Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Ivugururamategeko 24 - Bibiliya Yera


Amategeko yo kwahukana

1 Umuntu narongora umugeni maze ntamukundwakaze kuko hari igiteye isoni yamubonyeho, amwandikire urwandiko rwo kumusenda arumuhe, amwirukane mu nzu ye.

2 Namara kuva mu nzu ye, yemererwa kugenda agacyurwa n'undi.

3 Kandi umugabo wamucyuye namunyungwakaza, akamwandikira urwandiko rwo kumusenda akarumuha, akamwirukana mu nzu ye, cyangwa uwo mugabo wamucyuye napfa,

4 umugabo we wa mbere wabanje kumwirukana ntazamucyure amaze kononekara, kuko ibyo byaba ikizira imbere y'Uwiteka. Kandi ntuzashyire icyaha ku gihugu Uwiteka Imana yawe iguha ho gakondo.

5 Umugabo naba arongoye vuba ntazatabare kandi ntazakoreshwe umurimo wose, amare umwaka iwe aruhutse anezeze umugore yarongoye.

6 Ntihakagire umuntu waka urusyo cyangwa ingasīre ho ingwate, kuko yaba yatse ubugingo bw'umuntu ho ingwate.

7 Nibabona umuntu wibye uwo muri bene wabo Abisirayeli, akamugira nk'imbata cyangwa akamugura, uwo mujura azicwe. Uko abe ari ko mukura ikibi hagati muri mwe.

8 Wite ku muze w'ibibembe, kugira ngo ugire umwete wo kwitondera no kumvira ibyo abatambyi b'Abalewi bazabigisha byose. Ibyo nategetse abo azabe ari byo mwitondera, mwumvira.

9 uhore wibuka ibyo Uwiteka Imana yawe yagiriye Miriyamu mu rugendo ubwo mwavaga muri Egiputa.

10 Nuguriza cyangwa nutiza mugenzi wawe ikintu cyose, ntuzinjizwe mu nzu ye no kwiha ingwate mu bye.

11 Uhagarare hanze, uwo uguriza abe ari we usohokana ingwate ayiguhe.

12 Kandi niba ari umukene ntuzararane ingwate ye,

13 ntuzabure kuyimusubiza izuba nirirenga, kugira ngo aryame muri uwo mwambaro agusabira umugisha. Ibyo bizakubera gukiranuka imbere y'Uwiteka Imana yawe.

14 Ntuzagirire nabi umukozi ukorera ibihembo w'umukene w'umworo, naho yaba uwo muri bene wanyu, cyangwa uwo mu basuhuke b'abanyamahanga bari iwanyu mu gihugu cyanyu.

15 Uzajye umuha ibihembo bye by'umunsi akoze, izuba ntirizarenge utarabimuha, kuko ari umukene akabihoza ku mutima abyifuza, adatakira Uwiteka akakurega, bikakubera icyaha.

16 Ba se b'abana ntibakicwe babahōra abana babo, kandi abana ntibakicwe babahōra ba se, umuntu wese yicishwe n'icye cyaha.

17 Ntuzagoreke urubanza rw'umusuhuke w'umunyamahanga cyangwa urw'impfubyi, kandi umwambaro w'umupfakazi ntukawumwake ho ingwate.

18 Ahubwo ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, Uwiteka Imana yawe ikagucungura ikagukurayo. Ni cyo gituma nkubuza kugenza utyo.

19 Nusarura umurima wawe ukibagirwa umuganda muri wo, ntuzasubireyo kuwenda, uzabe uw'umusuhuke w'umunyamahanga n'uw'impfubyi n'uw'umupfakazi, kugira ngo Uwiteka Imana yawe iguhere umugisha imirimo ukora yose.

20 Nukubitira umwelayo wawe kugusha imbuto zawo, ntuzasubire kwakura amashami yawo ubwa kabiri, izisigaye zizabe iz'umusuhuke w'umunyamahanga, n'iz'impfubyi n'iz'umupfakazi.

21 Nusoroma imbuto z'uruzabibu rwawe ntuzasubiremo guhumba, izisigaye zizabe iz'umusuhuke w'umunyamahanga, n'iz'impfubyi n'iz'umupfakazi.

22 Kandi ujye wibuka yuko wari umuretwa mu gihugu cya Egiputa, ni cyo gitumye ngutegeka kugenza utyo.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan