Matayo 14 - Bibiliya YeraUko Herode yishe Yohana Umubatiza ( Mar 6.14-29 ; Luka 3.19-20 ; 9.7-9 ) 1 Icyo gihe Umwami Herode yumvise inkuru ya Yesu, 2 abwira abagaragu be ati “Uwo ni Yohana Umubatiza wazutse, ni cyo gituma akora ibitangaza.” 3 Kuko Herode yari yarafashe Yohana akamuboha, akamushyira mu nzu y'imbohe ku bwa Herodiya wari muka mwene se Filipo, 4 kuko Yohana yari yabwiye Herode ati “Amategeko ntiyemera ko umucyura.” 5 Yifuzaga kumwica ariko atinya abantu, kuko bemeraga ko ari umuhanuzi. 6 Umunsi wo kwibuka kuvuka kwa Herode usohoye, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y'abararitswe, ashimisha Herode. 7 Ni cyo cyatumye asezerana arahira ko amuha icyo amusaba cyose. 8 Na we amaze koshywa na nyina aramubwira ati “Mpa igihanga cya Yohana Umubatiza ku mbehe.” 9 Umwami arababara, ariko ategeka ko bakimuha ku bw'indahiro yarahiriye imbere y'abasangiraga na we, 10 atuma mu nzu y'imbohe ngo bace igihanga cya Yohana. 11 Bazana igihanga cye ku mbehe bagiha umukobwa, agishyīra nyina. 12 Abigishwa be barazabajyana umurambo, barawuhamba maze bajya kubibwira Yesu. Yesu ahaza abantu ibihumbi bitanu ( Mar 6.30-44 ; Luka 9.10-17 ; Yoh 6.1-14 ) 13 Yesu abyumvise arahava, agenda mu bwato ajya aho abantu bataba kwiherera. Abantu benshi babyumvise bava mu midugudu baramukurikira, baca iy'ubutaka. 14 Yomotse abona abantu benshi arabababarira, abakiriza abarwayi. 15 Umunsi ukuze, abigishwa be baramwegera bati “Aha ngaha ntihagira abantu none umunsi urakuze, sezerera abantu bajye mu birorero bīhahire ibyokurya.” 16 Yesu arabasubiza ati “Ntakibajyanayo, mube ari mwe mubagaburira.” 17 Baramusubiza bati “Nta cyo dufite hano, keretse imitsima itanu n'ifi ebyiri.” 18 Arababwira ati “Nimubinzanire hano.” 19 Ategeka abantu ko bicara mu byatsi, yenda iyo mitsima itanu n'izo fi ebyiri, arararama areba mu ijuru arabishimira, amanyagura iyo mitsima ayiha abigishwa be, abigishwa bayiha abantu. 20 Bararya bose barahāga, bateranya ubuvungukira bw'imitsima busigaye, bwuzura intonga cumi n'ebyiri. 21 Abariye bari nk'ibihumbi bitanu, abagore n'abana batabariwemo. Yesu agendesha amaguru hejuru y'amazi ( Mar 6.45-56 ; Yoh 6.15-21 ) 22 Uwo mwanya ahata abigishwa be ngo bikire mu bwato babanze hakurya, amare gusezerera abantu. 23 Amaze kubasezerera aragenda, azamuka umusozi wenyine ajya gusenga. Bwari bugorobye, ari yo wenyine. 24 Ariko ubwato bugeze imuhengeri buteraganwa n'umuraba, kuko umuyaga ubaturutse imbere. 25 Nuko mu nkoko aza aho bari agendesha amaguru hejuru y'inyanja. 26 Ariko abigishwa bamubonye agendesha amaguru hejuru y'inyanja bahagarika imitima, batakishwa n'ubwoba bati “Ni umuzimu.” 27 Ariko uwo mwanya Yesu avugana na bo ati “Nimuhumure ni jyewe, mwitinya.” 28 Petero aramusubiza ati “Mwami niba ari wowe, untegeke nze aho uri ngendesha amaguru hejuru y'amazi.” 29 Aramusubiza ati “Ngwino.” Petero ava mu bwato, agendesha amaguru hejuru y'amazi ngo asange Yesu. 30 Ariko abonye umuyaga ko ari mwinshi aratinya, atangiye kurengerwa arataka ati “Databuja nkiza.” 31 Uwo mwanya Yesu arambura ukuboko kwe aramufata, aramubwira ati “Yewe ufite kwizera guke we, ni iki gitumye ushidikanya?” 32 Baratambuka bajya mu bwato, umuyaga uratuza. 33 Abari mu bwato baramupfukamira, baramubwira bati “Ni ukuri uri Umwana w'Imana.” 34 Nuko bamaze gufata hakurya, bagera imusozi mu gihugu cy'i Genesareti. 35 Ab'aho baramumenya, batuma muri icyo gihugu cyose bamuzanira abarwayi bose, 36 baramwinginga ngo bakore ku nshunda z'umwenda we gusa, abazikozeho bose barakira. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda