Matayo 17 - Bibiliya YeraYesu ahinduka ishusho irabagirana ( Mar 9.2-13 ; Luka 9.28-36 ) 1 Iminsi itandatu ishize, Yesu ajyana Petero na Yakobo na Yohana mwene se, bajyana mu mpinga y'umusozi muremure bonyine. 2 Ahindurirwa imbere yabo, mu maso he harabagirana nk'izuba, imyenda ye yera nk'umucyo. 3 Maze Mose na Eliya barababonekera bavugana na we. 4 Petero abwira Yesu ati “Mwami, ni byiza ubwo turi hano. Nushaka ndaca ingando eshatu hano, imwe yawe, indi ya Mose, indi ya Eliya.” 5 Akibivuga igicu kirabakingiriza, ijwi rikivugiramo riti “Nguyu Umwana wanjye nkunda nkamwishimira, mumwumvire.” 6 Abigishwa babyumvise bikubita hasi bubamye, baratinya cyane. 7 Yesu arabegera abakoraho arababwira ati “Nimuhaguruke mwitinya.” 8 Bubura amaso ntibagira undi babona, keretse Yesu wenyine. 9 Bakimanuka umusozi, Yesu arabihanangiriza ati “Ntihagire umuntu mubwira ibyo mweretswe, kugeza aho Umwana w'umuntu azazukira.” 10 Abigishwa be baramubaza bati “Ni iki gituma abanditsi bavuga bati ‘Eliya akwiriye kubanza kuza’?” 11 Arabasubiza ati “Ni ukuri ko Eliya akwiriye kubanza kuza, akagarura byose akabitunganya. 12 Ariko ndababwira yuko Eliya yaje ntibamumenya, ahubwo bamugira uko bashaka. N'Umwana w'umuntu ni ko bazamugira.” 13 Nuko abigishwa bamenya yuko ababwiye ibya Yohana Umubatiza. Yesu akiza umwana urwaye igicuri ( Mar 9.14-29 ; Luka 9.37-43 ) 14 Bageze mu bantu, umuntu araza aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati 15 “Mwami, babarira umuhungu wanjye kuko arwaye igicuri, kiramubabaza cyane kuko kenshi cyane kimutura mu muriro no mu mazi. 16 Namuzaniye abigishwa bawe ntibabasha kumukiza.” 17 Yesu aramusubiza ati “Yemwe bantu b'iki gihe biyobagiza batizera, nzageza he kubana namwe? Nzabihanganira kugeza ryari? Nimumunzanire hano.” 18 Yesu aramucyaha, dayimoni amuvamo, umuhungu aherako arakira. 19 Maze abigishwa begera Yesu biherereye bati “Ni iki cyatumye twebwe bitunanira kumwirukana?” 20 Arabasubiza ati “Ni ukwizera kwanyu guke: ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n'akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira. [ 21 Ariko bene uwo ntavanwamo n'ikindi keretse gusenga no kwiyiriza ubusa.]” Yesu avuga iby'urupfu rwe ( Mar 9.30-32 ; Luka 9.43-45 ) 22 Bakigenda i Galilaya, Yesu arababwira ati “Umwana w'umuntu arenda kuzagambanirwa afatwe n'abantu, 23 bazamwica maze ku munsi wa gatatu azurwe.” Barababara cyane. 24 Bagera i Kaperinawumu, abantu basoresha umusoro w'ididarakama baza aho Petero ari baramubaza bati “Mbese umwigisha wanyu ntatanga ididarakama?” 25 Arabasubiza ati “Arayitanga.” Yinjiye mu nzu, Yesu aramutanguranwa aramubaza ati “Utekereza ute, Simoni? Abami bo mu isi abo baka umusoro n'ihoro ni abahe? Ni abana babo cyangwa ni rubanda?” 26 Aramusubiza ati “Ni rubanda.” Yesu aramubwira ati “Nuko rero abana bo bibereye mu mudendezo. 27 Ariko kugira ngo tutababera igisitaza, jya ku nyanja ujugunyemo ururobo, ifi uri bubanze gufata uyende, uyasamure urasangamo sitateri, uyijyane uyibahe ku bwanjye no ku bwawe.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda