Ivugururamategeko 11 - Bibiliya Yera1 Ni cyo gituma ukwiriye gukunda Uwiteka Imana yawe, ukajya witondera ibyo yakwihanangirije, n'amategeko yayo n'amateka yayo, n'ibyo yagutegetse iteka ryose. 2 Uyu munsi mumenye ibi kuko abana banyu batigeze kubimenya cyangwa kubibona atari bo mbwira, mumenye ibihano Uwiteka Imana yanyu abahanishije, no gukomera kwayo n'amaboko yayo menshi, n'ukuboko kwayo kurambutse 3 n'ibimenyetso byayo, n'imirimo yayo yagiririye hagati muri Egiputa, Farawo umwami wa Egiputa n'igihugu cye cyose, 4 n'ibyo yagiriye ingabo z'Abanyegiputa n'amafarashi yabo n'amagare yabo, uko yabirengeje amazi y'Inyanja Itukura ubwo babakurikiraga Uwiteka akabarimbura pe, 5 n'ibyo yagiririye mwebwe mu butayu ukageza aho mwaziye aha hantu, 6 n'ibyo yagiriye Datani na Abiramu bene Eliyabu Umurubeni: uko ubutaka bwasamye bukabamirana n'ab'iwabo, n'amahema yabo n'ibyari bifite ubugingo byose byabakurikije, bibera hagati mu Bisirayeli bose. 7 Amaso yanyu yiboneye ibikomeye byose Uwiteka yakoze. 8 Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera amategeko yose mbategeka uyu munsi, kugira ngo mugire amaboko mujye mu gihugu mugihindūre, ni cyo mwambuka mujyanwamo no guhindūra, 9 mubone uko muramira mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu kubaha bo n'urubyaro rwabo, igihugu cy'amata n'ubuki. 10 Kuko igihugu ujyanwamo no guhindūra kidahwanye n'igihugu cya Egiputa mwavuyemo, mwabibagamo imbuto zanyu zikavomerwa n'umuruho w'ibirenge byanyu, nk'uko umuntu yuhira umurima w'imboga. 11 Ahubwo igihugu mujyanwamo no guhindūra kirimo imisozi n'ibikombe, kinywa amazi y'imvura. 12 Ni igihugu Uwiteka Imana yawe yitaho, kandi Uwiteka Imana yawe ihora igihanze amaso, ihereye ku itangiriro ry'umwaka ikageza ku iherezo ryawo. 13 Nimugira umwete wo kumvira amategeko yanjye mbategeka uyu munsi, ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu, muyikoreshereze imitima yanyu yose n'ubugingo bwanyu bwose, 14 nzavubira igihugu cyanyu imvura mu bihe bikwiriye, imvura y'umuhindo n'iy'itumba, kugira ngo musarure imyaka yanyu y'impeke, na vino yanyu n'amavuta ya elayo yanyu. 15 Kandi nzamereza amatungo yanyu ubwatsi mu nzuri zanyu, muzarya muhage. 16 Mwirinde imitima yanyu itoshywa mugateshuka, mugakorera izindi mana mukazikubita imbere, 17 mukikongereza uburakari bw'Uwiteka akaziba ijuru, akica imvura ubutaka ntibwere imyaka yabwo, mukarimbuka vuba mukava mu gihugu cyiza Uwiteka abaha. 18 Nuko mubike ayo magambo yanjye mu mitima yanyu no mu bugingo bwanyu, muyahambire ku maboko yanyu ababere ikimenyetso, muyashyire mu mpanga zanyu hagati y'amaso yanyu. 19 Mujye muyigisha abana banyu, mujye muyavuga mwicaye mu mazu yanyu, n'uko mugenda mu nzira n'uko muryamye n'uko mubyutse. 20 Kandi muzayandike ku nkomanizo z'amazu yanyu no ku byugarira byanyu, 21 kugira ngo iminsi yanyu igwirire mwebwe n'abana banyu, mu gihugu Uwiteka yarahiye ba sekuruza banyu ko azabaha, ihwane n'iy'ijuru riri hejuru y'isi. 22 Nimugira umwete wo kwitondera ayo mategeko mbategeka yose mukayumvira ngo mukunde Uwiteka Imana yanyu mugende mu nzira ibayoboye zose, mwifatanye na yo akaramata, 23 Uwiteka azirukana ya mahanga yose imbere yanyu, muhindūre amahanga abarusha gukomera n'amaboko. 24 Ahantu hose muzakandagira hazaba ahanyu, urugabano rwanyu ruzahera ku butayu rugeze kuri Lebanoni, kandi ruzahera ku ruzi Ufurate rugeze ku Nyanja y'iburengerazuba. 25 Ntihazagira umuntu ubasha kubahagarara imbere, Uwiteka Imana yanyu izateza ubwoba igihugu muzakandagiramo cyose, ngo babatinye uko yababwiye. 26 Dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha n'umuvumo. 27 Uwo mugisha muzawuhabwa nimwitondera amategeko y'Uwiteka Imana yanyu, mbategeka uyu munsi, 28 uwo muvumo muzawuvumwa nimutumvira amategeko y'Uwiteka Imana yanyu, mugateshuka inzira mbategeka uyu munsi, ngo muhindukirire izindi mana mutigeze kumenya. 29 Kandi Uwiteka Imana yanyu nimara kukujyana mu gihugu ujyanwamo no guhindūra, uzavugire uwo mugisha ku musozi wa Gerizimu, n'umuvumo uzawuvugire ku musozi wa Ebali. 30 Mbese iyo misozi ntiri hakurya ya Yorodani, inyuma y'inzira ica iburengerazuba, mu gihugu cy'Abanyakanāni batuye mu kibaya ahateganye n'i Gilugali, hafi y'ibiti byitwa imyeloni bya More? 31 Kuko mugiye kwambutswa Yorodani no kujya mu gihugu Uwiteka Imana yanyu ibaha mukagihindūra, muzagihindūra koko mugituremo. 32 Kandi muzajye mwitondera amategeko n'amateka yose mbashyira imbere uyu munsi, muyumvire. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda