Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 15 - Bibiliya Yera


Intama yazimiye n'igice cy'ifeza cyabuze
( Mat 18.12-14 )

1 Nuko abakoresha b'ikoro bose n'abanyabyaha baramwegera ngo bamwumve.

2 Abafarisayo n'abanditsi barabyivovotera bati “Uyu yiyegereza abanyabyaha, kandi agasangira na bo.”

3 Abacira uyu mugani ati

4 “Ni nde muri mwe waba afite intama ijana akazimiza imwe muri zo, ntasige izindi mirongo urwenda n'icyenda mu gasozi, akajya gushaka iyazimiye kugeza aho ari buyibonere?

5 Iyo ayibonye ayiterera ku bitugu yishimye,

6 yagera mu rugo agahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye intama yanjye yari yazimiye.’

7 Ndababwira yuko mu ijuru bazishimira batyo umunyabyaha umwe wihannye, kumurutisha abakiranuka mirongo urwenda n'icyenda badakwiriye kwihana.

8 “Cyangwa umugore waba afite ibice cumi by'ifeza, yaburamo kimwe ntiyakongeza itabaza, agakubura mu nzu, akagira umwete wo gushaka kugeza aho akibonera?

9 Iyo akibonye ahamagara incuti ze n'abaturanyi be akababwira ati ‘Twishimane kuko mbonye igice nari nabuze.’

10 Ndababwira yuko ari ko haba umunezero mwinshi imbere y'abamarayika b'Imana, bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”


Umugani w'umwana w'ikirara

11 Kandi arababwira ati “Hariho umuntu wari ufite abahungu babiri.

12 Umuhererezi abwira se ati ‘Data, mpa umugabane w'ibintu unkwiriye.’ Nuko agabanya amatungo ye.

13 Iminsi mike ishize umuhererezi ateranya ibintu bye byose, aragenda ajya mu gihugu cya kure, yayisha ibintu bye ubugoryi bwe.

14 Abimaze byose inzara nyinshi itera muri icyo gihugu, atangira gukena.

15 Aragenda ahakwa ku muntu wo muri icyo gihugu, amwohereza mu gikingi cye kuragira ingurube.

16 Yifuza guhazwa n'ibyo izo ngurube zaryaga, ariko ntihagira ubimuha.

17 Nuko yisubiyemo aribwira ati ‘Abagaragu ba data ni benshi kandi bahazwa n'imitsima bakayisigaza, naho jye inzara intsinze hano.

18 Reka mpaguruke njye kwa data mubwire nti: Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no maso yawe,

19 ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe, mpaka mbe nk'umugaragu wawe.’

20 Arahaguruka ajya kwa se. “Agituruka kure, se aramubona aramubabarira, arirukanka aramuhobera, aramusoma.

21 Uwo mwana aramubwira ati ‘Data, nacumuye ku Yo mu ijuru no mu maso yawe, ntibinkwiriye kwitwa umwana wawe.’

22 Ariko se abwira abagaragu be ati ‘Mwihute muzane vuba umwenda uruta iyindi muwumwambike, mumwambike n'impeta ku rutoki n'inkweto mu birenge,

23 muzane n'ikimasa kibyibushye mukibage turye twishime,

24 kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ Nuko batangira kwishima.

25 “Ariko umwana we w'imfura yari ari mu murima, amaze kuza ageze hafi y'urugo yumva abacuranga n'ababyina.

26 Ahamagara umugaragu amubaza ibyabaye ibyo ari byo.

27 Aramubwira ati ‘Murumuna wawe yaje none so yamubagiye ikimasa kibyibushye, kuko amubonye ari muzima.’

28 “Undi ararakara yanga kwinjira, nuko se arasohoka aramwinginga.

29 Maze asubiza se ati ‘Maze imyaka myinshi ngukorera, ntabwo nanze itegeko ryawe. Ariko hari ubwo wigeze umpa n'agasekurume, ngo nishimane n'incuti zanjye?

30 Maze uyu mwana wawe yaza, wamaze ibyawe abisambanisha, akaba ari we ubagira ikimasa kibyibushye!’

31 Na we aramubwira ati ‘Mwana wanjye, turabana iteka kandi ibyanjye byose ni ibyawe,

32 ariko kwishima no kunezerwa biradukwiriye rwose, kuko murumuna wawe uyu yari yarapfuye none arazutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.’ ”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan