Imigani 24 - Bibiliya Yera1 Ntukagirire abantu babi ishyari, Kandi ntukifuze kubana na bo, 2 Kuko imitima yabo itekereza kurenganya, Kandi ururimi rwabo ruvuga ibyo kugira nabi. 3 Ubwenge ni bwo bwubaka urugo, Kandi rukomezwa no kujijuka. 4 Kumenya ni ko kuzuza amazu yo muri rwo, Mo ibintu byose by'igiciro cyinshi n'iby'igikundiro. 5 Umunyabwenge arakomeye, Kandi ujijutse yunguka imbaraga. 6 Uzajye gusembura intambara ufite inama z'ubwenge, Aho abajyanama benshi bari haba amahoro. 7 Ubwenge burenga umupfapfa ntabushyikire, Iyo ari mu iteraniro ntabumbura umunwa. 8 Ugambirira gukora ibibi, Bamwita umugira nabi. 9 Imigambi y'ubupfapfa ni yo cyaha, Kandi umukobanyi ni umuziro mu bantu. 10 Nugamburura mu makuba, Gukomera kwawe kuba kubaye ubusa. 11 Abajyanirwa gupfa ubarokore, Kandi abarindiriye kwicwa ntubazibukire. 12 Nuvuga uti “Dore ntabwo twabimenye”, Ntuzi ko Igera imitima ari yo ibizi? Irinda ubugingo bwawe ni yo ibimenya, Mbese ntizagororera umuntu wese ibihwanye n'imirimo yakoze? 13 Mwana wanjye, jya urya ubuki kuko buryoha, Kandi ingabo zabwo ziryohera akanwa kawe. 14 Ni ko kumenya ubwenge bizamerera ubugingo bwawe, Nububona ni bwo n'ingororano zizaboneka, Kandi ibyiringiro byawe ntibizaba iby'ubusa. 15 Wa munyabyaha we, ntugace igico ku rugo rw'umukiranutsi, Ntugasahure ubuturo bwe, 16 Kuko umukiranutsi naho yagwa karindwi yakongera akabyuka, Ariko abanyabyaha bazagushwa n'amakuba. 17 Ntukishime umwanzi wawe aguye, Kandi ntukagire umutima unezezwa n'uko atsembwe, 18 Kugira ngo Uwiteka atabireba akababazwa na byo, Akirengagiza uburakari yamurakariye. 19 Ntugahagarikwe umutima n'inkozi z'ibibi, Ntukifuze iby'abanyabyaha, 20 Kuko nta ngororano y'umuntu mubi, Urumuri rw'ukiranirwa ruzazima. 21 Mwana wanjye, wubahe Uwiteka n'umwami, Kandi ntukishyire mu by'abajya irya n'ino, 22 Kuko amakuba yabo azabatungura. Ni nde wamenya kurimbuka kwabo bose? Iyindi migani y'abanyabwenge 23 Ibi na byo ni imigani y'abanyabwenge: Kuba intinyamaso mu rubanza si byiza, 24 Ukiza umunyabyaha ati “Ufite urubanza”, Azavumwa n'igihugu kandi amahanga azamwanga urunuka. 25 Ariko abamucyaha bazagubwa neza, Kandi umugisha mwiza uzabazaho. 26 Ushubije ibitunganye, Aba asomye ku munwa. 27 Banza witegure ibyo ku gasozi, Uringanize imirima yawe, Hanyuma uzabone kūbaka inzu. 28 Ntugashinje umuturanyi wawe nta mpamvu, Kandi ntugashukanishe ururimi rwawe. 29 Ntukavuge uti “Ibyo yankoreye nzabimwitura, Mwiture ibihwanye n'imirimo yakoze.” 30 Nanyuze ku murima w'umunyabute, No ku ruzabibu rw'umuntu ubuze ubwenge. 31 Nasanze hose ari amahwa, Hose ifurwe yarahazimagije, Kandi uruzitiro rwaho rw'amabuye rwarasenyutse. 32 Nuko ndebye mbyitegereza neza, Mbibonye mbikuramo gusobanukirwa. 33 Uti “Henga nsinzire gato, Nihweture kanzinya, Kandi nipfunyapfunye nsinzire.” 34 Uko ni ko ubukene buzagufata nk'umwambuzi, N'ubutindi bukagutera nk'ingabo. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda