Imigani 26 - Bibiliya Yera1 Nk'uko urubura rwo mu cyi rudakwiriye, Haba n'imvura yo mu isarura, Ni ko kūbaha umupfapfa bidakwiriye. 2 Nk'uko igishwi kijarajara, N'intashya uko iguruka, Ni ko n'umuvumo w'ubusa utagira uwo ufataho. 3 Ikibōko gikwiriye ifarashi, Icyuma mu kanwa gikwiriye indogobe, N'inkoni na yo ikwiriye ibitugu by'abapfapfa. 4 Ntusubize umupfapfa ibihwanye n'ubupfapfa bwe, Kugira ngo udasa na we. 5 Subiza umupfapfa ibikwiriye ubupfapfa bwe, Ye kwirata ko ari umunyabwenge. 6 Utuma umupfapfa, Aba yivunnye amaguru akaba yihaye gupfirwa. 7 Nk'uko amaguru y'ikimuga agenda ajegajega, Ni ko umugani umera mu kanwa k'umupfapfa. 8 Guha umupfapfa icyubahiro, Ni nko kujugunya isaho y'utubuyenge tw'igiciro kinini ku kirundo cy'amabuye. 9 Nk'uko ihwa rihanda mu kiganza cy'umusinzi, Ni ko umugani uciwe n'abapfapfa uvugwa. 10 Ugurira umupfapfa cyangwa umuhisi, Ameze nk'umurashi ukomeretsa abantu bose. 11 Nk'uko imbwa isubira ku birutsi byayo, Ni ko umupfapfa asubira ku bupfapfa bwe. 12 Mbese wabonye umuntu wiyogeza ko ari umunyabwenge? Wapfa kwemera umupfapfa kumurutisha uwo. 13 Umunyabute arahwaganya ati “Mu nzira hari intare, Ni ukuri iri mu nzira nyabagendwa.” 14 Nk'uko urugi ruhindukira ku mapata yarwo, Ni ko umunyabute agaragurika ku buriri bwe. 15 Umunyabute akora ku mbehe, Akananirwa kwitamika. 16 Umunyabute yibwira ko ari umunyabwenge, Kurusha abantu barindwi basubizanya impamvu. 17 Umugenzi urakazwa n'intonganya zitamwerekeyeho, Ameze nk'ufashe imbwa amatwi. 18 Nk'uko umusazi arasa imyambi iriho amafumba bikazana urupfu, 19 Ni ko umuntu ameze ushukisha umuturanyi we amashyengo, Ati “Nagukinishaga.” 20 Iyo inkwi zibuze umuriro urashira, Aho inzimuzi zitari intonganya zirashira. 21 Nk'uko amakara acwekēra bakongeraho andi, Cyangwa inkwi zishyirwa ku muriro, Ni ko ukunda intonganya acana impaka. 22 Amagambo y'inzimuzi yongorerana aryohera amatwi, Kandi akuzura umutima. 23 Ururimi ruvuga urukundo ruvanze n'umutima mubi, Ni nk'ikibindi gihomeshejwe inkamba z'ifeza. 24 Uwangana ahorana amagambo ashukana, Ariko mu mutima we abitsemo uburyarya. 25 Nagira imvugo nziza ntukamwizere, Kuko mu mutima we harimo ibizira birindwi. 26 Naho urwango rwe yaruhisha ku buryarya, Ububi bwe buzagaragarira imbere y'iteraniro. 27 Ucukura urwobo azarugwamo, Kandi uhirika ibuye rizamubirindukana. 28 Ururimi rubeshya rwanga abo rwakomerekeje, Kandi akanwa gashyeshya kararimbura. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda