Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 15 - Bibiliya Yera


Yesu ahinyura imyigishirize y'Abafarisayo
( Mar 7.1-23 )

1 Nuko Abafarisayo n'abanditsi bavuye i Yerusalemu baza aho Yesu ari baramubaza bati

2 “Ni iki gituma abigishwa bawe bataziririza imigenzo y'abakera, ntibajabike intoki mu mazi bagiye kurya?”

3 Na we arababaza ati “Namwe ni iki gituma mucumurira itegeko ry'Imana imigenzo yanyu?

4 Kuko Imana yavuze iti ‘Wubahe so na nyoko’, kandi iti ‘Ututse se cyangwa nyina bamwice.’

5 Ariko mwebweho muravuga muti ‘Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati: Icyo najyaga kugufashisha nagituye Imana,umeze atyo ntahatwa kubaha se cyangwa nyina.’

6 Nuko ijambo ry'Imana mwarihinduye ubusa ngo mukomeze imigenzo yanyu.

7 Mwa ndyarya mwe, Yesaya yahanuye ibyanyu neza ati

8 ‘Ubu bwoko bunshimisha iminwa, Ariko imitima yabo imba kure.

9 Bansengera ubusa, Kuko inyigisho bigisha ari amategeko y'abantu.’ ”

10 Ahamagara abantu arababwira ati “Nimwumve musobanukirwe.

11 Ikijya mu kanwa si cyo gihumanya umuntu, ahubwo ikiva mu kanwa ni cyo kimuhumanya.”

12 Maze abigishwa baramwegera baramubaza bati “Uzi yuko Abafarisayo barakajwe no kumva ayo magambo?”

13 Arabasubiza ati “Igiti cyose Data wo mu ijuru adateye kizarandurwa.

14 Nimubareke ni abarandata impumyi kandi na bo bahumye. Ariko impumyi iyo irandase indi zombi zigwa mu mwobo.”

15 Petero aramusubiza ati “Dusobanurire uwo mugani.”

16 Aramubaza ati “Mbese namwe ntimurajijuka?

17 Ntimuzi yuko ikintu cyose kigiye mu kanwa kijya mu nda kikanyura mu nzira yacyo?

18 Ariko ibiva mu kanwa biba bivuye mu mutima, ni byo bihumanya umuntu.

19 Kuko mu mutima w'umuntu ari ho haturuka ibitekerezo bibi: kwica no gusambana no guheheta, kwiba no kubeshyera abandi n'ibitutsi.

20 Ibyo ni byo bihumanya umuntu, ariko kurisha intoki zitajabitse mu mazi ntiguhumanya umuntu.”


Yesu akiza umukobwa w'Umunyakanānikazi
( Mar 7.24-30 )

21 Yesu arahava ajya mu gihugu cy'i Tiro n'i Sidoni.

22 Umunyakanānikazi aturuka muri icyo gihugu arataka cyane ati “Mwami mwene Dawidi, mbabarira, umukobwa wanjye atewe na dayimoni cyane.”

23 Ntiyagira icyo amusubiza. Nuko abigishwa be baramwegera baramwinginga bati “Musezerere kuko adutakira inyuma.”

24 Arabasubiza ati “Sinatumiwe abandi, keretse intama zazimiye zo mu muryango wa Isirayeli.”

25 Na we araza aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, ntabara.”

26 Aramusubiza ati “Si byiza kwenda ibyokurya by'abana ngo mbijugunyire imbwa.”

27 Na we ati “Ni koko Mwami, ariko imbwa na zo zirya ubuvungukira bugwa buvuye ku meza ya ba nyirazo.”

28 Maze Yesu aramusubiza ati “Mugore, kwizera kwawe ni kwinshi, bikubere uko ushaka.” Umukobwa we aherako arakira.


Yesu akiza abarwayi, ahaza abantu ibihumbi bine
( Mar 8.1-10 )

29 Yesu avayo ajya ku Nyanja y'i Galilaya, azamuka umusozi aricara.

30 Abantu benshi baza aho ari, bazana abacumbagira n'ibirema, n'impumyi n'ibiragi n'abandi barwayi benshi, babarambika hasi imbere ye arabakiza,

31 bituma abantu batangara babonye ibiragi bivuga, ibirema ari bizima, abacumbagira bagenda, n'impumyi zireba, bahimbaza Imana y'Abisirayeli.

32 Yesu ahamagara abigishwa be arababwira ati “Mbabariye abo bantu kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none ntibafite ibyokurya. Sinshaka kubasezerera batariye, isari itabatsinda ku nzira.”

33 Abigishwa baramubaza bati “Muri ubu butayu twakura he imitsima ingana ityo yo guhaza abantu bangana batya?”

34 Yesu na we arababaza ati “Mufite imitsima ingahe?” Baramusubiza bati “Ni irindwi n'udufi duke.”

35 Ategeka abantu ko bicara hasi.

36 Yenda iyo mitsima irindwi n'udufi, arabishimira, arabimanyagura, abiha abigishwa be, na bo babiha abantu.

37 Bose bararya barahaga, bateranya ubuvungukira busigaye, bwuzura ibitebo birindwi.

38 Abariye bari abagabo ibihumbi bine, abagore n'abana batabariwemo.

39 Asezerera abantu, yikira mu bwato ajya mu gihugu cy'i Magadani.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan