Imigani 22 - Bibiliya Yera1 Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi, No gukundwa kuruta ifeza n'izahabu. 2 Umutunzi n'umukene bahurira hamwe, Uwiteka ni we wabaremye bose. 3 Umunyamakenga iyo abonye ibibi bije arabyikinga, Ariko umuswa arakomeza akabijyamo akababazwa na byo. 4 Uwicisha bugufi, akūbaha Uwiteka, Ingororano ye ni ubukire n'icyubahiro n'ubugingo. 5 Amahwa n'imitego biri mu nzira y'ikigoryi, Urinda ubugingo bwe azanyura kure yabyo. 6 Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, Azarinda asaza atarayivamo. 7 Umukire ategeka umukene, Kandi uguza aba ari nk'umugaragu w'umugurije. 8 Ubiba gukiranirwa azasarura ishyano, Inkoni y'uburakari bwe izavunika. 9 Urebana ibambe azahirwa, Kuko agaburira umukene ibyokurya bye. 10 Irukana umukobanyi kandi intonganya zizajyana na we, Ndetse imivurungano no gukozwa isoni bizashira. 11 Ukunda kugira umutima uboneye, Akagira imbabazi mu byo avuga, Umwami azaba incuti ye. 12 Amaso y'Uwiteka arinda ufite ubwenge, Ariko atsembaho iby'abagambanyi. 13 Umunyabute arahwaganya ati “Hanze hari intare, nasohoka yanyicira mu nzira.” 14 Akanwa k'abagore b'inzaduka ni imva ndende, Uwo Uwiteka azinutswe azayigwamo. 15 Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w'umwana, Ariko inkoni ihana izabumucaho. 16 Uwishakira ubutunzi akarenganya abakene, Kandi uhongera abakire, Bombi bazakena nta kabuza. Inama umunyabwenge atanga 17 Tega ugutwi wumve amagambo y'umunyabwenge, Kandi umutima wawe ushishikarire kumenya ubwenge bwanjye, 18 Kuko ari byiza nubikomeza mu mutima wawe, Bigahora mu kanwa kawe. 19 Nabikumenyesheje uyu munsi wowe ubwawe, Kugira ngo ibyiringiro byawe bibe ku Uwiteka. 20 Mbese sinakwandikiye ibyiza by'inama n'ibyo kumenya, 21 Kugira ngo nkwemeze amagambo y'ukuri, Usubiraneyo ayo magambo ku bagutumye? 22 Ntukanyage umukene kuko ari umukene, Kandi ntukarenganye indushyi mu manza, 23 Kuko Uwiteka azababuranira, Kandi ababarenganya azabanyaga ubugingo bwabo. 24 Ntugacudike n'umunyamujinya, Kandi ntukagendane n'umunyaburakari, 25 Kugira ngo utiga ingeso ze, Zikabera ubugingo bwawe umutego. 26 Ntukabe mu bīshingirisha gukorana mu biganza, Cyangwa abīshingira abanyamyenda. 27 Niba udafite ibyo kumwishyurira, Washaka ko agutwara uburiri waryamagaho? 28 Ntugashingure imbago za kera, Izo ba sogokuruza bashinze. 29 Hari umuntu w'umunyamwete mu byo akora ubonye? Bene uwo azaba imbere ku mwami, Ntazakorera abagufi. |
© Bible Society of Rwanda, 2001.
Bible Society of Rwanda