Ivugururamategeko 27 - Bibiliya YeraIbibuye binini byashinzwe Ebali n'i Gerizimu 1 Mose n'abakuru b'Abisirayeli bategeka abantu bati “Muhore mwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi. 2 Kandi ubwo muzambuka Yorodani mukagera mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha, uzishingire ibibuye binini ubihome ingwa. 3 Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'ayo mategeko, numara kwambutswa no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, igihugu cy'amata n'ubuki, nk'uko Uwiteka Imana ya ba sekuruza banyu yagusezeranije. 4 Nuko nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ibyo bibuye mbategetse uyu munsi ku musozi wa Ebali, ubihome ingwa. 5 Kandi uzubakireyo Uwiteka Imana yawe igicaniro cy'amabuye, ntuzayakozeho ikintu cy'icyuma. 6 Uzubakishe igicaniro cy'Uwiteka Imana yawe amabuye atabajwe, abe ari cyo utambiriraho Uwiteka Imana yawe ibitambo byoswa, 7 kandi utambireyo ibitambo by'uko muri amahoro ubirīreyo, wishimire imbere y'Uwiteka Imana yawe. 8 Uzandike kuri ibyo bibuye amagambo yose y'aya mategeko, wandikishije gukeba inyuguti zisomeka neza.” 9 Mose n'abatambyi b'Abalewi babwira Abisirayeli bose bati “Wa bwoko bw'Abisirayeli we, ceceka wumve: uyu munsi uhindutse ubwoko bw'Uwiteka Imana yawe. 10 Ni cyo gituma ukwiriye kumvira Uwiteka Imana yawe, ukitondera amategeko y'Uwiteka y'uburyo bwose, ngutegeka uyu munsi.” 11 Mose yihanangiriza abantu kuri uwo munsi ati 12 “Aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Gerizimu no kwifuriza abantu umugisha, nimumara kwambuka Yorodani: ab'imiryango ya Simiyoni na Lewi na Yuda, na Isakari na Yosefu na Benyamini. 13 Kandi aba azabe ari bo bahagarikwa ku musozi wa Ebali no kuvuga umuvumo: ab'imiryango ya Rubeni na Gadi na Asheri, na Zebuluni na Dani na Nafutali.” 14 Abalewi babwize Abisirayeli bose ijwi rirenga bati 15 “Nihagira umuntu urema igishushanyo kibajwe cyangwa kiyagijwe, ikizira Uwiteka yanga urunuka, kiremwa n'umuhanga wabyo akagishinga rwihishwa, avumwe.” Abantu bose babasubize bati “Amen!” 16 Abalewi bati “Usuzugura se cyangwa nyina avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” 17 Abalewi bati “Uhina imbago z'urubibi rwa mugenzi we avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” 18 Abalewi bati “Uyobya impumyi inzira avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” 19 Abalewi bati “Ugoreka urubanza rw'umusuhuke w'umunyamahanga, cyangwa rw'impfubyi cyangwa rw'umupfakazi, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” 20 Abalewi bati “Usambana na muka se avumwe, kuko aba yorosoye umwenda wa se akamwambika ubusa.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” 21 Abalewi bati “Uryamana n'itungo ryose avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” 22 Abalewi bati “Usambana na mushiki we basangiye se cyangwa nyina, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” 23 Abalewi bati “Usambana na nyirabukwe avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” 24 Abalewi bati “Uwica mugenzi we rwihishwa avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” 25 Abalewi bati “Uwenda ibiguzi byo kwicisha utacumuye avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” 26 Abalewi bati “Udasohoza amagambo y'ayo mategeko ngo ayumvire, avumwe.” Abantu bose bavuge bati “Amen!” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda