Imigani 23 - Bibiliya Yera1 Igihe wicajwe no gusangira n'umutware, Ushyire umutima kuri uwo uri imbere yawe. 2 Niba uzi yuko uri umunyandanini, Wifatira icyuma ku muhogo wawe. 3 Ntiwishinge ibyokurya bye biryoshye, Kuko bishukana. 4 Ntukarushywe no gushaka ubutunzi, Ihebere bwa bwenge bwawe. 5 Mbese wahanga amaso ku bitariho? Kuko ubutunzi butabura kwitera amababa, Bukaguruka nk'uko igisiga kirenga mu bushwi. 6 Ntukarye ibyokurya by'ufite ijisho ribi, Kandi ntukifuze ibyokurya bye biryoshye, 7 Kuko uko atekereza ku mutima ari ko ari. Yenda arakubwira ati “Ngwino ngufungurire”, Ariko umutima we ntabwo uba uhuje nawe. 8 Intore wamize uzayiruka, Kandi uzaba wapfushije ubusa amagambo yawe wamushimishije. 9 Ntukagire icyo uvuga umupfapfa akumva, Kuko azahinyura ubwenge bw'amagambo yawe. 10 Ntugashingure imbago zerekana imbibi za kera, Kandi ntukarengēre mu mirima y'impfubyi, 11 Kuko Umurengezi wabo akomeye, Azakuburanya ababuranira. 12 Hugurira umutima wawe kwigishwa, N'amatwi yawe ku magambo yo kumenya. 13 Ntukange guhana umwana, Kuko numukubita umunyafu atazapfa. 14 Uzamukubita umunyafu, Maze uzakiza ubugingo bwe kujya ikuzimu. 15 Mwana wanjye, umutima wawe nugira ubwenge, Uwanjye na wo uzanezerwa. 16 Ni ukuri umutima wanjye uzanezerwa, Nuvuga ibitunganye. 17 Ntugakundire umutima wawe kwifuza iby'abanyabyaha, Ahubwo uhore wubaha Uwiteka burinde bwira. 18 Kuko hariho ingororano koko, Kandi ibyiringiro byawe ntibizakurwaho. 19 Tega amatwi mwana wawe, ugire ubwenge, Kandi uyobore umutima wawe mu nzira nziza. 20 Ntukabe mu iteraniro ry'abanywi b'inzoga, No mu ry'abanyandanini bagira amerwe y'inyama. 21 Kuko umusinzi n'umunyandanini bazakena, Kandi umunyabitotsi bizamwambika ubushwambagara. 22 Umvira so wakubyaye, Kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru. 23 Gura ukuri ntuguranure, Gura ubwenge no kwigishwa n'ubuhanga. 24 Se w'umukiranutsi azishima cyane, Kandi ubyara umwana ufite ubwenge azamwishimira, 25 So na nyoko bishime, Kandi utere nyoko wakubyaye kuvuza impundu. 26 Mwana wanjye, mpa umutima wawe, Kandi amaso yawe yishimire inzira zanjye. 27 Kuko umugore wa maraya ari uruhavu rurerure, Kandi umugore w'inzaduka ari urwobo rufunganye. 28 Ni ukuri aca igico nk'umwambuzi, Kandi atuma hagwira abagambanyi mu bantu. 29 Ni nde ubonye ishyano? Ni nde utaka? Ni nde ufite intonganya? Ni nde wiganyira? Ni nde ufite inguma zitagira impamvu? Ni nde utukuza amaso? 30 Ni abarara inkera, N'abagenda bavumba inturire. 31 Ntukarebe vino uko itukura, Igihe ibirira mu gikombe, Ikamanuka neza. 32 Amaherezo iryana nk'inzoka, Igatema nk'impiri. 33 Amaso yawe ukayahanga ku by'inzaduka, Kandi umutima wawe ukavuga ibigoramye. 34 Ni ukuri ukazengerezwa nk'uryamye mu nyanja hagati, Cyangwa nk'umuntu uryamye hejuru y'umuringoti wo mu nkuge. 35 Ukavuga uti “Bankubise nyamara nta cyo mbaye, Bampondaguye kandi sinumvise, Ndakanguka ryari ngo nongere njye kuvumba?” |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda