Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Luka 12 - Bibiliya Yera


Twe gutinya abantu
( Mat 10.28-33 )

1 Muri icyo gihe abantu ibihumbi byinshi bateranira aho ari, ndetse bigeza aho bakandagirana. Nuko abwira abigishwa be ati “Mubanze mwirinde umusemburo w'Abafarisayo ari wo buryarya,

2 kuko ari nta cyatwikiriwe kitazatwikururwa, cyangwa icyahishwe kitazamenyekana.

3 Nuko ibyo mwavugiye mu mwijima byose bizumvikanira mu mucyo, n'icyo mwongoreraniye mu mazu imbere kizavugirwa hejuru yayo.

4 “Kandi ndababwira mwebwe ncuti zanjye nti ‘Ntimugatinye abica umubiri, hanyuma ntibagire ikindi babatwara.

5 Ahubwo ndabereka uwo mukwiriye gutinya: mutinye umara kwica umuntu agashobora kumujugunya muri Gehinomu. Ni koko, ndababwira abe ari we mutinya.’

6 “Mbese ibishwi bitanu ntibigurwa amakuta abiri? Nyamara nta na kimwe muri byo cyibagirana mu maso y'Imana.

7 Ndetse n'umusatsi wo ku mitwe yanyu wose warabazwe. Ntimutinye rero, kuko muruta ibishwi byinshi.

8 “Kandi ndababwira yuko uzampamiriza imbere y'abantu, nanjye Umwana w'umuntu nzamuhamiriza imbere y'abamarayika b'Imana,

9 ariko unyihakanira imbere y'abantu, na we azihakanirwa imbere y'abamarayika b'Imana.

10 “Kandi umuntu wese usebya Umwana w'umuntu azabibabarirwa, ariko utuka Umwuka Wera ntazabibabarirwa.

11 “Kandi nibabajyana mu masinagogi no mu batware no mu bakomeye, ntimuzahagarike umutima w'icyo muzireguza cyangwa w'ibyo muzavuga,

12 kuko Umwuka Wera azabigisha ibyo muzaba mukwiriye kuvuga muri uwo mwanya.”


Umutunzi w'umupfapfa

13 Nuko umuntu umwe wo muri iryo teraniro aramubwira ati “Mwigisha, bwira mwene data tugabane imyandu.”

14 Na we aramusubiza ati “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho kuba umucamanza wanyu, cyangwa ngo ngabanye ibyanyu?”

15 Arababwira ati “Mwitonde kandi mwirinde kwifuza kose, kuko ubugingo bw'umuntu butava mu bwinshi bw'ibintu bye.”

16 Nuko abacira umugani ati “Hariho umukungu wari ufite imirima irumbuka cyane,

17 nuko aribaza mu mutima we ati ‘Ndagira nte ko ntafite aho mpunika imyaka yanjye?’

18 Aribwira ati ‘Ndabigenza ntya: ndasenya urugarama rwanjye nubake urundi runini, abe ari mo mpunika imyaka yanjye yose n'ibintu byanjye.

19 Ni bwo nzabwira umutima wanjye nti: Mutima, ufite ibintu byinshi bibikiwe imyaka myinshi, ngaho ruhuka, urye unywe, unezerwe.’

20 Ariko Imana iramubwira iti ‘Wa mupfu we, muri iri joro uranyagwa ubugingo bwawe. Ibyo wabitse bizaba ibya nde?’

21 “Ni ko umuntu wirundaniriza ubutunzi amera, atari umutunzi mu by'Imana.”


Ntimwiganyire
( Mat 6.19-34 )

22 Abwira abigishwa be ati “Ni cyo gituma mbabwira nti: Ntimukīganyire ngo mutekereze iby'ubugingo muti ‘Tuzarya iki?’ Cyangwa iby'umubiri muti ‘Tuzambara iki?’

23 Kuko ubugingo buruta ibyokurya, n'umubiri uruta imyambaro.

24 Mwitegereze ibikona bitabiba ntibisarure, ntibigire ububiko cyangwa ikigega, nyamara Imana irabigaburira. Mwe se ntimuruta ibisiga cyane?

25 Ni nde muri mwe wabasha kwiyunguraho umukono umwe, abiheshejwe no kwiganyira?

26 Nuko ubwo mutabasha gukora igito rwose, ni iki kibaganyisha ibindi?

27 Mwitegereze uburabyo uko bumera: ntibugira umurimo bukora, ntibuboha imyenda, ariko ndababwira yuko Salomo mu bwiza bwe bwose atarimbaga nka kamwe muri bwo.

28 Ariko Imana ubwo yambika ubwatsi bwo mu gasozi ityo, buriho none n'ejo bakabujugunya mu muriro, ntizarushaho kubambika mwebwe abafite kwizera guke mwe?

29 “Ntimugahagarike umutima wo gushaka ibyokurya n'ibyokunywa, kandi ntimwiganyire.

30 Ibyo byose abapagani bo mu isi ni byo bashaka, burya So aba azi ko namwe mubikennye.

31 Ahubwo mushake ubwami bwe, kuko ari ho ibyo muzabyongerwa.

32 “Mwa mukumbi muto mwe, ntimutinye kuko So yishimira kubaha ubwami.

33 Mugure ibyo mufite, mutange ku buntu. Mwidodere udusaho tudasaza, ari bwo butunzi budashira buri mu ijuru, aho umujura atabwegera n'inyenzi ntizibwonone,

34 kuko aho ubutunzi bwanyu buri, ari ho n'imitima yanyu izaba.


Tube maso dutegereje kugaruka k'Umwami Yesu
( Mat 24.45-51 )

35 “Muhore mukenyeye kandi amatabaza yanyu yake,

36 mumere nk'abantu bategereza shebuja aho agarukira ava mu bukwe, kugira ngo ubwo azaza nakomanga bamukingurire vuba.

37 Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso. Ndababwira ukuri yuko azakenyera, akabicaza akabahereza.

38 Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo, bazaba bahirwa.

39 Kandi mumenye ibi yuko nyir'inzu iyaba yamenyaga igihe umujura azazira, yabaye maso, ntiyakunze ko inzu icukurwa.

40 Namwe muhore mwiteguye, kuko Umwana w'umuntu azaza mu gihe mudatekereza.”

41 Petero aramubaza ati “Databuja, uwo mugani ni twe twenyine uwuciriye cyangwa ni abantu bose?”

42 Umwami Yesu aramusubiza ati “Ni nde gisonga gikiranuka cy'ubwenge, shebuja azasigira abo mu rugo rwe ngo abagerere igerero igihe cyaryo?

43 Hahirwa uwo mugaragu shebuja azaza agasanga abikora.

44 Ndababwira ukuri yuko azamwegurira ibyo afite byose.

45 Ariko uwo mugaragu niyibwira ati ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n'abaja, no kurya no kunywa no gusinda,

46 shebuja w'uwo mugaragu azaza umunsi atamutegereje n'igihe atazi, azamucamo kabiri amuhanane n'abakiranirwa.

47 “Kandi uwo mugaragu wari uzi ibyo shebuja ashaka, ntiyitegure ngo akore ibyo ashaka, azakubitwa inkoni nyinshi.

48 Ariko uwari utabizi agakora ibikwiriye kumuhanisha, azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi wese azabazwa byinshi, n'uweguriwe byinshi ni we bazarushaho kwaka byinshi.


Abantu bazatandukana ku bwa Yesu
( Mat 10.34-42 )

49 “Naje kujugunya umuriro mu isi, none niba umaze gufatwa ndacyashaka iki kandi?

50 Hariho umubatizo nkwiriye kuzabatizwa. Nyamuna uburyo mbabazwa kugeza aho uzasohorera!

51 Mbese mutekereza yuko nazanywe no kuzana amahoro mu isi? Ndababwira yuko atari ko biri, ahubwo naje gutanya abantu!

52 Kuko uhereye none hazabaho batanu mu nzu imwe badahuje, abatatu n'ababiri, kandi n'ababiri n'abatatu badahuje.

53 Umwana ntazahuza na se, na se n'umwana we ntibazahuza. Umukobwa ntazahuza na nyina, na nyina n'umukobwa we ntibazahuza. Umukazana ntazahuza na nyirabukwe, na nyirabukwe n'umukazana we ntibazahuza.”


Abaza abantu igituma batamenya iby'igihe barimo
( Mat 16.2-3 )

54 Nuko abwira abateraniye aho na bo ati “Iyo mubonye igicu kivuye iburengerazuba, uwo mwanya muravuga ngo ‘Imvura iragwa’, kandi ni ko biba.

55 N'iyo mubonye umuyaga uturutse ikusi, muravuga ngo ‘Haraba ubushyuhe’, kandi ni ko biba.

56 Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura isi n'ijuru, ni iki kibabuza kugenzura iby'iki gihe?

57 “Kandi namwe ubwanyu, ni iki kibabuza guhitamo ibitunganye?

58 Nujyana n'ukurega kuburanira ku mutware, ugire umwete mukiri mu nzira wikiranure na we ngo ye kugukururira ku mucamanza, umucamanza akagushyikiriza umusirikare, na we akagushyira mu nzu y'imbohe.

59 Ndakubwira yuko utazavamo rwose, keretse umaze kwishyura umwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan