

43 nari umushyitsi ntimwancumbikira, nari nambaye ubusa ntimwanyambika, nari umurwayi no mu nzu y'imbohe ntimwansūra.’

44 “Na bo bazamusubiza bati ‘Mwami, twakubonye ryari ushonje, cyangwa ufite inyota, cyangwa uri umushyitsi, cyangwa wambaye ubusa, cyangwa urwaye, cyangwa uri mu nzu y'imbohe, ntitwagukorera?’

45 Azabasubiza ati ‘Ndababwira ukuri yuko ubwo mutabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y'abandi, nanjye mutabinkoreye.’

46 Abo bazajya mu ihaniro ry'iteka, naho abakiranutsi bazajya mu bugingo buhoraho.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan