Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 13 - Bibiliya Yera


Umugani w'umubibyi
( Mar 4.1-12 ; Luka 8.4-10 )

1 Uwo munsi Yesu asohoka mu nzu, yicara mu kibaya cy'inyanja.

2 Abantu benshi bateranira aho ari, bituma yikira mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara mu kibaya.

3 Abigisha byinshi, abacira imigani aravuga ati “Umubibyi yasohoye imbuto.

4 Akibiba zimwe zigwa mu nzira, inyoni ziraza zirazitoragura.

5 Izindi zigwa ku kāra kadafite ubutaka bwinshi, uwo mwanya ziramera kuko ubutaka atari burebure,

6 izuba rivuye ziraraba, maze kuko zitari zifite imizi ziruma.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa arāruka araziniga.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza zera imbuto, imwe ijana, indi mirongo itandatu, indi mirongo itatu, bityo bityo.

9 Ufite amatwi niyumve.”

10 Abigishwa baramwegera baramubaza bati “Ni iki gituma ubigishiriza mu migani?”

11 Arabasubiza ati “Mwebweho mwahawe kumenya ubwiru bw'ubwami bwo mu ijuru ariko bo ntibabihawe,

12 kuko ufite wese azahabwa kandi akarushirizwaho, ariko udafite wese azakwa n'icyo yari afite.

13 Igituma mbigishiriza mu migani ni iki: ‘Ni uko iyo barebye batitegereza, n'iyo bumvise batumva kandi ntibasobanukirwe.’

14 Ndetse ibyo Yesaya yahanuye bibasohoyeho ngo ‘Kumva muzumva, ariko ntimuzabisobanukirwa, Kureba muzareba, ariko ntimuzabibona.

15 Kuko umutima w'ubu bwoko ufite ibinure, Amatwi yabo akaba ari ibihurihuri, Amaso yabo bakayahumiriza, Ngo batarebesha amaso, Batumvisha amatwi, Batamenyesha umutima, Bagahindukira ngo mbakize.’


Yesu asobanura umugani w'umubibyi
( Mar 4.13-20 ; Luka 8.11-15 )

16 “Ariko amaso yanyu arahirwa kuko abona, n'amatwi yanyu kuko yumva.

17 Ndababwira ukuri, yuko abahanuzi benshi n'abakiranutsi bifuzaga kureba ibyo mureba ntibabibone, no kumva ibyo mwumva ntibabyumve.

18 “Nuko nimwumve umugani w'umubibyi.

19 Uwumva wese ijambo ry'ubwami ntarimenye, Umubi araza agasahura ikibibwe mu mutima we. Uwo ni we usa n'izibibwe mu nzira.

20 Kandi usa n'izibibwe ku kāra, uwo ni we wumva ijambo, uwo mwanya akaryemera anezerewe,

21 ntagire imizi muri we, maze agakomera umwanya muto. Iyo habayeho amakuba cyangwa kurenganywa azira iryo jambo, uwo mwanya biramugusha.

22 Kandi usa n'izibibwe mu mahwa, uwo ni we wumva ijambo, maze amaganya y'iyi si n'ibihendo by'ubutunzi bikaniga iryo jambo ntiryere.

23 Kandi usa n'izibibwe mu butaka bwiza, uwo ni we wumva ijambo akarimenya, akera imbuto umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”


Umugani w'urukungu mu masaka

24 Nuko abacira undi mugani aravuga ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umuntu wabibye imbuto nziza mu murima we,

25 nuko abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu mu masaka, aragenda.

26 Nuko amaze kumera no kwera, urukungu na rwo ruraboneka.

27 Abagaragu be baraza babaza umutware bati ‘Mutware, ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None urukungu rurimo rwavuye he?’

28 Ati ‘Umwanzi ni we wagize atyo.’ Abagaragu be baramubaza bati ‘Noneho urashaka ko tugenda tukarurandura?’

29 Na we ati ‘Oya, ahari nimurandura urukungu murarurandurana n'amasaka,

30 mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa. Mu isarura nzabwira abasaruzi nti: Mubanze muteranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.’ ”


Umugani w'akabuto ka sinapi n'uw'umusemburo
( Mar 4.30-34 ; Luka 13.18-21 )

31 Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we.

32 Na ko ni gato hanyuma y'imbuto zose, nyamara iyo gakuze kaba kanini kakaruta imboga zose kakaba igiti, maze inyoni zo mu kirere zikaza zikarika ibyari mu mashami yacyo.”

33 Abacira undi mugani ati “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umusemburo umugore yenze, akawuhisha mu myariko itatu y'ifu kugeza aho iri busemburwe yose.”

34 Ayo magambo yose Yesu ayigisha abantu mu migani, kandi nta cyo yabigishaga atabaciriye umugani,

35 kugira ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi bisohore ngo “Nzabumbura akanwa kanjye nce imigani, Nzavuga amagambo yahishwe uhereye ku kuremwa kw'isi.”

36 Maze asezera ku bantu yinjira mu nzu, abigishwa be baramwegera bati “Dusobanurire umugani w'urukungu rwo mu murima.”

37 Arabasubiza ati “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w'umuntu,

38 umurima ni isi, imbuto nziza ni zo bana b'ubwami, urukungu ni abana b'Umubi,

39 umwanzi warubibye ni Umwanzi, isarura ni imperuka y'isi, abasaruzi ni abamarayika.

40 Nk'uko urukungu rurandurwa rugatwikwa, ni ko bizaba ku mperuka y'isi.

41 Umwana w'umuntu azatuma abamarayika be, bateranye ibintu bigusha byose n'inkozi z'ibibi babikure mu bwami bwe,

42 babajugunye mu itanura ry'umuriro. Ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

43 Icyo gihe abakiranutsi bazarabagirana nk'izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi niyumve.


Umugani w'izahabu n'imaragarita n'urushundura

44 “Ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'izahabu zahishwe mu murima, umuntu azigwaho arazitwikīra aragenda, umunezero umutera kugura ibyo yari atunze byose ngo abone kugura uwo murima.

45 “Kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'umutunzi ushaka imaragarita nziza,

46 abonye imaragarita imwe y'igiciro cyinshi, aragenda agura ibyo yari atunze byose ngo abone kuyigura.

47 “Nuko kandi ubwami bwo mu ijuru bugereranywa n'urushundura bajugunya mu nyanja, ruroba ifi z'amoko yose.

48 Iyo rwuzuye barukururira ku nkombe, bakicara bagatoranyamo inziza bakazishyira mu mbehe, imbi bakazita.

49 Uko ni ko bizaba ku mperuka y'isi: abamarayika bazasohoka batoranye abanyabyaha mu bakiranutsi,

50 babajugunye mu itanura ry'umuriro, ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.

51 “Ayo magambo yose aho murayumvise?” Baramusubiza bati “Yee.”

52 Arababwira ati “Ni cyo gitumye umwanditsi wese wigishijwe iby'ubwami bwo mu ijuru agereranywa na nyir'urugo utanga ibintu bishya n'ibya kera, abikuye mu bubiko bwe.”


Yesu asuzugurwa n'abo mu gihugu cy'iwabo
( Mar 6.1-6 ; Luka 4.16-30 )

53 Yesu amaze kubacira iyo migani, avayo

54 ajya mu gihugu cy'iwabo, aheraho yigishiriza mu masinagogi yabo, bituma batangara bati “Ubu bwenge n'ibi bitangaza uyu yabikuye he?

55 Mbese harya si we wa mwana w'umubaji? Nyina ntiyitwa Mariya, na bene se si Yakobo na Yosefu na Simoni na Yuda?

56 Bashiki be na bo bose ntiduturanye? Mbese ibyo byose yabikuye he?”

57 Ibye birabagusha. Yesu arababwira ati “Umuhanuzi ntabura icyubahiro, keretse mu gihugu cy'iwabo no mu nzu yabo.”

58 Aho Yesu ntiyakorerayo ibitangaza byinshi abitewe n'uko batamwizeye.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan