Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mariko 14 - Bibiliya Yera


Bajya inama yo kwica Yesu
( Mat 26.1-5 ; Luka 22.1-2 ; Yoh 11.45-53 )

1 Hari hasigaye iminsi ibiri hakabaho iminsi mikuru ya Pasika, ari yo bariramo imitsima idasembuwe. Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uburyo bwo koshyoshya Yesu, ngo babone uko bamufata bamwice,

2 ariko baravuga bati “Twe kumufata mu minsi mikuru, bidatera abantu imidugararo.”


Yesu asīgirwa amavuta mu nzu ya Simoni w'umubembe
( Mat 26.6-13 ; Yoh 12.1-8 )

3 Ubwo Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni umubembe yicaye arya, haza umukobwa ufite umukōndo w'amavuta meza y'igiciro cyinshi cyane, ameze nk'amadahano y'agati kitwa narada, nuko amena umukōndo amavuta ayamusuka ku mutwe.

4 Bamwe muri bo bararakara bati “Aya mavuta apfushirijwe iki ubusa,

5 ko yajyaga kugurwa idenariyo zisaga magana atatu zigahabwa abakene?” Baramwivovotera.

6 Ariko Yesu arababwira ati “Nimumureke! Muramuterera iki agahinda ko angiriye neza cyane?

7 Abakene bo muba muri kumwe na bo iteka, kandi aho mwashakira mwabagirira neza, ariko jyeweho ntituzahorana iteka.

8 Akoze uko ashoboye, abanje kunsīga amavuta ku mubiri, kuwutunganiriza guhambwa.

9 Ndababwira ukuri yuko aho ubutumwa bwiza buzigishirizwa hose mu isi yose, icyo uyu mugore ankoreye kizavugirwa kugira ngo bamwibuke.”


Yuda agambanira Yesu
( Mat 26.14-16 ; Luka 22.3-6 )

10 Nuko Yuda Isikariyota wari umwe muri abo cumi na babiri, asanga abatambyi bakuru ngo abamugambanireho.

11 Babyumvise baranezerwa, basezerana kumuha ifeza. Ashaka uburyo yamubagenzereza.


Yesu n'abigishwa be basangira ibya Pasika
( Mat 26.17-25 ; Luka 22.7-14 , 21-23 ; Yoh 13.21-30 )

12 Nuko ku munsi wa mbere w'iyo minsi y'imitsima idasembuwe, ari wo babagiraho umwana w'intama wa Pasika, abigishwa be baramubaza bati “Urashaka ko tujya he ngo tugutunganirize ibya Pasika ngo ubirye?”

13 Atuma babiri mu bigishwa be arababwira ati “Mujye mu murwa, umugabo muri buhure wikoreye ikibindi cy'amazi mumukurikire.

14 Aho ari bwinjire mubwire nyir'urugo muti ‘Umwigisha arababaza ngo: Icumbi rye riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’

15 Nuko ari bubereke icyumba cyo hejuru gishashwemo giteguwe, abe ari mo mudutunganiriza.”

16 Abigishwa baragenda bajya mu murwa, babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika.

17 Bugorobye azana n'abo cumi na babiri.

18 Bicaye barya, Yesu arababwira ati “Ndababwira ukuri yuko umwe muri mwe, uwo dusangira ari bungambanire.”

19 Batangira kubabara bamubaza umwe umwe bati “Ni jye?”

20 Arabasubiza ati “Umwe muri mwebwe cumi na babiri, uwo duhuriza amaboko ku mbehe, ni we uwo.

21 Umwana w'umuntu aragenda nk'uko byanditswe kuri we, ariko uwo muntu ugambanira Umwana w'umuntu azabona ishyano! Ibyajyaga kumubera byiza ni uko aba atavutse.”


Yesu atanga Ifunguro ryera
( Mat 26.26-30 ; Luka 22.14-20 ; 1 Kor 11.23-25 )

22 Bakirya yenda umutsima, amaze kuwushimira arawumanyagura, arawubaha arababwira ati “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.”

23 Yenda igikombe, amaze kugishimira arakibaha banywera ho bose.

24 Arababwira ati “Aya ni amaraso yanjye y'isezerano rishya, ava ku bwa benshi.

25 Ndababwira ukuri yuko ntazongera kunywa ku mbuto z'imizabibu, kugeza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bw'Imana.”

26 Bamaze kuririmba barasohoka, bajya ku musozi wa Elayono.


Yesu ahanura ko Petero ari bumwihakane gatatu
( Mat 26.31-35 ; Luka 22.31-34 ; Yoh 13.36-38 )

27 Maze Yesu arabwira ati “Mwese muri bugushwe, kuko byanditswe ngo ‘Nzakubita umwungeri, intama zisandare.’

28 Ariko nimara kuzurwa, nzababanziriza kujya i Galilaya.”

29 Ariko Petero aramubwira ati “Naho bose bari buhemuke, ariko jye sindi buhemuke.”

30 Yesu aramubwira ati “Ndakubwira ukuri yuko muri iri joro rya none, inkoko itarabika kabiri, wowe ubwawe uri bunyihakane gatatu.”

31 Ariko we arirenga arahamya ati “N'aho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na hato.” Nuko bose bavuga batyo.


Yesu asengana umubabaro ari i Getsemani
( Mat 26.36-46 ; Luka 22.39-46 )

32 Bagera ahitwa i Getsemani, maze abwira abigishwa be, ati “Nimube mwicaye hano mbanze nsenge.”

33 Ajyana Petero na Yakobo na Yohana, atangira kumirwa no guhagarika umutima cyane.

34 Arababwira ati “Umutima wanjye ufite agahinda kenshi kenda kunyica, mugume hano mube maso.”

35 Yigira imbere ho hato, yubama hasi, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe kimurenge.

36 Ati “Aba, Data, byose biragushobokera, undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko jyeweho nshaka, ahubwo bibe uko wowe ushaka.”

37 Araza asanga basinziriye, abaza Petero ati “Simoni, urasinziriye? Harya ntubashije kuba maso n'isaha imwe?

38 Mube maso musenge, mutajya mu moshya. Umutima ni wo ukunze, ariko umubiri ufite intege nke.”

39 Yongera kugenda arasenga, avuga amagambo amwe n'aya mbere.

40 Yongera kugaruka asanga basinziriye kuko amaso yabo aremereye, ntibamenya icyo bamusubiza.

41 Agaruka ubwa gatatu arababwira ati “Noneho nimusinzire muruhuke. Birarangiye. Igihe kirasohoye, dore Umwana w'umuntu agambaniwe mu maboko y'abanyabyaha.

42 Nimubyuke tugende, dore ungenza ari hafi.”


Bafata Yesu
( Mat 26.47-56 ; Luka 22.47-53 ; Yoh 18.3-12 )

43 Akibivuga, Yuda umwe muri abo cumi na babiri azana n'igitero gifite inkota n'inshyimbo, giturutse ku batambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru.

44 Ariko umugambanira yari yabahaye ikimenyetso ati “Uwo ndi busome, ni we uwo. Mumufate, mumujyane mumukomeje.”

45 Nuko asohoye, uwo mwanya aramwegera aramubwira ati “Mwigisha”, aramusomagura.

46 Baramusumira, baramufata.

47 Maze umwe mu bahagaze aho akura inkota, ayikubita umugaragu w'umutambyi mukuru amuca ugutwi.

48 Yesu arababaza ati “Harya muhurujwe no kumfata nk'uko muzira umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo?

49 Iminsi yose nahoranaga namwe mu rusengero nigisha ko mutamfashe? Ariko ibi bibereyeho kugira ngo ibyanditswe bisohore.”

50 Maze abe bose baramuhāna barahunga.

51 Nuko umusore umwe amukurikira yifubitse umwenda w'igitare, baramufata

52 basigarana umwenda we, ahunga yambaye ubusa.


Abatambyi bacira Yesu urubanza rwo gupfa
( Mat 26.57-68 ; Luka 22.54-55 , 63-71 ; Yoh 18.13-14 , 19-24 )

53 Bajyana Yesu ku mutambyi mukuru, nuko abatambyi bakuru bose n'abakuru n'abanditsi bamuteraniraho.

54 Petero amukurikira arenga ahinguka, agera no mu rugo rw'umutambyi mukuru, yicarana n'abagaragu yota umuriro.

55 Nuko abatambyi bakuru n'abanyarukiko bose bashaka Yesu ho ibirego ngo babone uko bamwica, barabibura.

56 Nubwo abamubeshyeraga bari benshi, amagambo yabo ntiyari ahuye.

57 Bamwe barahaguruka baramubeshyera bati

58 “Twumvise avuga ati ‘Nzasenya uru rusengero rwubatswe n'intoki, nubake urundi mu minsi itatu rutubatswe n'intoki.’ ”

59 Nyamara n'ayo magambo yabo ntiyari ahuye.

60 Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara hagati, abaza Yesu ati “Mbese ntiwiregura na hato? Ntiwumvise ibyo aba bakureze?”

61 Aricecekera ntiyagira icyo amusubiza. Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati “Mbese ni wowe Kristo koko, Umwana w'Imana idahinyuka?”

62 Yesu aramusubiza ati “Ndi we, kandi muzabona Umwana w'umuntu yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana aje ku bicu byo mu ijuru.”

63 Umutambyi mukuru abyumvise atyo ashishimura imyenda ye ati “Turacyashakira iki abagabo?

64 Dore noneho mwiyumviye kwigereranya kwe. Muratekereza iki?” Bose bamucira urubanza, ngo akwiriye kwicwa.

65 Bamwe baherako bamucira amacandwe, bamupfuka mu maso, bamukubita ibipfunsi bati “Hanura.” N'abagaragu bamukubita inshyi.


Petero yihakana Yesu
( Mat 26.69-75 ; Luka 22.56-62 ; Yoh 18.25-27 )

66 Ubwo Petero yari akiri hanze mu rugo haza umwe mu baja b'umutambyi mukuru,

67 abonye Petero yota umuriro, aramwitegereza aramubwira ati “Nawe wari kumwe na Yesu w'i Nazareti.”

68 Na we arabihakana ati “Ibyo uvuze sinzi ibyo ari byo, kandi simbimenye”, maze arasohoka. Ageze mu bikingi by'amarembo inkoko irabika.

69 Umuja amubonye aherako yongera kubwira abahagaze aho ati “Uyu ni uwo muri bo.”

70 Na we yongera kubihakana. Hashize umwanya muto, abahagaze aho bongera kubwira Petero bati “Uri uwo muri bo rwose kuko uri Umunyagalilaya.”

71 Na we atangira kwivuma no kurahira ati “Sinzi uwo muntu muvuga uwo ari we.”

72 Muri ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero yibuka ijambo Yesu yari yamubwiye ati “Inkoko itarabika kabiri, uri bunyihakane gatatu.” Ariyumvīra, agira agahinda kenshi ararira.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan