Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Matayo 11 - Bibiliya Yera


Yohana Umubatiza atuma kuri Yesu
( Luka 7.18-35 )

1 Yesu amaze gutegeka abigishwa be cumi na babiri, avayo ajya kwigisha no kubwiriza abantu mu midugudu y'aho.

2 Ariko Yohana yumviye mu nzu y'imbohe ibyo Yesu akora, atuma abigishwa be ko bamubaza bati

3 “Mbese ni wowe wa wundi ukwiriye kuza, cyangwa dutegereze undi?”

4 Yesu arabasubiza ati “Nimugende mubwire Yohana ibyo mwumvise n'ibyo mubonye.

5 Impumyi zirahumuka, ibirema biragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazurwa, abakene barabwirwa ubutumwa bwiza.

6 Kandi hahirwa uwo ibyanjye bitazagusha.”

7 Abo bakigenda, Yesu atangira kuvugana n'abantu ibya Yohana ati “Mwagiye mu butayu kureba iki? Urubingo ruhungabanywa n'umuyaga?

8 Ariko mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda yorohereye? Erega abambara iyorohereye baba mu ngo z'abami!

9 Ariko mwajyanywe n'iki? Kureba umuhanuzi? Ni koko, kandi ndababwira yuko aruta umuhanuzi cyane.

10 Uwo ni we wandikiwe ngo ‘Dore ndenda gutuma integuza yanjye mbere yawe, Izakubanziriza igutunganirize inzira.’

11 “Ndababwira ukuri, yuko mu babyawe n'abagore hatigeze kubaho umuntu uruta Yohana Umubatiza, ariko umuto mu bwami bwo mu ijuru aramuruta.

12 Uhereye ku gihe cya Yohana Umubatiza ukageza none, ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga.

13 Kuko abahanuzi bose n'amategeko byahanuye kugeza igihe cya Yohana,

14 kandi niba mushaka kubyemera, ni we Eliya wahanuwe ko azaza.

15 Ufite amatwi yumva niyumve.

16 “Ariko ab'iki gihe ndabagereranya n'iki? Bameze nk'abana bato bicaye mu maguriro bahamagara bagenzi babo bati

17 ‘Twabavugirije imyironge ntimwabyina, twaboroze ntimwarira.’

18 Kuko Yohana yaje atarya atanywa, bagira bati ‘Afite dayimoni.’

19 Umwana w'umuntu aje arya anywa, bagira bati ‘Dore iki kirura cy'umunywi w'inzoga, incuti y'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha.’ Ariko ubwenge bwerekanwa n'imirimo yabwo.”


Yesu ahanurira ab'i Korazini n'ab'i Betsayida
( Luka 10.13-15 )

20 Maze atangiriraho gucyaha imidugudu, iyo yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko batihannye.

21 Ati “Korazini, uzabona ishyano! Betsayida, uzabona ishyano! Kuko ibitangaza byakorewe muri mwe, iyaba byarakorewe muri Tiro n'i Sidoni baba barihannye kera, bakambara ibigunira, bakisīga ivu.

22 Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, i Tiro n'i Sidoni hazahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.

23 Nawe Kaperinawumu, ushyizwe hejuru ndetse ugeze ku ijuru. Ariko uzamanuka ikuzimu, kuko ibitangaza byakorewe muri wowe iyaba byarakorewe muri Sodomu, iba ikiriho na none.

24 Ariko ndababwira yuko ku munsi w'amateka, igihugu cy'i Sodomu kizahanwa igihano cyakwihanganirwa kuruta icyanyu.”


Yesu ahamagara abananiwe n'abaremerewe
( Luka 10.21-22 )

25 Muri iyo minsi Yesu aravuga ati “Ndagushima Data, Mwami w'ijuru n'isi, kuko wahishe ibyo abanyabwenge n'abahanga, ukabimenyesha abana bato.

26 Ni koko Data, kuko ari ko wabishatse.

27 “Byose nabihawe na Data, kandi nta wuzi Umwana w'Imana keretse Se, kandi nta wuzi Se keretse Umwana w'Imana, n'umuntu wese uwo Mwana ashatse kuyimenyesha.

28 “Mwese abarushye n'abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura.

29 Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu,

30 kuko kunkorera kutaruhije, n'umutwaro wanjye utaremereye.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan