Imigani 27 - Bibiliya Yera1 Ntukiratane iby'ejo, Kuko utazi icyo uwo munsi uzacyana. 2 Aho kwishima washimwa n'undi, Ndetse n'umushyitsi ariko atari ururimi rwawe wishimisha. 3 Ibuye riraremereye, Umusenyi ni umutwaro, Ariko uburakari bw'umupfapfa burusha byombi kuremera. 4 Uburakari butera urugomo, Kandi umujinya umeze nk'isūri, Ariko ni nde washobora kwihanganira ishyari? 5 Guhanirwa ku mugaragaro, Kuruta urukundo rudaseruka. 6 Ibikomere by'umukunzi bizanwa n'ukuri, Ariko umwanzi asomana akabya. 7 Uwijuse akandagira mu buki, Ariko inda ishonje ikirura cyose kirayiryohera. 8 Uko inyoni iguruka igasiga icyari cyayo, Ni ko umuntu ameze ururongotana agata iwabo. 9 Nk'uko amadahano y'imibavu anezeza umutima, Ni ko umuntu aryoherwa n'inama ivuye mu mutima w'incuti ye. 10 Ntukareke incuti yawe n'incuti ya so, Kandi ku munsi ugize amakuba ntukajye gutabaza mwene so, Umuturanyi uri hafi aruta umuvandimwe uri kure. 11 Mwana wanjye, gira ubwenge, Kandi unezeze umutima wanjye, Kugira ngo mbone uko nsubiza untutse. 12 Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo. 13 Uwishingiye umushyitsi umwaka umwambaro we ho ingwate, Uwishingiye umugore w'inzaduka umenye ko ari inshingano. 14 Uzinduka kare cyane akajya gushima incuti ye asakuza, Bimubera nk'umuvumo. 15 Umunsi w'imvura nyinshi y'urujojo rudahita, N'umugore w'ingare uvuga urudaca birahwanye. 16 Ushaka kumubuza ni nko kubuza umuyaga, Azamufata anyerera nk'amavuta. 17 Uko icyuma gityaza ikindi, Ni ko umuntu akaza mugenzi we. 18 Uhinga umutini ni we uzarya imbuto zawo, Kandi unamba kuri shebuja ni we uzashimwa. 19 Nk'uko amaso y'umuntu arebana n'ayo mu mazi, Ni ko umutima w'umuntu ureba mu wundi. 20 Ikuzimu nirimbukiro ntihahaga, Ni ko n'amaso adahaga kurora. 21 Uruganda rutunganya ifeza, N'itanura ritunganya izahabu, Kandi umuntu ageragezwa n'ibyo bamwogeza. 22 Nubwo wasekurisha umupfapfa umuhini nk'ingano, Ubupfu bwe ntibwamushiramo. 23 Gira umwete wo kumenya uko imikumbi yawe imeze, Kandi ufate neza amashyo yawe, 24 Kuko ubukungu budahoraho iteka, Ingoma na yo idahoranwa ibihe byose. 25 Ubwatsi bukuze buracibwa bukarundwa hakamera ubushya, Kandi ibyatsi byo mu misozi bigakoranirizwa mu rugo. 26 Abana b'intama bakubera imyambaro, Kandi ihene zivamo izigurwa umurima, 27 Na yo amahenehene azaba ayo kunyobwa nawe, Aguhaze n'abo mu rugo rwawe, Ndetse atunge n'abaja bawe. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda