Matayo 12 - Bibiliya YeraYesu asobanura uburyo isabato ikwiriye kuziririzwa ( Mar 2.23-28 ; Luka 6.1-5 ) 1 Nuko icyo gihe Yesu agenda anyura mu mirima y'amasaka ku isabato, abigishwa be barasonza, batangira guca amahundo barayahekenya. 2 Maze Abafarisayo bababonye baramubwira bati “Dore abigishwa bawe ko bakora ibizira ku isabato!” 3 Na we arababaza ati “Mbese ntimwasomye icyo Dawidi yakoze ubwo yasonzanaga n'abo bari bari kumwe, 4 ko yinjiye mu nzu y'Imana akarya imitsima yo kumurikwa, amategeko atemeye ko ayirya cyangwa abo bari bari kumwe, keretse abatambyi bonyine? 5 Cyangwa ntimwasomye mu mategeko, uko abatambyi bazirura isabato bari mu rusengero, nyamara ntibabeho umugayo? 6 Ariko ndababwira yuko uruta urusengero ari hano. 7 Iyaba mwari muzi uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Nkunda imbabazi kuruta ibitambo’ ntimwagaya abatariho urubanza, 8 kuko Umwana w'umuntu ari Umwami w'isabato.” Yesu akiza umuntu unyunyutse ukuboko ku munsi w'isabato ( Mar 3.1-6 ; Luka 6.6-11 ) 9 Avayo ajya mu isinagogi yabo, 10 asangamo umuntu unyunyutse ukuboko. Babaza Yesu bati “Mbese amategeko yemera gukiza umuntu ku isabato?” Ni ko bamubajije ngo babone uko bamurega. 11 Arabasubiza ati “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, ikagwa mu mwobo ku isabato ntayikuremo? 12 Mbese umuntu ntaruta intama cyane? Nuko rero amategeko ntabuzanya gukora neza ku isabato.” 13 Maze abwira uwo muntu ati “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura, kurakira kuba nk'ukundi. 14 Abafarisayo barasohoka bajya inama, ngo babone uko bazamwica. 15 Yesu abimenye arahava, abantu benshi bajyana na we abakiza bose, 16 arabahana ngo batamwamamaza 17 ngo ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo 18 “Dore umugaragu wanjye nkunda natoranyije, Umutima wanjye ukamwishimira. Nzamushyiramo Umwuka wanjye, Azamenyesha abanyamahanga ibyo gukiranuka. 19 Ntazatongana, ntazasakuza, Ndetse no mu nzira nta wuzumva ijwi rye. 20 Urubingo rusadutse ntazaruvuna, Kandi n'urumuri rucumba ntazaruzimya, Kugeza ubwo azaneshesha gukiranuka kwe, 21 kandi izina rye abanyamahanga bazaryizigira.” Yesu akiza umuntu wari ikiragi akaba n'impumyi ( Mar 3.20-30 ; Luka 11.14-23 ) 22 Maze bamuzanira impumyi yari ikiragi itewe na dayimoni, arayikiza. Uwari ikiragi avuga ubwo kandi arahumuka. 23 Abantu bose baratangara baravuga bati “Mbese aho uyu si we mwene Dawidi?” 24 Ariko Abafarisayo babyumvise baravuga bati “Uyu nta wundi umuha kwirukana abadayimoni, keretse Belizebuli umutware w'abadayimoni.” 25 Amenye ibyo bibwira arababwira ati “Ubwami bwose iyo bwigabanyije ubwabwo burarimbuka, n'umudugudu wose cyangwa inzu yose, iyo byigabanyije ubwabyo ntibigumaho. 26 None se Satani niba yirukana Satani ko aba yigabanyije ubwe, ubwami bwe buzagumaho bute? 27 Nanjye niba ari Belizebuli umpa kwirukana abadayimoni, abana banyu ni nde ubaha kubirukana? Ni cyo gituma ari bo babacira urubanza. 28 Ariko Umwuka w'Imana niba ari we umpa kwirukana abadayimoni, noneho ubwami bw'Imana buba bubaguye gitumo. 29 “Umuntu yabasha ate kwinjira mu nzu y'umunyamaboko ngo amusahure ibintu, atabanje kuboha uwo munyamaboko, ko ari bwo yabona uko asahura inzu ye? 30 “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateranyiriza hamwe arasandaza. 31 Ni cyo gitumye mbabwira yuko abantu bazababarirwa icyaha cyose n'igitutsi, ariko gutuka Umwuka ni icyaha kitazababarirwa. 32 Kandi umuntu wese usebya Umwana w'umuntu azababarirwa, ariko usebya Umwuka Wera ntazababarirwa, naho haba mu gihe cya none cyangwa mu gihe kizaza. 33 “Nimwite igiti cyiza n'imbuto zacyo muzite nziza, cyangwa nimwite igiti kibi n'imbuto zacyo muzite mbi, kuko igiti kimenyekanishwa n'imbuto zacyo. 34 Mwa bana b'incira mwe, mwabasha mute kuvuga amagambo meza muri babi? Ibyuzuye mu mutima ni byo akanwa kavuga. 35 Umuntu mwiza atanga ibyiza abikuye mu butunzi bwe bwiza, n'umuntu mubi atanga ibibi abikuye mu butunzi bwe bubi. 36 “Kandi ndababwira yuko ijambo ry'impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w'amateka. 37 Amagambo yawe ni yo azagutsindishiriza, kandi n'amagambo yawe ni yo azagutsindisha.” Yesu yima Abafarisayo ikimenyetso ( Mar 8.11-12 ; Luka 11.16 , 19-32 ) 38 Nuko bamwe mu banditsi n'Abafarisayo baramusubiza bati “Mwigisha, turashaka kureba ikimenyetso kiguturukaho.” 39 Na we arabasubiza ati “Abantu b'igihe kibi bishimira ubusambanyi, bashaka ikimenyetso ariko nta kimenyetso bazahabwa, keretse icy'umuhanuzi Yona. 40 Nk'uko Yona yamaze iminsi itatu n'amajoro atatu mu nda y'urufi, ni ko n'Umwana w'umuntu azamara iminsi itatu n'amajoro atatu ikuzimu. 41 Ab'i Nineve bazahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka, babatsindishe kuko bihannye ubwo bumvaga kwigisha kwa Yona, kandi dore uruta Yona ari hano. 42 Umugabekazi w'igihugu cy'i kusi azahagurukana n'ab'iki gihe ku munsi w'amateka abatsindishe, kuko yavanywe ku mpera y'isi no kumva ubwenge bwa Salomo, kandi dore uruta Salomo ari hano. 43 “Dayimoni iyo avuye mu muntu, anyura ahadafite amazi ashaka uburuhukiro akabubura. 44 Akavuga ati ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo agasanga irimo ubusa, ikubuwe, iteguwe. 45 Ni ko kugenda akazana abandi badayimoni barindwi bamurusha kuba babi, bakinjira bakabamo, ibyo hanyuma by'uwo muntu bikarusha ibya mbere kuba bibi. Ni ko bizaba ku b'iki gihe kibi.” Bene wabo wa Yesu ( Mar 3.31-35 ; Luka 8.19-21 ) 46 Akivugana n'abantu, nyina na bene se bari bahagaze hanze, bashaka kuvugana na we. 47 Umuntu aramubwira ati “Nyoko na bene so bahagaze hanze barashaka ko muvugana.” 48 Na we asubiza ubimubwiye, aramubaza ati “Mama ni nde, na bene data ni bande?” 49 Arambura ukuboko agutunga abigishwa be ati “Dore mama na bene data. 50 Umuntu wese ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka, ni we mwene data, ni we mushiki wanjye, ni we mama.” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda