Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mariko 16 - Bibiliya Yera


Kuzuka kwa Yesu
( Mat 28.1-8 ; Luka 24.1-12 ; Yoh 20.1-10 )

1 Isabato ishize, Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yakobo na Salome, bagura ibihumura neza ngo bajye kubimusīga.

2 Nuko mu museke ku wa mbere w'iminsi irindwi baragenda, bagera ku gituro izuba rirashe.

3 Barabazanya bati “Ni nde uri butubirindurire cya gitare kiri ku munwa w'igituro?”

4 Ariko bararamye babona igitare kibirunduriwe hirya, nubwo cyari kinini cyane.

5 Binjiye mu gituro babona umusore wicaye mu ruhande rw'iburyo wambaye umwenda wera, baratangara cyane.

6 Arababwira ati “Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w'i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize.

7 Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti ‘Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk'uko yababwiye.’ ”

8 Bava mu gituro batangara bahinda umushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagira umuntu babibwira, kuko bari batinye. [


Yesu abonekera abigishwa be
( Mat 28.9-20 ; Luka 24.36-53 ; Yoh 20.11-23 ; Ibyak 1.6-11 )

9 Nuko amaze kuzuka mu museke ku wa mbere w'iminsi irindwi, abanza kubonekera Mariya Magadalena, uwo yirukanyemo abadayimoni barindwi.

10 Uwo aragenda abibwira ababanaga na we, asanga baganya barira bari mu majune.

11 Na bo bumvise yuko ari muzima abonywe na we, ntibabyemera.

12 Hanyuma y'ibyo Yesu abonekera babiri muri bo afite indi shusho, bagenda bajya imusozi.

13 Na bo basubirayo babibwira ba bandi, nyamara ntibabemerera na bo.

14 Ubwa nyuma abonekera abigishwa be cumi n'umwe bicaye bafungura, abagaya ku bwo kutizera kwabo no kunangirwa kw'imitima kwabo, kuko batemereye abamubonye amaze kuzuka.

15 Arababwira ati “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza.

16 Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka.

17 Kandi ibimenyetso bizagumana n'abizera ngibi: bazirukana abadayimoni mu izina ryanjye, bazavuga indimi nshya,

18 bazafata inzoka, kandi nibanywa ikintu cyica nta cyo kizabatwara na hato, bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”

19 Nuko Umwami Yesu amaze kuvugana na bo, ajyanwa mu ijuru yicara iburyo bw'Imana.

20 Abo barasohoka bigisha hose, Umwami Yesu ari kumwe na bo abafasha, akomeresha ijambo rye ibimenyetso byagendanaga na ryo.]

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan