Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 24 - Bibiliya Yera


Kuzuka kwa Yesu
( Mat 28.1-16 ; Mar 16.1-8 ; Yoh 20.1-10 )

1 Ku wa mbere w'iminsi irindwi, kare mu museke bajya ku gituro bajyanye bya bihumura neza batunganije.

2 Babona igitare kibirinduye kivuye ku gituro,

3 binjiramo ntibasangamo intumbi y'Umwami Yesu.

4 Bakiguye mu kantu, abagabo babiri bahagarara aho bari bambaye imyenda irabagirana.

5 Abagore baratinya bubika amaso, nuko abo bagabo barababaza bati “Ni iki gitumye mushakira umuzima mu bapfuye?

6 Ntari hano ahubwo yazutse. Mwibuke ibyo yavuganye namwe akiri i Galilaya ati

7 ‘Umwana w'umuntu akwiriye kugambanirwa ngo afatwe n'amaboko y'abanyabyaha, abambwe maze azazuke ku munsi wa gatatu.’ ”

8 Bibuka amagambo ye.

9 Bava ku gituro basubirayo, ibyo byose babibwira abigishwa cumi n'umwe n'abandi bose.

10 Abo ni Mariya Magadalena na Yowana, na Mariya nyina wa Yakobo, n'abandi bagore bari hamwe na bo babwira intumwa ibyo babonye.

11 Ariko ayo magambo ababera nk'impuha ntibayemera.

12 Maze Petero arahaguruka yirukanka ajya ku gituro, arunama arungurukamo, abona imyenda y'ibitare iri yonyine. Asubira iwe atangazwa n'ibyabaye.


Yesu yiyereka abigishwa babiri bari mu nzira ijya Emawusi

13 Nuko uwo munsi babiri muri bo bajyaga mu kirorero cyitwa Emawusi. (Kuva i Yerusalemu kugerayo ni nka sitadiyo mirongo itandatu.)

14 Nuko baganira ibyabaye byose.

15 Bakiganira babazanya, Yesu arabegera ajyana na bo,

16 Ariko amaso yabo arabuzwa ngo batamumenya.

17 Arababaza ati “Muragenda mubazanya ibiki?” Bahagarara bagaragaje umubabaro.

18 Umwe muri bo witwaga Kilewopa aramusubiza ati “Mbese ni wowe wenyine mu bashyitsi b'i Yerusalemu, utazi ibyahabaye muri iyi minsi?”

19 Arababaza ati “Ni ibiki?” Bati “Ni ibya Yesu w'i Nazareti, wari umuhanuzi ukomeye mu byo yakoraga n'ibyo yavugaga imbere y'Imana n'imbere y'abantu bose,

20 kandi twavuganaga uburyo abatambyi bakuru n'abatware bacu, bamutanze ngo acirwe urubanza rwo gupfa bakamubamba,

21 kandi twiringiraga yuko ari we uzacungura Abisirayeli. Uretse ibyo, dore uyu munsi ni uwa gatatu uhereye aho ibyo byabereye.

22 None abagore bo muri twe badutangaje, kuko bazindutse bajya ku gituro

23 ntibasangamo intumbi ye. Nuko baraza batubwira ko babonekewe n'abamarayika, bakababwira ko ari muzima.

24 Kandi bamwe mu bari bari kumwe na twe bagiye ku gituro basanga ari ko biri, uko abagore batubwiye, ariko we ntibamubona.”

25 Arababwira ati “Mwa bapfu mwe, imitima yanyu itinze cyane kwizera ibyo abahanuzi bavuze byose.

26 None se Kristo ntiyari akwiriye kubabazwa atyo, ngo abone kwinjira mu bwiza bwe?”

27 Atangirira kuri Mose no ku bahanuzi bose, abasobanurira mu byanditswe byose ibyanditswe kuri we.

28 Bageze bugufi bw'ikirorero bajyagamo, agira nk'ushaka kugicaho.

29 Baramuhata bati “Se waretse tukagumana kuko bwije kandi umunsi ukaba ukuze?” Nuko arinjira ngo agumane na bo.

30 Yicaye ngo asangire na bo, yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha.

31 Amaso yabo arahumuka baramumenya, maze aburira imbere yabo ntibongera kumubona.

32 Baravugana bati “Yewe, ntiwibuka ukuntu imitima yacu yari ikeye, ubwo yavuganaga natwe turi mu nzira adusobanurira ibyanditswe!”

33 Uwo mwanya barahaguruka basubira i Yerusalemu, basanga abo cumi n'umwe bateranye hamwe n'abandi,

34 bumva bavuga bati “Ni ukuri Umwami Yesu yazutse, ndetse yabonekeye Simoni.”

35 Nuko ba bandi babiri na bo babatekerereza ibyabereye mu nzira, n'uburyo bamumenyeshejwe n'uko amanyaguye umutsima.


Yesu yiyereka abigishwa be
( Mat 28.16-20 ; Mar 16.14-18 ; Yoh 20.19-23 ; Ibyak 1.6-8 )

36 Bakivuga ibyo, Yesu ahagarara hagati yabo arababwira ati “Amahoro abe muri mwe.”

37 Maze barikanga, bagira ubwoba bwinshi bagira ngo ni umuzimu babonye.

38 Arababwira ati “Ikibahagaritse imitima ni iki, kandi ni iki gitumye mwiburanya mu mitima yanyu?

39 Nimurebe ibiganza byanjye n'ibirenge byanjye, mumenye ko ari jye ubwanjye. Ndetse nimunkoreho murebe, kuko umuzimu atagira umubiri n'amagufwa nk'ibyo mundebana.”

40 Avuze ibyo abereka ibiganza bye n'ibirenge bye.

41 Nuko ibinezaneza bikibabujije kubyemera, bagitangara arababaza ati “Hari icyo kurya mufite hano?”

42 Bamuha igice cy'ifi yokeje,

43 aracyākira akirīra imbere yabo.


Yesu asezera ku bigishwa be

44 Maze arababwira ati “Aya ni amagambo nababwiraga nkiri kumwe namwe, yuko ibyanditswe kuri jye byose mu mategeko ya Mose, no mu byahanuwe no muri Zaburi bikwiriye gusohora.”

45 Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n'ibyanditswe,

46 ati “Ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu,

47 kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu.

48 Ni mwe bagabo b'ibyo.

49 Kandi dore ngiye kuboherereza ibyo Data yasezeranye, ariko mugume mu murwa kugeza ubwo muzambikwa imbaraga zivuye mu ijuru.”


Yesu ajya mu ijuru
( Mar 16.19-20 ; Ibyak 1.9-11 )

50 Abajyana hanze, abageza i Betaniya arambura amaboko hejuru, abaha umugisha.

51 Akibaha umugisha atandukanywa na bo, ajyanwa mu ijuru.

52 Na bo baramuramya, basubirana i Yerusalemu umunezero mwinshi,

53 baguma mu rusengero iteka bashima Imana.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan