Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Mariko 11 - Bibiliya Yera


Yesu ajya i Yerusalemu ahetswe n'indogobe
( Mat 21.1-11 ; Luka 19.28-40 ; Yoh 12.12-19 )

1 Bageze bugufi bw'i Yerusalemu bajya i Betifage n'i Betaniya ku musozi wa Elayono, atuma babiri mu bigishwa be

2 arababwira ati “Mujye mu kirorero kiri imbere yanyu, mukihagera uwo mwanya muri bubone icyana cy'indogobe kiziritse kitigeze guheka umuntu, mukiziture mukizane.

3 Kandi nihagira umuntu ubabaza ati ‘Ni iki gitumye mukora mutyo?’ mumubwire muti ‘Databuja ni we ugishaka.’ Nuko uwo mwanya aracyohereza hano.”

4 Baragenda basanga icyana cy'indogobe kiziritse ku irembo ku nzira, barakizitura.

5 Bamwe mu bari bahagaze aho barababaza bati “Ni iki gitumye muzitura icyana cy'indogobe?”

6 Nabo babasubiza nk'uko Yesu yababwiye, barabemerera.

7 Bashorera icyana cy'indogobe bakigeza aho Yesu ari, bagiteguraho imyenda yabo acyicaraho.

8 Benshi basasa imyenda yabo mu nzira, abandi baca amashami y'ibiti na yo bayasasa mu nzira.

9 Abamushagaye bararangurura bati “Hoziyana, hahirwe uje mu izina ry'Uwiteka,

10 hahirwe n'ubwami buje ari bwo bwami bwa sogokuruza Dawidi. Hoziyana ahasumba hose!”

11 Agera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, amaze kuraranganya amaso ngo arebe byose arasohoka, maze kuko bwari bugorobye ajya i Betaniya, ajyana n'abo cumi na babiri.


Yesu avuma igiti cyitwa umutini
( Mat 21.12-19 ; Luka 19.45-48 ; Yoh 2.13-22 )

12 Bukeye bwaho mu gitondo bamaze kuva i Betaniya, arasonza.

13 Areba kure abona umutini uriho ibibabi, arawegera ngo ahari yawubonaho imbuto. Nyamara awugezeho ntiyagira icyo abona keretse ibibabi, kuko kitāri igihe cyo kwera kw'imitini.

14 Arawubwira ati “Umuntu ntakarye ku mbuto zawe iteka ryose.” Abigishwa be barabyumva.

15 Bagera i Yerusalemu yinjira mu rusengero, yubika ameza y'abavunjaga ifeza n'intebe z'abaguraga inuma,

16 ntiyakundira umuntu wese kugira icyo anyuza mu rusengero.

17 Arigisha ati “Mbese ntimuzi ko byanditswe ngo ‘Inzu yanjye izitwa inzu yo gusengerwamo n'amahanga yose’? Ariko mwebwe mwayihinduye isenga y'abambuzi.”

18 Abatambyi bakuru n'abanditsi babyumvise bashaka uko bamwica, ariko baramutinya kuko abantu bose batangazwaga no kwigisha kwe.

19 Bugorobye asohoka mu murwa.


Iby'umutini n'ibyo gusenga no kubabarirana
( Mat 21.20-22 )

20 Bukeye bwaho mu gitondo kare, bakigenda babona wa mutini wumye uhereye ku mizi.

21 Petero yibutse ibyawo aramubwira ati “Mwigisha, dore wa mutini wavumye wumye.”

22 Yesu arabasubiza ati “Mwizere Imana.

23 Ndababwira ukuri yuko umuntu wese wabwira uyu musozi ati ‘Shinguka utabwe mu nyanja’, ntashidikanye mu mutima we, yizeye yuko icyo avuze gikorwa yakibona.

24 Ni cyo gitumye mbabwira nti ‘Ibyo musaba byose mubishyizeho umutima mwizere yuko mubihawe, kandi muzabibona.

25 Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu. [

26 Ariko nimutababarira abandi, So wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.]’ ”


Abatambyi bakuru bamubaza aho yakuye ububasha bwe
( Mat 21.23-27 ; Luka 20.1-8 )

27 Bongera kujya i Yerusalemu. Akigendagenda mu rusengero, abatambyi bakuru n'abanditsi n'abakuru baza aho ari

28 baramubaza bati “Ni butware ki bugutera gukora ibyo? Cyangwa ni nde waguhaye ubwo butware bwo kubikora?”

29 Yesu arabasubiza ati “Nanjye reka mbabaze ijambo rimwe munsubize, maze mbone kubabwira ubutware buntera kubikora.

30 Kubatiza kwa Yohana kwavuye mu ijuru, cyangwa ni mu bantu? Nimunsubize.”

31 Biburanya mu mitima yabo bati “Nituvuga tuti ‘Kwavuye mu ijuru’, aratubaza ati ‘Ni iki cyababujije kumwemera?’

32 Keretse tuvuze tuti ‘Kwavuye mu bantu.’ ” Ariko batinya abantu kuko bose bemeraga ko Yohana yari umuhanuzi nyakuri.

33 Basubiza Yesu bati “Ntitubizi.” Yesu arababwira ati “Nuko rero nanjye simbabwira ubutware buntera gukora ibyo ubwo ari bwo.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan