Kubara 23 - Bibiliya Yera1 Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi.” 2 Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye. Balaki na Balāmu batambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama. 3 Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe nanjye ngende, ahari Uwiteka araza ansanganire; icyo ambwira ndakikubwira.” Ajya mu mpinga y'ibiharabuge. 4 Imana isanganira Balāmu arayibwira ati “Niteguye ibicaniro birindwi, ntambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama.” 5 Uwiteka ashyira ijambo mu kanwa ka Balāmu aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuga utya.” 6 Amusubiraho asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu bose, iruhande rw'ibitambo bye byoshejwe. 7 Aca umugani uhanura ati “Mu Aramu ni ho Balaki yankuye, Umwami w'i Mowabu yankuye mu misozi y'iburasirazuba. Ati ‘Ngwino umvumire ubwoko bwa Yakobo, Ngwino urakarire ubwoko bwa Isirayeli.’ 8 Navuma nte abo Imana itavumye? Kandi narakarira nte abo Imana itarakariye? 9 Kuko nitegeye ubwo bwoko ndi hejuru y'ibitare, Nkabwitegera ndi mu mpinga z'imisozi. Dore ni ubwoko butura ukwabwo, Ntibuzabarwa mu mahanga. 10 Ni nde ubasha kubara umukungugu w'ubwoko bwa Yakobo? Cyangwa ni nde ubasha kubara igice cya kane cy'Abisirayeli? Icyampa nkipfira nk'uko abakiranutsi bapfa, Iherezo ryanjye rikaba nk'iryabo!” 11 Balaki abwira Balāmu ati “Ungenjeje ute? Nakuzaniye kuvuma ababisha banjye, none ubahesheje umugisha musa?” 12 Aramusubiza ati “Ibyo Uwiteka ashyize mu kanwa kanjye, sinkwiye kwirinda akaba ari byo mvuga?” 13 Balaki aramubwira ati “Ndakwinginze, ngwino nkujyane ahandi aho uri bubashe kubītegera, kuko witēgeye impera imwe yabo gusa ntubitēgere bose, abe ari ho ubamvumirira.” 14 Amujyana mu ishyamba ry'i Sofimu amugeza mu mpinga ya Pisiga, yubakaho ibicaniro birindwi, atamba impfizi n'isekurume y'intama ku gicaniro cyose. 15 Balāmu abwira Balaki ati “Hagarara hano iruhande rw'ibitambo byawe byoshejwe, mbanze mpurire n'Uwiteka hariya.” 16 Uwiteka asanganira Balāmu ashyira ijambo mu kanwa ke, aramubwira ati “Subira kuri Balaki uvuge utya.” 17 Asanga ahagararanye n'abatware b'i Mowabu iruhande rw'ibitambo bye. Balaki aramubaza ati “Uwiteka yavuze iki?” 18 Aca umugani uhanura ati “Haguruka Balaki wumve, Ntegera ugutwi, mwene Sipori. 19 Imana si umuntu ngo ibeshye, Kandi si umwana w'umuntu ngo yicuze. Ibyo yavuze, no gukora ntizabikora? Ibyavuye mu kanwa kayo, no gusohoza ntizabisohoza? 20 Dore nategetswe kubahesha umugisha, Na yo yawubahaye simbasha kuwukura. 21 Ntibonye gukiranirwa k'ubwoko bwa Yakobo, Ubugoryi ntibubonye ku Bisirayeli, Uwiteka Imana iri kumwe na bo, Ni umwami wabo, bayivugiriza impundu. 22 Imana yabakuye muri Egiputa ni yo ibajyana, Ifite amaboko nk'ay'imbogo. 23 Nta kuragura kuri mu bwoko bwa Yakobo, Nta bupfumu buri mu Bisirayeli, Mu gihe cyategetswe Abayakobo n'Abisirayeli bazabwirwa icyo Imana ikora. 24 Dore ubwo bwoko bubaduka nk'intare y'ingore, Buvumbuka nk'intare y'ingabo. Ntizaryama itararya umuhigo, Itaranywa amaraso y'abishwe.” 25 Balaki abwira Balāmu ati “Ntubavume na hato, ntubaheshe umugisha na muke.” 26 Maze Balāmu abwira Balaki ati “Sinakubwiye nti ‘Icyo Uwiteka avuga cyose ni cyo nkwiriye gukora’? ” 27 Balaki abwira Balāmu ati “Nuko ngwino nkujyane ahandi, ahari Imana irakunda ko ubamvumirirayo. 28 Balaki ajyana Balāmu mu mpinga ya Pewori, harengeye ubutayu.” 29 Balāmu abwira Balaki ati “Nyubakishiriza hano ibicaniro birindwi, unyitegurire hano amapfizi arindwi n'amasekurume y'intama arindwi.” 30 Balaki abigenza uko Balāmu amubwiye, atambira ku gicaniro cyose impfizi n'isekurume y'intama. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda