Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 24 - Bibiliya Yera


Ibyerekeye kurimbuka kwa Yerusalemu, no kugaruka kwa Yesu
( Mar 13.1-27 ; Luka 21.5-28 )

1 Yesu asohoka mu rusengero. Akigenda, abigishwa be baramusanga bashaka kumwereka imyubakire y'urusengero.

2 Arababwira ati “Ntimureba ibi byose? Ndababwira ukuri yuko aha hatazasigara ibuye rigeretse ku rindi ritajugunywe hasi.”

3 Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati “Tubwire, ibyo bizaba ryari, n'ikimenyetso cyo kuza kwawe n'icy'imperuka y'isi ni ikihe?”

4 Yesu arabasubiza ati “Mwirinde hatagira umuntu ubayobya,

5 kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye bati ‘Ni jye Kristo’, bazayobya benshi.

6 Muzumva iby'intambara n'impuha z'intambara, mwirinde mudahagarika imitima kuko bitazabura kubaho, ariko imperuka izaba itaraza.

7 Ishyanga rizatera irindi shyanga, n'ubwami buzatera ubundi bwami, hazabaho inzara n'ibishyitsi hamwe na hamwe.

8 Ariko ibyo byose bizaba ari itangiriro ryo kuramukwa.

9 “Ubwo ni bwo bazabagambanira ngo mubabazwe, ndetse bazabica, muzangwa n'amahanga yose abahora izina ryanjye.

10 Ni bwo benshi bazasubira inyuma, bazagambanirana bangane.

11 N'abahanuzi benshi b'ibinyoma bazaduka bayobye benshi.

12 Maze kuko ubugome buzagwira, urukundo rwa benshi ruzakonja.

13 Ariko uwihangana akageza imperuka ni we uzakizwa.

14 Kandi ubu butumwa bwiza bw'ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose, ni bwo imperuka izaherako ize.

15 “Ariko ubwo muzabona ikizira kirimbura cyahanuwe n'umuhanuzi Daniyeli gihagaze Ahera, (ubisoma abyitondere),

16 icyo gihe abazaba bari i Yudaya bazahungire ku misozi,

17 n'uzaba ari hejuru y'inzu ye ntazamanuka ngo atware ku bintu byo mu nzu ye,

18 n'uzaba ari mu mirima ye ntazasubira imuhira ngo azane umwenda we.

19 Abazaba batwite n'abonsa muri iyo minsi bazabona ishyano.

20 Namwe musengere kugira ngo guhunga kwanyu kutazabaho mu mezi y'imbeho cyangwa ku isabato,

21 kuko muri iyo minsi hazabaho umubabaro mwinshi, utigeze kubaho uhereye ku kuremwa ku isi ukageza none, kandi ntuzongera kubaho.

22 Iyo minsi iyaba itagabanijweho ntihajyaga kuzarokoka n'umwe, ariko ku bw'intore iyo minsi izagabanywaho.

23 “Icyo gihe umuntu nababwira ati ‘Dore Kristo ari hano’, n'undi ati ‘Ari hano’, ntimuzabyemere.

24 Kuko abiyita Kristo n'abahanuzi b'ibinyoma bazaduka bakora ibimenyetso bikomeye n'ibitangaza, kugira ngo babone uko bayobya n'intore niba bishoboka.

25 Dore mbibabwiye bitaraba.

26 “Nuko nibababwira bati ‘Dore ari mu butayu’, ntimuzajyeyo, cyangwa bati ‘Dore ari mu kirambi’, ntimuzabyemere.

27 Kuko nk'uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba.

28 “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro ziteranira.

29 “Ariko hanyuma y'umubabaro wo muri iyo minsi, uwo mwanya ‘Izuba rizijima, n'ukwezi ntikuzava umwezi wako, n'inyenyeri zizagwa ziva mu ijuru, n'imbaraga zo mu ijuru zizanyeganyega.’

30 Ubwo ni bwo ikimenyetso cy'Umwana w'umuntu kizabonekera mu ijuru, n'amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w'umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n'ubwiza bwinshi.

31 Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry'impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y'ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.


Uko bizamera ubwo Yesu azagaruka
( Mar 13.28-37 ; Luka 17.26-37 ; 21.29-33 )

32 “Murebere ku mutini ni wo cyitegererezo: ishami ryawo, iyo ritoshye ibibabi bikamera, mumenya yuko igihe cy'impeshyi kiri bugufi.

33 Nuko namwe nimubona ibyo byose, muzamenye yuko ari hafi, ndetse ageze ku rugi.

34 Ndababwira ukuri yuko ab'ubu bwoko batazashiraho kugeza aho ibyo byose bizasohorera.

35 Ijuru n'isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato.

36 “Ariko uwo munsi n'icyo gihe nta wubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine.

37 Uko iminsi ya Nowa yari iri, no kuza k'Umwana w'umuntu ni ko kuzaba,

38 kuko nk'uko bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, bararongoraga, barashyingiraga, bageza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge,

39 ntibabimenya kugeza aho umwuzure waziye ukabatwara bose. Ni ko no kuza k'Umwana w'umuntu kuzaba.

40 Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare,

41 abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare.

42 “Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho.

43 Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir'urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye.

44 Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w'umuntu azaziramo.


Umugani w'abagaragu babiri
( Luka 12.41-48 )

45 “Mbese ni nde mugaragu ukiranuka w'ubwenge, shebuja yasigiye abo mu rugo rwe kubagerera igerero igihe cyaryo?

46 Uwo mugaragu arahirwa, shebuja naza agasanga abikora.

47 Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibintu bye byose.

48 Ariko umugaragu mubi niyibwira mu mutima we ati ‘Databuja aratinze’,

49 maze agatangira gukubita abagaragu bagenzi be no gusangira n'abasinzi,

50 shebuja w'uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n'igihe atazi,

51 amucemo kabiri amuhanane n'indyarya. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan