Luka 22 - Bibiliya YeraYuda agambanira Yesu ( Mat 26.2-5 , 14-16 ; Mar 14.1-2 , 10-11 ; Yoh 11.45-53 ) 1 Nuko iminsi mikuru y'imitsima idasembuwe yitwa Pasika, yendaga gusohora. 2 Abatambyi bakuru n'abanditsi bashaka uko bamwica, kuko batinyaga rubanda. 3 Satani yinjira muri Yuda witwaga Isikariyota, yari mu mubare w'abo cumi na babiri. 4 Aragenda avugana n'abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare, uko azamubagenzereza. 5 Baranezerwa basezerana kumuha ifeza. 6 Aremera maze ashaka uburyo yamubagenzereza, rubanda rudahari. Yesu n'abigishwa basangira ibya Pasika ( Mat 26.17-30 ; Mar 14.12-26 ; Yoh 13.21-30 ; 1 Kor 11.23-25 ) 7 Nuko umunsi w'imitsima idasembuwe urasohora, ari wo ukwiriye kubāgirwamo umwana w'intama wa Pasika. 8 Atuma Petero na Yohana ati “Nimugende mudutunganirize ibya Pasika kugira ngo turye.” 9 Baramubaza bati “Urashaka ko tubitunganiriza hehe?” 10 Arabasubiza ati “Dore nimumara kugera mu murwa, muraza guhura n'umugabo wikoreye ikibindi cy'amazi, mumukurikire mu nzu ari bwinjiremo. 11 Nuko mubwire nyir'inzu muti ‘Umwigisha arakubaza ngo: Icumbi riri hehe, aho ari busangirire ibya Pasika n'abigishwa be?’ 12 Na we ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru giteguye, abe ari ho mubitunganiriza.” 13 Baragenda babisanga uko yabibabwiye, batunganya ibya Pasika. 14 Igihe gisohoye aricara ngo afungure, kandi intumwa na zo zicarana na we. 15 Arazibwira ati “Kwifuza nifujije gusangira namwe Pasika iyi, ntarababazwa. 16 Ndababwira yuko ntazongera rwose kuyirya, kugeza aho izasohorera mu bwami bw'Imana.” 17 Yenda igikombe aragishimira, arababwira ati “Mwende iki musangire. 18 Ndababwira yuko uhereye none ntazanywa ku mbuto z'imizabibu, ukageza aho ubwami bw'Imana buzazira.” 19 Yenda umutsima arawushimira, arawumanyagura arawubaha, arababwira ati “Uyu ni umubiri wanjye [ubatangiwe. Mujye mukorera mutya kugira ngo munyibuke.” 20 N'igikombe akigenza atyo bamaze kurya ati “Iki gikombe ni isezerano rishya ryo mu maraso yanjye ava ku bwanyu.] 21 “Ariko dore ukuboko k'ungambanira kuri kumwe n'ukwanjye ku meza. 22 Kuko Umwana w'umuntu agenda nk'uko byamugenewe, ariko uwo muntu umugambanira azabona ishyano!” 23 Batangira kubazanya muri bo, uwenda kugira atyo uwo ari we. Abigishwa bajya impaka z'ubukuru ( Mat 20.25-28 ) 24 Maze habyuka impaka muri bo, ngo ni nde muri bo ukwiriye gutekerezwa ko ari we mukuru. 25 Arababwira ati “Abami b'amahanga barayategeka, n'abafite ubutware bwo kuyatwara bitwa ba ruhekerababyeyi. 26 Ariko mwebweho ntimukabe mutyo, ahubwo ukomeye muri mwe abe nk'uworoheje, n'utwara abe nk'uhereza. 27 Umukuru ni uwuhe? Ni uherezwa cyangwa ni uhereza? Si uherezwa? Ariko jyewe ndi hagati yanyu meze nk'uhereza. 28 “Ni mwe mwagumanye nanjye, twihanganana mu byo nageragejwe. 29 Nanjye mbabikiye ubwami nk'uko Data yabumbikiye, 30 kugira ngo muzarye munywe mwegereye ameza yanjye mu bwami bwanjye. Kandi muzicara ku ntebe z'icyubahiro, mucire imanza imiryango cumi n'ibiri y'Abisirayeli.” Yesu avuga ko Petero agiye kumwihakana ( Mat 26.33-35 ; Mar 14.27-31 ; Yoh 13.36-38 ) 31 Kandi Umwami Yesu aravuga ati “Simoni, Simoni, dore Satani yabasabye kugira ngo abagosore nk'amasaka, 32 ariko weho ndakwingingiye ngo kwizera kwawe kudacogora. Nawe numara guhinduka ukomeze bagenzi bawe.” 33 Aramubwira ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y'imbohe ndetse no mu rupfu.” 34 Aramubwira ati “Petero, ndakubwira yuko uyu munsi inkoko itaza kubika, utaranyihakana gatatu ko utanzi.” 35 Kandi arababaza ati “Ubwo nabatumaga mudafite impago, cyangwa imvumba cyangwa inkweto, mbese hari icyo mwakennye?” Baramusubiza bati “Nta cyo.” 36 Arababwira ati “Ariko nonaha ufite uruhago rurimo ifeza arujyane, n'ufite imvumba ni uko. Ariko utabifite agure umwitero we, ngo abone kugura inkota. 37 Ndababwira yuko ibi byanditswe bikwiriye kunsohoraho, ngo ‘Yabaranywe n'abagome’, kuko ibyanjye byenda gusohora.” 38 Baramubwira bati “Mwami, dore inkota ebyiri ngizi.” Arababwira ati “Ziramaze!” Yesu asengana umubabaro ( Mat 26.36-46 ; Mar 14.32-42 ) 39 Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono nk'uko yamenyerey, abigishwa be baramukurikira. 40 Agezeyo arababwira ati “Nimusenge kugira ngo mutajya mu moshya.” 41 Atandukana na bo umwanya ureshya n'ahaterwa ibuye, arapfukama arasenga ati 42 “Data, nubishaka undenze iki gikombe, ariko bye kuba uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.” [ 43 Marayika uvuye mu ijuru aramubonekera, amwongera imbaraga 44 kuko yari ababaye bikabije, asenga cyane, n'ibyuya bye byari bimeze nk'ibitonyanga by'amaraso bitonyanga hasi.] 45 Amaze gusenga arahaguruka ajya ku bigishwa be, asanga basinjirijwe n'agahinda. 46 Arababaza ati “Ikibasinjirije ni iki? Nimubyuke musenge kugira ngo mutajya mu moshya.” Bafata Yesu ( Mat 26.47-56 ; Mar 14.43-50 ; Yoh 18.3-11 ) 47 Akibivuga haza igitero kizanywe n'uwitwa Yuda, umwe muri abo cumi na babiri akigiye imbere. Nuko Yuda uwo yegera Yesu ngo amusome. 48 Yesu aramubaza ati “Yuda, uragambanishiriza Umwana w'umuntu kumusoma?” 49 Abari kumwe na we babonye ibyenda kubaho baramubaza bati “Databuja, tubakubite inkota?” 50 Umwe muri bo ayikubita umugaragu w'Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw'iburyo. 51 Yesu aravuga ati “Rekera aho.” Amukora ku gutwi aragukiza. 52 Yesu abwira abatambyi bakuru n'abatware b'abasirikare barinda urusengero, n'abakuru bamuteye ati “Munteye nk'abateye umwambuzi, mufite inkota n'inshyimbo. 53 Nahoranaga namwe mu rusengero iminsi yose, ko mutarambuye amaboko ngo mumfate? Ariko noneho iki ni igihe cyanyu n'icy'ubutware bw'umwijima.” Petero yihakana Yesu ( Mat 26.69-75 ; Mar 14.66-72 ; Yoh 18.25-27 ) 54 Baramufata baramujyana, bamushyira mu nzu y'Umutambyi mukuru, ariko Petero amukurikira arenga ahinguka. 55 Nuko bamaze gucana umuriro mu rugo hagati baricara, Petero na we yicara hagati yabo. 56 Umuja amubonye yicaye ahabona aramwitegereza aravuga ati “N'uyu na we yari kumwe na we.” 57 Arabihakana ati “Mugore, simuzi.” 58 Hashize umwanya muto, undi aramubona aramubwira ati “Nawe uri uwo muri bo.” Petero ati “Wa muntu we, si ndi uwabo.” 59 Hashize umwanya nk'isaha imwe, undi amuhamiriza abikomeje cyane ati “Ni ukuri n'uyu yari kumwe na we, kuko ari Umunyagalilaya.” 60 Petero ati “Wa muntu we, icyo uvuze sinzi icyo ari cyo.” Akibivuga, muri ako kanya inkoko irabika. 61 Umwami Yesu arakebuka yitegereza Petero, nuko Petero yibuka amagambo Umwami yari yamubwiye ati “Uyu munsi inkoko itarabika, uri bunyihakane gatatu.” 62 Arasohoka ajya hanze ararira cyane. Bashinyagurira Yesu ( Mat 26.57-68 ; Mar 14.55-65 ; Yoh 18.19-24 ) 63 Abagabo bari bafashe Yesu baramushinyagurira, baramukubita, 64 bamupfuka mu maso baramubaza bati “Hanura, ni nde ugukubise?” 65 Bamubwira n'ibindi byinshi bamutuka. 66 Nuko iryo joro rikeye abakuru b'ubwo bwoko baraterana, ari bo batambyi bakuru n'abanditsi, bamujyana mu rukiko rwabo bati 67 “Niba uri Kristo, tubwire.” Arababwira ati “Nubwo nababwira ntimwabyemera na hato, 68 naho nababaza ntimwansubiza. 69 Ariko uhereye none, Umwana w'umuntu azaba yicaye iburyo bw'ubushobozi bw'Imana.” 70 Bose bati “Noneho uri Umwana w'Imana?” Arabasubiza ati “Mwakabimenye ko ndi we.” 71 Na bo bati “Turacyashakira iki abagabo, ko twumvise ubwacu abyivugiye ubwe?” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda