Luka 13 - Bibiliya YeraAbanyagalilaya bishwe na Pilato 1 Muri icyo gihe hari abantu bari bahari bamutekerereza iby'Abanyagalilaya, abo Pilato yavangiye amaraso yabo n'ibitambo byabo. 2 Yesu arabasubiza ati “Mbese mugira ngo abo Banyagalilaya bari abanyabyaha kuruta abandi Banyagalilaya, ubwo bababajwe batyo? 3 Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese. 4 Cyangwa se ba bandi cumi n'umunani, abo umunara w'i Silowamu wagwiriye ukabica, mugira ngo bari abanyabyaha kuruta abandi b'i Yerusalemu bose? 5 Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo namwe nimutihana muzarimbuka mutyo mwese.” Umugani w'umutini warumbye 6 Kandi abacira uyu mugani ati “Hāriho umuntu wateye umutini mu ruzabibu rwe, bukeye araza awushakaho imbuto arazibura. 7 Abwira umuhinzi ati ‘Dore none uyu mwaka ni uwa gatatu, nza gushaka imbuto kuri uyu mutini sinzibone. Uwuce, urakomeza kunyunyuriza iki ubutaka?’ 8 Na we aramusubiza ati ‘Databuja, uwureke uyu mwaka na wo, nywuhingire nywufumbire, 9 ahari hanyuma wakwera imbuto. Icyakora nutera uzawuce.’ ” Umugore uhetamye akizwa na Yesu 10 Nuko ku munsi w'isabato yigishiriza mu isinagogi. 11 Asangamo umugore ufite dayimoni utera ubumuga, uwo mugore yari amaze imyaka cumi n'umunani ahetamye, atabasha kunamuka na hato. 12 Yesu amubonye aramuhamagara aramubwira ati “Mugore, ubohowe ubumuga bwawe.” 13 Amurambikaho ibiganza, muri ako kanya aragororoka ahagarara yemye, ahimbaza Imana. 14 Ariko umutware w'isinagogi arakazwa n'uko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi w'isabato.” 15 Umwami Yesu aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira? 16 Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n'umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w'isabato?” 17 Amaze kuvuga atyo abanzi be bose baramwara, abahateraniye bose bishimira imirimo myiza itangaza yose yakoze. Umugani w'akabuto ka sinapi ( Mat 13.31-33 ; Mar 4.30-32 ) 18 Nuko arabaza ati “Mbese ubwami bw'Imana bwagereranywa n'iki, cyangwa nabushushanya n'iki? 19 Dore bugereranywa n'akabuto ka sinapi, umuntu yenze akakabiba mu murima we, kagakura kakaba igiti maze inyoni zo mu kirere zikarika ibyari mu mashami yacyo.” 20 Yongera kuvuga ati “Ubwami bw'Imana ndabugereranya n'iki? 21 Busa n'umusemburo umugore yenze akawuhisha mu myariko itatu y'ifu, kugeza aho yose iri butubukire.” Babaza Yesu abakizwa uko bazangana ( Mat 7.13-14 , 21-23 ) 22 Ajya mu midugudu n'ibirorero yigisha, ari mu nzira ajya i Yerusalemu, 23 umuntu aramubaza ati “Databuja, mbese abakizwa ni bake?” Na we aramusubiza ati 24 “Mugire umwete wo kunyura mu irembo rifunganye. Ndababwira yuko benshi bazashaka kurinyuramo ntibabibashe. 25 Nyir'inzu namara guhaguruka agakinga urugi, namwe mugatangira kurukomangaho muhagaze hanze muvuga muti ‘Mwami, dukingurire’, azabasubiza ati ‘Simbazi, sinzi n'aho muturutse.’ 26 Ni bwo muzavuga muti ‘Kandi twarīraga imbere yawe, tukanywera imbere yawe, ndetse ukīgishiriza mu nzira z'iwacu!’ 27 Ariko azababwira ati ‘Sinzi aho muturutse. Nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe!’ 28 Aho ni ho bazaririra bakahahekenyera amenyo, mubonye Aburahamu na Isaka na Yakobo n'abahanuzi bose bibereye mu bwami bw'Imana, namwe mukaba mujugunywe hanze. 29 Hazaza abava iburasirazuba n'iburengerazuba, n'ikasikazi n'ikusi, bicare basangirire mu bwami bw'Imana. 30 Kandi rero, hariho ab'inyuma bamwe bazaba ab'imbere, n'ab'imbere bamwe bazaba ab'inyuma.” Yesu aririra i Yerusalemu ( Mat 23.37-39 ) 31 Uwo munsi haza Abafarisayo bamwe baramubwira bati “Va hano, ugende kuko Herode ashaka kukwica.” 32 Arababwira ati “Nimugende mubwire iyo ngunzu muti ‘Dore arirukana abadayimoni, arakiza abantu none n'ejo, maze ku munsi wa gatatu azaba arangije rwose.’ 33 Ariko nkwiriye kugenda none n'ejo n'ejo bundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi yicwa atari i Yerusalemu. 34 “Ayii! Yerusalemu, Yerusalemu we, wica abahanuzi ugatera amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse kubundikira abana bawe, nk'uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa yayo ntimunkundire? 35 Dore inzu yanyu muyisigiwe ari umusaka, kandi ndababwira yuko mutazambona kugeza ubwo muzavuga muti ‘Hahirwa uje mu izina ry'Uwiteka.’ ” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda