Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mariko 15 - Bibiliya Yera


Bashyira Yesu Pilato
( Mat 27.1-14 ; Luka 23.1-5 ; Yoh 18.28-38 )

1 Umuseke utambitse, uwo mwanya abatambyi bakuru n'abakuru n'abanditsi, n'abanyarukiko bose bajya inama baboha Yesu, baramujyana bamushyira Pilato.

2 Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?” Na we aramusubiza ati “Wakabimenye.”

3 Maze abatambyi bakuru bamurega byinshi.

4 Pilato yongera kumubaza ati “Mbese nta cyo wireguza ko bakureze byinshi?”

5 Ariko Yesu ntiyagira ikindi amusubiza, bituma Pilato atangara.


Pilato acira Yesu urubanza rwo kubambwa
( Mat 27.15-31 ; Luka 23.13-25 ; Yoh 18.39—19.16 )

6 Nuko muri iyo minsi mikuru, uko umwaka utashye yari yaramenyereye kubohorera abantu imbohe imwe, iyo babaga bamusabye.

7 Nuko muri icyo gihe hariho uwitwaga Baraba wabohanywe n'abari bagomye, bishe abantu muri ubwo bugome.

8 Abantu barazamuka, batangira gusaba ko abagirira nk'uko yamenyereye.

9 Pilato arababaza ati “Murashaka ko mbabohorera umwami w'Abayuda?”

10 Kuko yamenye yuko ishyari ari ryo ryatumye abatambyi bakuru bamutanga.

11 Maze abatambyi bakuru boshya rubanda bati “Ahubwo Baraba abe ari we ababohorera.”

12 Pilato yongera kubabaza ati “Ndamugira nte uwo mwita umwami w'Abayuda?”

13 Maze bongera gusakuza bati “Mubambe.”

14 Pilato arababaza ati “Kuki? Yakoze cyaha ki?” Maze barushaho gusakuza cyane bati “Mubambe.”

15 Nuko Pilato ashatse gushimisha abantu ababohorera Baraba, amaze gukubita Yesu imikoba aramutanga ngo abambwe.

16 Maze abasirikare bamujyana imbere mu rugo rw'urukiko, bahamagara ingabo zose ziraterana.

17 Bamwambika umwenda w'umuhengeri, baboha ikamba ry'amahwa bararimwambika,

18 baherako batangira kumuramutsa bati “Ni amahoro, mwami w'Abayuda!”

19 Bamukubita urubingo mu mutwe, bamucira amacandwe, barapfukama baramuramya.

20 Bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda w'umuhengeri, bamwambika imyenda ye baramusohokana, bamujyana kumubamba.


Yesu abambwa
( Mat 27.32-44 ; Luka 23.26-43 ; Yoh 19.17-27 )

21 Batangīra umugenzi waturukaga imusozi witwaga Simoni w'Umunyakurene, ari we se wa Alekizanderi na Rufo, baramuhata ngo yikorere umusaraba wa Yesu.

22 Bamujyana ahitwa i Gologota, hasobanurwa ngo “I Nyabihanga.”

23 Baha Yesu vino ivanze na sumuruna, ariko ntiyayinywa.

24 Baramubamba, bagabana imyenda ye bayifindiye ngo umuntu amenye uwo ari butware.

25 Bamubambye ku isaha eshatu.

26 Urwandiko rw'ikirego rwandikwa hejuru ye, ngo “UMWAMI W'ABAYUDA.”

27 Bamubambana n'abambuzi babiri, umwe iburyo bwe, n'undi ibumoso. [

28 Ni bwo ibyanditswe byasohoye ngo “Yabaranywe n'abanyabyaha.”]

29 Abahisi baramutuka, bamuzunguriza imitwe bavuga bati “Ngaho wowe usenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu,

30 ikize umanuke uve ku musaraba.”

31 Abatambyi bakuru n'abanditsi na bo baramucyurira, bamushinyagurira batyo barengurana bati “Yakijije abandi, ntabasha kwikiza.

32 Kristo, Umwami w'Abisirayeli! Namanuke ave ku musaraba nonaha, tubirebe twemere.” Ndetse n'abari babambanywe na we baramutuka.


Urupfu rwa Yesu
( Mat 27.45-56 ; Luka 23.44-49 ; Yoh 19.28-30 )

33 Maze isaha zibaye esheshatu, haba ubwirakabiri mu gihugu cyose bugeza ku isaha ya cyenda.

34 Ku isaha ya cyenda Yesu avuga ijwi rirenga ati “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Risobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki kikundekesheje?”

35 Maze bamwe mu bahagaze aho babyumvise baravuga ngo “Dorere, arahamagara Eliya.”

36 Nuko umwe arirukanka yenda sipongo ayuzuza inzoga ikerēta, ayishyira ku rubingo arayimusomesha ati “Reka turebe ko Eliya aza kumubambūra.”

37 Maze Yesu avuga ijwi rirenga, umwuka urahera.

38 Umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi.

39 Umutware utwara umutwe w'abasirikare wari uhagaze yerekeye Yesu, abonye apfuye atyo aravuga ati “Ni ukuri uyu muntu yari Umwana w'Imana.”

40 Hari n'abagore bari bahagaze kure bareba, muri bo harimo Mariya Magadalena, na Mariya nyina wa Yakobo muto na Yosefu, na Salome.

41 Abo ubwo yabaga i Galilaya ni bo bamukurikiraga bamukorera, n'abandi bagore benshi bazamukanye i Yerusalemu.


Bahamba Yesu
( Mat 27.57-61 ; Luka 23.50-56 ; Yoh 19.38-42 )

42 Bugorobye kuko wari umunsi wo Kwitegura, ari wo munsi ubanziriza isabato,

43 Yosefu Umunyarimataya, umujyanama w'icyubahiro kandi na we yategerezaga ubwami bw'Imana, aratinyuka ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.

44 Ariko Pilato yari agitangara yuko yaba amaze gupfa, ni ko guhamagaza umutware w'abasirikare, amubaza yuko amaze gupfa koko.

45 Amaze kubyemezwa n'umutware w'abasirikare aha Yosefu intumbi.

46 Na we agura umwenda w'igitare, arayibambūra ayizingira muri uwo mwenda w'igitare, amushyira mu mva ye yakorogoshowe mu rutare, abirindurira igitare ku munwa w'imva.

47 Mariya Magadalena na Mariya nyina wa Yosefu babona aho ahambwe.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan