Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Kubara 22 - Bibiliya Yera


Balaki yinginga Balāmu kuvuma Abisirayeli

1 Abisirayeli barahaguruka babamba amahema mu kibaya cy'i Mowabu kinini, hakurya ya Yorodani ahateganye n'i Yeriko.

2 Balaki mwene Sipori amenya ibyo Abisirayeli bagiriye Abamori byose.

3 Abamowabu batinyishwa ubwo bwoko cyane n'ubwinshi bwabo, bakurwa umutima n'Abisirayeli.

4 Abamowabu babwira abakuru b'i Midiyani bati “None uyu mutwe uzarigata abatugose bose, nk'uko inka ikunūza ubwatsi bwo mu rwuri.” Balaki mwene Sipori ni we wari ku ngoma i Mowabu muri icyo gihe.

5 Atuma intumwa kuri Balāmu mwene Bewori i Petori, iri ku ruzi Ufurate mu gihugu cy'ubwoko bwe zo kumuhamagara ati “Dore hariho abantu bavuye muri Egiputa, bajimagije igihugu cyose barantegereje.

6 Nuko ndakwinginze, ngwino umvumire abo bantu kuko bandusha amaboko. Ahari nzabanesha, tubatsinde mbirukane mu gihugu, kuko nzi yuko uwo uhesha umugisha awuhabwa, uwo uvuma akaba ikivume.”

7 Abakuru b'i Mowabu n'ab'i Midiyani bagenda bafite ingemu bagera kuri Balāmu, bamubwira ubutumwa bwa Balaki.

8 Arababwira ati “Nimumare hano iri joro, nzababwira ibyo Uwiteka ari bumbwire.” Abatware b'i Mowabu barara kwa Balāmu.

9 Imana iza aho Balāmu ari iramubaza iti “Aba bantu muri kumwe ni abahe?”

10 Balāmu asubiza Imana ati “Balaki mwene Sipori umwami w'i Mowabu, yantumyeho ngo:

11 dore abantu bavuye muri Egiputa bajimagije igihugu. Ati ‘Ngwino ubamvumire, ahari nzashobora kubarwanya mbirukane.’ ”

12 Imana ibwira Balāmu iti “Ntujyane na bo. Ntuvume abo bantu kuko bahawe umugisha.”

13 Mu gitondo Balāmu arabyuka, abwira abatware ba Balaki ati “Nimwigendere musubire iwanyu, kuko Uwiteka yanze kunkundira ko tujyana.”

14 Abatware b'i Mowabu barahaguruka, basubira kuri Balaki baramubwira bati “Balāmu yanze ko tuzana.”

15 Balaki arongera atuma abandi batware baruta abo ubwinshi, babarusha n'icyubahiro.

16 Bajya kwa Balāmu baramubwira bati “Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuza kumwitaba,

17 kuko azagushyira hejuru akaguha icyubahiro cyinshi cyane, kandi ngo icyo uzamubwira cyose azakigukorera. None ngo ngwino arakwinginze, umuvumire abo bantu.”

18 Balāmu asubiza abagaragu ba Balaki ati “Naho Balaki yampa ifeza n'izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n'itegeko ry'Uwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye.

19 None ndabinginze, namwe murare hano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira.”

20 Imana iza aho Balāmu ari nijoro iramubwira iti “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke ujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyo ukora.”


Imana irakarira Balāmu, indogobe ye imuhana

21 Mu gitondo Balāmu arabyuka ashyira amatandiko ku ndogobe ye y'ingore, ajyana na ba batware b'i Mowabu.

22 Uburakari bw'Imana bukongezwa n'uko yagiye, marayika w'Uwiteka ahagarikwa mu nzira no kumutangira. Yari ahetswe n'indogobe ye, abagaragu be bombi bari kumwe na we.

23 Indogobe ibona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki, irakebereza ijya mu gisambu. Balāmu ayikubitira kuyisubiza mu nzira.

24 Marayika w'Uwiteka ahagarara mu muhōra w'inzitiro z'amabuye, zigabanya inzabibu.

25 Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka yiyagiriza ku muhōra, iwubyigiraho ikirenge cya Balāmu, arongera arayikubita.

26 Marayika w'Uwiteka asubira inyuma ahagarara mu mpatānwa, hatari umwanya wo gukeberereza iburyo cyangwa ibumoso.

27 Iyo ndogobe ibonye marayika w'Uwiteka, iryama igihetse Balāmu. Uburakari bwa Balāmu burakongezwa, ayikubita inkoni ye.

28 Uwiteka abumbura akanwa k'iyo ndogobe ibaza Balāmu iti “Umpoye ki, kunkubita aka gatatu?”

29 Balāmu arayisubiza ati “Nguhoye kunsuzugura. Kutagira inkota mu ntoki! Mba nakwishe.”

30 Indogobe ibaza Balāmu iti “Sindi indogobe yawe ijya iguheka iteka, nkageza kuri uyu munsi? Hari ubundi nigeze kukugirira ntyo?” Arahakana ati “Oya.”

31 Maze Uwiteka ahwejesha amaso ya Balāmu, abona marayika w'Uwiteka ahagaze mu nzira, akuye inkota ayifashe mu ntoki. Arunama, yikubita hasi yubamye.

32 Marayika w'Uwiteka aramubaza ati “Ukubitiye iki indogobe yawe aka gatatu? Dore nzanywe no kugutangira, kuko mbonye uca mu nzira ijyana kurimbuka.

33 Indogobe yambonye ikebanukira imbere yanjye ka gatatu, iyo idakebanuka ngo itanyegera, simba mbuze kukwica nkayikiza.”

34 Balāmu abwira marayika w'Uwiteka ati “Nakoze icyaha kuko nari ntazi yuko uhagaritswe mu nzira no kuntangira. Nuko niba ureba ko ari bibi, reka nsubireyo.”

35 Marayika w'Uwiteka abwira Balāmu ati “Jyana n'abo bantu, ariko icyo nzajya nkubwira azabe ari cyo ujya uvuga.” Nuko Balāmu ajyana na ba batware ba Balaki.

36 Balaki yumvise yuko Balāmu aje, ajya kumusanganirira mu mudugudu w'i Mowabu uri ku mugezi wa Arunoni. Ni wo rugabano rw'igihugu cye, aho kigarukira.

37 Balaki abaza Balāmu ati “Sinagutumiye agatitibiranyo? Ni iki cyakubuzaga kunyitaba? Ntuzi ko nshobora kugukuza ukagira icyubahiro?”

38 Balāmu asubiza Balaki ati “Dore noneho ndaje. Ariko hari ijambo na rimwe nshobora kuvuga ubwanjye? Ijambo ry'Imana izashyira mu kanwa kanjye ni ryo nzavuga.”

39 Balāmu ajyana na Balaki, bajya i Kiriyatihusoti.

40 Balaki atamba ibitambo by'inka n'iby'intama, acira Balāmu na ba batware bari kumwe na we.


Balāmu agerageza kabiri kuvuma Abisirayeli, Imana imushyira mu kanwa amagambo abahesha umugisha

41 Mu gitondo Balaki ajyana Balāmu, amuzamura umusozi witwa Bamotibāli, yitegera impera imwe y'ubwo bwoko.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan