Ivugururamategeko 34 - Bibiliya YeraUrupfu rwa Mose 1 Mose ava mu kibaya cy'i Mowabu kinini, azamuka umusozi wa Nebo agera mu mpinga ya Pisiga, iteganye n'i Yeriko. Uwiteka amwereka igihugu cy'i Galeyadi cyose ageza i Dani, 2 n'icy'Abanafutali cyose, n'icy'Abefurayimu n'Abamanase, n'icy'Abayuda cyose ageza ku Nyanja y'iburengerazuba. 3 Amwereka n'i Negebu, n'ikibaya cyo kuri Yorodani, ari cyo gikombe cy'i Yeriko, umudugudu w'imikindo ageza i Sowari. 4 Uwiteka aramubwira ati “Ngikiriya igihugu narahiye Aburahamu na Isaka na Yakobo nti ‘Nzagiha urubyaro rwawe.’ None nguhaye kukirebesha amaso, ariko ntuzambuka ngo ukijyemo.” 5 Nuko Mose umugaragu w'Uwiteka apfira aho ngaho mu gihugu cy'i Mowabu, uko Uwiteka yategetse. 6 Amuhamba mu gikombe cyo mu gihugu cy'i Mowabu giteganye n'i Betipewori, ariko nta wuzi igituro cye na bugingo n'ubu. 7 Mose yapfuye amaze imyaka ijana na makumyabiri avutse, ijisho rye ritabaye ibirorirori, intege ze zari zitagabanutse. 8 Abisirayeli bamara iminsi mirongo itatu bariririra Mose mu kibaya cy'i Mowabu kinini, nuko iminsi yo kuririra Mose no kumwiraburira irashira. 9 Yosuwa mwene Nuni yari yuzuye umwuka w'ubwenge, kuko Mose yari yaramurambitseho ibiganza. Abisirayeli baramwumvira, bagenza uko Uwiteka yategetse Mose. 10 Mu Bisirayeli ntihabonetse ukundi umuhanuzi uhwanye na Mose, uwo Uwiteka yamenyaga barebana. 11 Ntawagereranywa na we, ku bw'ibimenyetso n'ibitangaza byose Uwiteka yamutumye gukorera mu gihugu cya Egiputa, ngo abigirire Farawo n'abagaragu be bose n'igihugu cye cyose, 12 no ku bw'iby'amaboko menshi byose n'ibiteye ubwoba byose, Mose yakoreye mu maso y'Abisirayeli bose. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda