Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 23 - Bibiliya Yera


Yesu ashyikirizwa Pilato
( Mat 27.1-2 , 11-31 ; Mar 15.1-5 ; Yoh 18.28-40 )

1 Bose barahaguruka bamujyana kwa Pilato.

2 Batangira kumurega bati “Uyu twamubonye agandisha ubwoko bwacu, ababuza guha Kayisari umusoro, avuga kandi ko ari Kristo Umwami.”

3 Pilato aramubaza ati “Ni wowe mwami w'Abayuda?” Aramusubiza ati “Wakabimenye.”

4 Pilato abwira abatambyi bakuru na rubanda ati “Nta cyaha mbonye kuri uyu muntu.”

5 Na bo barashega bati “Agomesha abantu, yigisha i Yudaya hose uhereye i Galilaya ukageza n'ino.”


Pilato yohereza Yesu kwa Herode

6 Pilato abyumvise abaza ko ari Umunyagalilaya.

7 Amenye ko ari uwo mu gihugu cya Herode, amwohereza kwa Herode kuko na we yari i Yerusalemu muri iyo minsi.

8 Herode abonye Yesu aranezerwa cyane, kuko uhereye kera yashakaga kumubona, kuko yumvaga inkuru ze kandi yifuzaga kubona ikimenyetso yakora.

9 Amubaza amagambo menshi, ariko ntiyagira icyo amusubiza.

10 Abatambyi bakuru n'abanditsi barahagarara, bakomeza kumurega cyane.

11 Herode n'abasirikare be baramunegura, baramushinyagurira, maze bamwambika umwenda ubengerana bamugarurira Pilato.

12 Herode na Pilato baherako buzura uwo munsi, kuko mbere banganaga.


Pilato acira Yesu urubanza
( Mat 27.15-26 ; Mar 15.6-15 ; Yoh 18.39—19.16 )

13 Pilato ateranya abatambyi bakuru n'abatware n'abantu bose,

14 arababwira ati “Mwanzaniye uyu muntu ngo yagandishije abantu, none dore ubwanjye namubarije imbere yanyu, nyamara nta cyaha mbonye kuri we mu byo mwamureze.

15 Ndetse Herode na we nta cyo yabonye kuko yamutugaruriye, kandi dore nta cyo yakoze gikwiriye kumwicisha.

16 Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.” [

17 Ibyo yabivugiye kuko yabaga akwiriye kubabohorera imbohe imwe, mu minsi mikuru yose.]

18 Ariko bose basakuriza icyarimwe bati “Kuraho uyu, utubohorere Baraba.”

19 Uwo bari bamushyize mu nzu y'imbohe, bamuhora ubugome n'ubwicanyi bwari mu murwa.

20 Pilato yongera kuvugana na bo, ashaka kubohora Yesu.

21 Ariko bo barasakuza bati “Mubambe! Mubambe!”

22 Ababaza ubwa gatatu ati “Kuki? Uyu yakoze cyaha ki? Simubonyeho icyaha cyo kumwicisha. Nuko nimara kumukubita, ndamubohora.”

23 Ariko baramukoranira basakuza n'amajwi arenga, bamuhata ko Yesu abambwa, amajwi yabo aramuganza.

24 Nuko Pilato aca urubanza ngo icyo bashaka bagihabwe:

25 abohora uwashyizwe mu nzu y'imbohe bamuhora ubugome n'ubwicanyi, uwo bashakaga, maze atanga Yesu ngo bamugire uko bashaka.


Abagore b'i Yerusalemu baborogera Yesu

26 Baramujyana, batangīra umuntu witwaga Simoni w'Umunyakurene waturukaga imusozi, bamukorera umusaraba ngo awikorere akurikiye Yesu.

27 Abantu benshi baramukurikira, barimo n'abagore bikubita mu bituza bamuborogera.

28 Yesu arabakebuka arababwira ati “Bakobwa b'i Yerusalemu, ntimundirire, ahubwo mwiririre n'abana banyu,

29 kuko iminsi izaza bazavuga bati ‘Hahirwa ingumba n'inda zitabyaye, n'amabere atonkeje.’

30 Ni bwo bazatangira kubwira imisozi bati ‘Nimutugwire’, babwire n'udusozi bati ‘Nimudutwikire.’

31 Mbese ubwo bagenje batya igiti kikiri kibisi, nikimara kuma bizacura iki?”

32 Kandi bajyana n'abandi babiri bari inkozi z'ibibi, ngo babīcane na we.


Babamba Yesu bamushinyagurira
( Mat 27.32-44 ; Mar 15.20-32 ; Yoh 19.16-24 )

33 Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n'abo bagome, umwe iburyo bwe n'undi ibumoso.

34 Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Bagabana imyenda ye barayifindira.

35 Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n'Imana.”

36 Abasirikare na bo baramushinyagurira, bamwegereye bamuha inzoga isharira

37 bati “Niba uri umwami w'Abayuda ikize.”

38 Hejuru ye hari urwandiko rwanditswe ngo “UYU NI UMWAMI W'ABAYUDA.”


Umugome umwe yihana

39 Umwe muri abo bagome babambwe aramutuka ati “Si wowe Kristo? Ngaho ikize natwe udukize.”

40 Ariko uwa kabiri amusubiza amucyaha ati “No kūbaha Imana ntuyubaha, uri mu rubanza rumwe n'urwe?

41 Twebweho duhowe ukuri, tukaba twituwe ibihwanye n'ibyo twakoze, ariko uyu nta kibi yakoze.”

42 Nuko abwira Yesu ati “Mwami, uzanyibuke ubwo uzazira mu bwami bwawe.”

43 Aramusubiza ati “Ndakubwira ukuri, yuko uyu munsi turi bubane muri Paradiso.”


Urupfu rwa Yesu
( Mat 27.45-56 ; Mar 15.33-41 ; Yoh 19.28-30 )

44 Nuko isaha zibaye nk'esheshatu, haza ubwirakabiri mu gihugu cyose kugeza ku isaa cyenda,

45 izuba ntiryava, umwenda ukingiriza Ahera cyane h'urusengero utabukamo kabiri.

46 Yesu avuga ijwi rirenga ati “Data, mu maboko yawe ni ho nshyize ubugingo bwanjye.” Amaze kuvuga atyo umwuka urahera.

47 Nuko umutware w'abasirikare abonye ibibaye ahimbaza Imana ati “Ni ukuri uyu muntu yari umukiranutsi.”

48 Inteko z'abantu bari bateraniye aho kurebēra, babonye ibibaye basubirayo bīkubita mu bituza.

49 N'incuti ze zose n'abagore bavanye i Galilaya, bari bahagaze kure babireba.


Yosefu ahamba Yesu
( Mat 27.57-66 ; Mar 15.42-47 ; Yoh 19.38-42 )

50 Umuntu witwaga Yosefu, yari umujyanama wo mu Bayuda, w'umunyangeso nziza kandi ukiranuka.

51 Uwo ntiyafatanije n'inama zabo n'ibyo bakoze, yari Umunyarimataya, umudugudu w'Abayuda, na we yategerezaga ubwami bw'Imana.

52 Nuko ajya kwa Pilato asaba intumbi ya Yesu.

53 Arayibambūra ayizingira mu mwenda w'igitare, ayihamba mu mva yakorogoshowe mu rutare, itarahambwamo umuntu.

54 Hāri ku munsi wo Kwitegura, isabato yenda gusohora.

55 Nuko abagore bavanye na Yesu i Galilaya bamukurikiye, babona imva n'intumbi ye uko ihambwe,

56 basubirayo batunganya ibihumura neza n'imibavu. Kandi ku munsi w'isabato bararuhuka nk'uko byategetswe.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan