Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 8 - Bibiliya Yera


Bwenge yongera guhugura

1 Ntimwumva ko Bwenge ashyira ejuru, Akarangurura ijwi ry'ubuhanga?

2 Ahagaze mu mpinga z'imisozi, Mu mahuriro y'inzira.

3 Mu marembo no mu miharuro y'umurwa, Ashyira ejuru ari mu bikingi by'amarembo ati

4 “Yemwe bagabo, ni mwe mpamagara, N'abana b'abantu ni bo ijwi ryanjye ribwira.

5 Yemwe mwa njiji mwe, nimujijuke, Namwe mwa bapfu mwe, mugire umutima usobanukiwe.

6 Nimwumve ngiye kuvuga ibikomeye, Kandi umunwa wanjye ndawubumburira kuvuga ibitunganye.

7 Kuko akanwa kanjye kaza kuvuga ukuri, Kandi gukiranirwa ari ikizira kuri jye.

8 Amagambo yo mu kanwa kanjye yose ni akiranuka, Nta buriganya cyangwa ubugoryi buyabamo.

9 Asobanukira ujijutse, Kandi atunganira ababonye ubwenge.

10 Aho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha, Mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza.

11 “Kuko ubwenge buruta amabuye ya marijani, Kandi mu bintu byifuzwa byose nta gihwanye na bwo.

12 Jyewe Bwenge nagize umurava ho ubuturo bwanjye, Mfite ubwenge bwo kugenzura.

13 Kūbaha Uwiteka ni ukwanga ibibi, Ubwibone n'agasuzuguro n'inzira y'ibibi, N'akanwa k'ubugoryi ni byo nanga.

14 Ni jye nyir'inama no kumenya gutunganye, Ni jye Muhanga kandi mfite n'ububasha.

15 Ni jye wimika abami, Ngaha ibikomangoma guca imanza zitabera.

16 Ni jye uha abatware gutwara, N'imfura na zo ndetse n'abacamanza bo mu isi bose.

17 Nkunda abankunda, Kandi abanshakana umwete bazambona.

18 Ubukire n'icyubahiro biri iwanjye, Kandi n'ubutunzi buhoraho, no gukiranuka na byo.

19 Imbuto zanjye ziruta izahabu, ni ukuri ziruta izahabu nziza, Kandi indamu yanjye iruta ifeza y'indobanure.

20 Ngendera mu nzira yo gukiranuka, No mu nzira z'imanza zitabera,

21 Kugira ngo ntungishe abankunda, Nuzuze ububiko bwabo.

22 “Uwiteka mu itangira ry'imirimo ye yarangabiye, Ataragira icyo arema.

23 Uhereye kera kose narimitswe, Uhereye mbere na mbere isi itararemwa.

24 Ikuzimu hatarabaho naragaragajwe, Amasōko adudubiza amazi menshi ataraboneka.

25 Imisozi miremire itarahagarikwa, Iyindi itarabaho naragaragajwe.

26 Yari itararema isi no mu bweru, N'umukungugu w'isi utaratumuka.

27 Igihe yaringanije amajuru nari mpari, Igihe yashingaga urugabano rw'ikuzimu,

28 Mu gihe yakomereje ijuru hejuru, No mu gihe amasōko y'ikuzimu yahawe imbaraga,

29 Igihe yahaye inyanja urubibi rwayo, Kugira ngo amazi atarenga itegeko ryayo, Kandi no mu gihe yagaragaje imfatiro z'isi.

30 Icyo gihe nari kumwe na yo ndi umukozi w'umuhanga, Kandi nari umunezero wayo iminsi yose, Ngahora nezerewe imbere yayo,

31 Nkishimira mu isi yayo yaremewe guturwamo, Kandi ibinezeza byanjye byari ukubana n'abantu.

32 “Nuko rero bana banjye nimunyumvire, Kuko hahirwa abakomeza inzira zanjye.

33 Mwumve ibyo mbahugura mugire ubwenge, Ntimubwange.

34 Hahirwa umuntu unyumvira, Akaba maso mu marembo yanjye iminsi yose, Agategerereza ku nkomo z'imiryango yanjye.

35 Kuko umbonye wese aba abonye ubugingo, Kandi azahabwa umugisha n'Uwiteka,

36 Ariko uncumuraho aba yononnye ubugingo bwe, Abanyanga bose baba bakunze urupfu.”

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan