Matayo 20 - Bibiliya YeraUmugani w'abahinzi bo mu ruzabibu 1 “Ubwami bwo mu ijuru bwagereranywa n'umuntu ufite urugo, yazindutse kare gushaka abahinzi ngo bahingire uruzabibu rwe. 2 Asezerana n'abahinzi idenariyo ku munsi umwe, abohereza mu ruzabibu rwe. 3 Isaha eshatu arasohoka, asanga abandi bahagaze mu iguriro nta cyo bakora, 4 na bo arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye ndi bubahe ibikwiriye.’ 5 Baragenda. Yongera gusohoka mu isaha esheshatu n'isaha cyenda, abigenza atyo. 6 Isaha zibaye cumi n'imwe arasohoka, asanga abandi bahagaze arababaza ati ‘Ni iki kibahagaritse hano umunsi wose nta cyo mukora?’ 7 Baramusubiza bati ‘Kuko ari nta waduhaye umurimo.’ Arababwira ati ‘Namwe mujye mu ruzabibu rwanjye.’ 8 “Bugorobye nyir'uruzabibu abwira igisonga cye ati ‘Hamagara abahinzi ubahe ibihembo byabo, utangirire ku ba nyuma ugeze ku ba mbere.’ 9 Abatangiye mu isaha cumi n'imwe baje, umuntu wese ahabwa idenariyo imwe. 10 Ababanje baje bibwira ko bahembwa ibirutaho, ariko umuntu wese ahembwa idenariyo imwe. 11 Bazihawe bitotombera nyir'uruzabibu bati 12 ‘Aba ba nyuma bakoze isaha imwe, ubanganyije natwe abahingitse umunsi wose tuvunika, twicwa n'izuba!’ 13 “Na we asubiza umwe muri bo ati ‘Mugenzi wanjye, sinkugiriye nabi. Ntuzi ko twasezeranye idenariyo imwe? 14 Ngiyo yijyane ugende. Ko nshatse guhemba uwa nyuma nkawe, 15 mbese hari icyambuza kugenza ibyanjye uko nshaka, ko undeba igitsure, kuko ngize ubuntu!’ 16 “Uko ni ko ab'inyuma bazaba ab'imbere, kandi ab'imbere bazaba ab'inyuma.” Yesu avuga iby'urupfu rwe ( Mar 10.32-34 ; Luka 18.31-34 ) 17 Yesu yenda kuzamuka ngo ajye i Yerusalemu, yihererana n'abo cumi na babiri, ababwirira mu nzira ati 18 “Dore turazamuka tujya i Yerusalemu, Umwana w'umuntu azagambanirwa mu batambyi bakuru n'abanditsi, bamucire urubanza rwo kumwica. 19 Bazamugambanira mu bapagani bamushinyagurire, bamukubite imikoba bamubambe, ku munsi wa gatatu azazurwa.” Ubukuru bwo mu bwami bw'Imana ( Mar 10.35-45 ) 20 Maze nyina wa bene Zebedayo azana n'abana be aho ari, aramupfukamira ngo agire icyo amusaba. 21 Na we aramubaza ati “Urashaka iki?” Aramusubiza ati “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicara mu bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso.” 22 Yesu aramusubiza ati “Ntimuzi icyo musaba. Mwabasha kunywera ku gikombe nzanyweraho?” Bati “Turabibasha.” 23 Arababwira ati “Ni ukuri igikombe cyanjye muzakinyweraho, ariko kwicara iburyo bwanjye n'ibumoso si jye ubigaba, keretse abo Data yabitunganyirije.” 24 Ba bandi cumi babyumvise barakarira abo bavandimwe bombi. 25 Yesu arabahamagara arababwira ati “Muzi yuko abami b'abanyamahanga babatwaza igitugu, n'abakomeye babo bahawe kubategeka. 26 Ariko muri mwe si ko biri, ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe ajye aba umugaragu wanyu, 27 kandi ushaka kuba uw'imbere muri mwe, ajye aba imbata yanyu, 28 nk'uko Umwana w'umuntu ataje gukorerwa, ahubwo yaje gukorera abandi no gutangira ubugingo bwe kuba incungu ya benshi.” Yesu ahumūra impumyi ebyiri ( Mar 10.46-52 ; Luka 18.35-43 ) 29 Bakiva i Yeriko, abantu benshi baramukurikira. 30 Impumyi ebyiri zari zicaye iruhande rw'inzira, zumvise yuko Yesu ahanyura, zirataka cyane ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.” 31 Abantu barazicyaha ngo zihore, ariko zirushaho gutaka ziti “Mwami mwene Dawidi, tubabarire.” 32 Yesu arahagarara arazihamagara, arazibaza ati “Murashaka ko mbagirira nte?” 33 Ziramusubiza ziti “Mwami, amaso yacu ahumuke.” 34 Yesu azigirira imbabazi akora ku maso yazo, uwo mwanya zirahumuka, baramukurikira. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda