Biblia Todo Logo
Bìoball air-loidhne

- Sanasan -

Imigani 29 - Bibiliya Yera

1 Ucyahwa kenshi agashinga ijosi, Azavunagurika atunguwe nta kizamukiza.

2 Iyo abakiranutsi bagwiriye abantu barishima, Ariko iyo hategeka umunyabyaha abantu bacura imiborogo.

3 Ukunda ubwenge anezeza se, Ariko ubana n'abamaraya yiyaya ibintu bye.

4 Umwami akomeresha igihugu imanza zitabera, Ariko uhongesha aragitsinda.

5 Umuntu ushyeshya umuturanyi we, Aba asa nk'uteze amaguru ye ikigoyi.

6 Mu gicumuro cy'umunyabyaha harimo umutego ategewemo, Ariko umukiranutsi arishima akavuza impundu.

7 Umukiranutsi azi urubanza rw'abakene, Ariko umunyabyaha nta bwenge afite bwo kurumenya.

8 Abakobanyi bakongeza umudugudu imivurungano, Ariko abanyabwenge bahosha uburakari.

9 Umunyabwenge iyo agiye impaka n'umupfapfa, Naho yarakara cyangwa agaseka ntabwo zakoroha.

10 Abakunda kwicana banga intungane, Kandi n'umukiranutsi bashaka uko bamwica.

11 Umupfapfa agaragaza uburakari bwe bwose, Ariko umunyabwenge arifata akabucubya.

12 Iyo umutware yumviye amazimwe, Abagaragu be bose baba abanyabyaha.

13 Umukene n'urenganya amahuriro yabo ni amwe, Uwiteka ahwejesha amaso ya bombi.

14 Umwami ucira abakene imanza zitabera, Ingoma ye izakomera iteka ryose.

15 Umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge, Ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni.

16 Iyo abanyabyaha bagwiriye, Ibicumuro na byo biragwira, Ariko abakiranutsi bazabitegereza bahenebera.

17 Hana umwana wawe azakuruhura, Ndetse azanezeza umutima wawe.

18 Aho guhishurirwa kutari abantu bigira ibyigenge, Ariko ukomeza amategeko aba ahirwa.

19 Ikiretwa ntigihanishwa amagambo, N'iyo kiyumvise ntikiyitaho.

20 Mbese wabonye umuntu uhuta amagambo? Bakwemera umupfapfa kumurutisha uwo.

21 Umugaragu warezwe neza uhereye mu bwana bwe, Hanyuma azabera shebuja umwana.

22 Umunyamujinya abyutsa intonganya, Kandi umuntu w'inkazi agwiza ibicumuro.

23 Ubwibone bw'umuntu buzamucisha bugufi, Ariko uwicisha bugufi mu mutima azabona icyubahiro.

24 Uwiyuzuza n'umujura aba yiyanga, Yumva uko arahizwa akanga kubivuga.

25 Gutinya abantu kugusha mu mutego, Ariko uwiringira Uwiteka azaba amahoro.

26 Benshi bashaka gutona ku mutware, Ariko Uwiteka ni we ucira abantu imanza.

27 Ukiranirwa azirana n'abakiranutsi, Kandi ugenda ari intungane azirana n'abanyabyaha.

© Bible Society of Rwanda, 2001.

Bible Society of Rwanda
Lean sinn:



Sanasan