Ivugururamategeko 18 - Bibiliya YeraAbisirayeli bahanurirwa ko umuhanuzi Mesiya azaturuka muri bo 1 Abatambyi b'Abalewi ndetse umuryango wa Lewi wose, ntibagire umugabane cyangwa gakondo mu Bisirayeli, ahubwo barye ku bitambo bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n'umuriro, batungwe na gakondo ye. 2 Ntibazagire gakondo muri bene wabo, Uwiteka ni we gakondo yabo nk'uko yababwiye. 3 Uyu ube ari wo uba umwanya w'abatambyi abantu bakwiriye kubakūrira: abatamba igitambo cy'inka cyangwa cy'intama, bajye bakūrira umutambyi urushyi rw'ukuboko n'imisaya n'igifu. 4 Kandi uzajye umuha umuganura w'amasaka yawe n'uwa vino yawe, n'uw'amavuta ya elayo yawe, n'uw'ubwoya bw'intama zawe. 5 Kuko ari we Uwiteka Imana yawe yatoranirije mu miryango yawe yose guhagarara, agakora umurimo wera mu izina ry'Uwiteka we n'urubyaro rwe iteka ryose. 6 Kandi Umulewi nava aho atuye, ahantu hose h'iwanyu ho mu gihugu cy'Abisirayeli cyose, akajya ahantu Uwiteka azaba yaratoranije abitewe n'umutima ubyifuza rwose, 7 azajye akora umurimo wera mu izina ry'Uwiteka Imana ye, nk'uko bene wabo bose b'Abalewi bakora, bahagarara imbere y'Uwiteka. 8 Ajye ahwanya n'abandi umugabane w'ibyokurya, ariko ugeretswe ku biguzi by'ibyarazwe na ba sekuruza. 9 Numara kugera mu gihugu Uwiteka Imana yawe iguha, ntuzige gukurikiza ibizira bikorwa n'ayo mahanga. 10 Muri mwe ntihazaboneke ucisha umuhungu we cyangwa umukobwa we mu muriro, cyangwa ukora iby'ubupfumu cyangwa uragurisha ibicu, cyangwa umupfumu, cyangwa umurozi, 11 cyangwa umwambuzi, cyangwa ushikisha, cyangwa uragurira abantu ibizababaho, cyangwa umushitsi. 12 Kuko ukora ibyo wese ari ikizira Uwiteka yanga urunuka, kandi ibyo bizira ni byo bitumye Uwiteka Imana yawe izirukana ayo mahanga imbere yawe. 13 Utungane rwose ku Uwiteka Imana yawe. 14 Kuko ayo mahanga uzahindūra yumvira abaragurisha ibicu n'abapfumu, ariko wowe ho Uwiteka Imana yawe ntigukundira kugenza utyo. 15 Uwiteka Imana yawe izabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkanjye ukomotse hagati muri mwe, muri bene wanyu, azabe ari we mwumvira. 16 Bizakubera rwose nk'ibyo wasabiye Uwiteka Imana yawe kuri Horebu kuri wa munsi w'iteraniro, uti “Sinkongere kumva ijwi ry'Uwiteka Imana yanjye cyangwa kubona uyu muriro mwinshi, ntazapfa.” 17 Uwiteka arambwira ati “Ibyo bavuze babivuze neza. 18 Nzabahagurukiriza umuhanuzi umeze nkawe ukomotse muri bene wabo, nzashyira amagambo yanjye mu kanwa ke ajye ababwira ibyo mutegetse byose. 19 Kandi utazumvira amagambo yanjye, uwo azavuga mu izina ryanjye, nzabimuhōra. 20 Ariko umuhanuzi uzahangara kwihimbira ijambo ntamutegetse kuvuga akarivuga mu izina ryanjye, cyangwa akavuga mu izina ry'izindi mana, uwo muhanuzi azapfa.” 21 Kandi niwibaza uti “Tuzamenya dute ijambo Uwiteka atavuze?” 22 Umuhanuzi navuga mu izina ry'Uwiteka hanyuma icyo yavuze ntikibe, ntigisohore, icyo kizaba ikitavuzwe n'Uwiteka. Uwo muhanuzi azaba ahangaye kucyihimbira, ntuzamutinye. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda