Matayo 16 - Bibiliya YeraYesu yima Abayuda ikimenyetso ( Mar 8.11-21 ; Luka 12.54-56 ) 1 Abafarisayo n'Abasadukayo baraza, bamusaba ngo abereke ikimenyetso kivuye mu ijuru, kugira ngo bamugerageze. 2 Arabasubiza ati “Iyo bugorobye, muravuga muti ‘Hazaramuka umucyo kuko ijuru ritukura.’ 3 Na mu gitondo muti ‘Haraba umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi ryirabura.’ Muzi kugenzura ijuru uko risa, ariko munanirwa kugenzura ibimenyetso by'ibihe. 4 Abantu b'iki gihe kibi bishimira ubusambanyi bashaka ikimenyetso, ariko nta cyo bazahabwa, keretse icya Yona.” Abasiga aho aragenda. 5 Abigishwa bajya hakurya ariko bibagiwe kujyana imitsima. 6 Yesu arababwira ati “Mumenye, mwirinde umusemburo w'Abafarisayo n'uw'Abasadukayo.” 7 Bariburanya ubwabo bati “Ni uko tutazanye imitsima.” 8 Yesu arabimenya arababaza ati “Mwa bafite kwizera guke mwe, igitumye mwiburanya ubwanyu ni uko mudafite imitsima? 9 Ntimurajijuka, ntimwibuka ya mitsima itanu ku bantu ibihumbi bitanu, mwujuje intonga zingahe? 10 Cyangwa ya mitsima irindwi ku bantu ibihumbi bine, mwujuje ibitebo bingahe? 11 Ni iki kibabujije kumenya yuko ntababwiye iby'imitsima? Keretse ko mwirinda umusemburo w'Abafarisayo n'uw'Abasadukayo.” 12 Nuko bamenya yuko atababwiye ko birinda umusemburo w'imitsima, ahubwo ko birinda imyigishirize y'Abafarisayo n'iy'Abasadukayo. Petero ahamya ko Yesu ari Kristo ( Mar 8.27-33 ; Luka 9.18-22 ; Yoh 6.66-69 ) 13 Nuko Yesu ajya mu gihugu cy'i Kayisariya ya Filipo abaza abigishwa be ati “Abantu bagira ngo Umwana w'umuntu ndi nde?” 14 Baramusubiza bati “Bamwe bagira ngo uri Yohana Umubatiza, abandi ngo uri Eliya, abandi ngo uri Yeremiya, cyangwa ngo uri umwe wo mu bahanuzi.” 15 Arababaza ati “Ariko mwebwe ubwanyu mugira ngo ndi nde?” 16 Simoni Petero aramusubiza ati “Uri Kristo, Umwana w'Imana ihoraho.” 17 Yesu aramusubiza ati “Urahirwa Simoni wa Yona, kuko umubiri n'amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru. 18 Nanjye ndakubwira nti ‘Uri Petero, kandi nzubaka Itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y'ikuzimu ntazarishobora.’ 19 Nzaguha imfunguzo z'ubwami bwo mu ijuru, kandi icyo uzahambira mu isi kizaba gihambiriwe mu ijuru, n'icyo uzahambura mu isi kizaba gihambuwe mu ijuru.” 20 Maze yihanangiriza abigishwa ngo batagira uwo babwira ko ari we Kristo. Yesu asobanura iby'inzira y'umusaraba ( Mar 8.31—9.1 ; Luka 9.22-27 ) 21 Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n'abakuru n'abatambyi bakuru n'abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu. 22 Petero aramwihererana atangira kumuhana ati “Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.” 23 Arahindukira abwira Petero ati “Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby'Imana, ahubwo utekereza iby'abantu.” 24 Maze Yesu abwira abigishwa be ati “Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire, 25 kuko ushaka kurengera ubugingo bwe azabubura, ariko utita ku bugingo bwe ku bwanjye, azabubona. 26 Kandi umuntu byamumarira iki gutunga ibintu byose byo mu isi, niyakwa ubugingo bwe? Cyangwa umuntu yatanga iki gucungura ubugingo bwe? 27 Kuko Umwana w'umuntu azazana n'abamarayika be afite ubwiza bwa Se, agaherako yitura umuntu wese ibikwiriye ibyo yakoze. 28 Ndababwira ukuri yuko muri aba bahagaze hano harimo bamwe batazapfa, kugeza ubwo bazabona Umwana w'umuntu aziye mu bwami bwe.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda